00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Harimo iyakuragamo inda; ibiti bitangaje birimo n’imiti biri muri Pariki ya Nyandungu

Yanditswe na Tuyishimire Umutesi Celine
Kuya 23 August 2026 saa 08:39
Yasuwe :

Uko bwije n’uko bucyeye urwego rw’ubuvuzi mu Rwanda rugenda rutera imbere aho ubu umuntu ashobora kubagwa umutima, gusimburizwa ingingo n’ibindi twumvaga bimeze nk’inzozi kuba byakorerwa iwacu. Icyakora umuntu ashobora kubyumva uko akagira ngo ubuvuzi buje vuba nyamara Abanyarwanda bahoranye uburyo bwabo bwo kuvura indwara zitandukanye, bakoresheje imiti gakondo, irimo n’iyo abahanga muri siyansi bakoresha bakora ibinini bikoreshwa mu buvuzi bugezweho

Ntabwo ubuvuzi mu Rwanda bwatangiriye ku mwaduko w’abazungu ahubwo bwabayeho cyera cyane kuko na mbere y’umwaduko w’abazungu Abanyarwanda barwaraga kandi bakavurwa bagakira.

Abanyarwanda bari bifitemo abahanga mu byo kuvura nubwo bitari biteye imbere ariko babashaga kubyaza ndetse umugore utwite kandi agakomeza kubaho.

Si ibyo gusa indwara ziriho uyu munsi hari izahozeho kera nubwo hari ubwo wasangaga zifite amazina atandukanye n’ay’uyumunsi.

Muri izo ndwara harimo nk’iy’umwijima y’uyu munsi itera umuntu kubyimba inda ariko mu Rwanda rwo hambere yari bayizi nk’urushwima. Habagaho kanseri y’ibere, Abanyarwanda bitaga ifumbi y’ibere.

Mu kuvura izo ndwara hari ibiti n’ibyatsi byari bizwi ko bivura indwara zimwe na zimwe ndetse byari bizwi n’Abanyarwanda bose ku buryo hari nk’indwara batajyaga kwivuza ku bahanga mu kuvura indwara zitandukanye zikomeye n’ibindi, nk’inkorora, indwara zo mu nda nk’inzoka, n’izindi ahubwo wasangaga nibura buri rugo rufite aho rwakura iyo miti kandi byihuse. Abenshi bazi umuravumba, igicunshu, igisura na kimbazi.

Uko ubuvuzi bwagiye butera imbere abantu bagiye bava kuri ubu buryo bwo kwivura gakondo bayoboka ubwo twakwita ko ari ubwa kizungu cyangwa ubuvuzi bugezweho ku buryo ubu buryo bwo kuvura gakondo busigaye hake yewe n’imwe mu miti yakoreshwaga icyo gihe hari itakibaho.

Icyakora Pariki ya Nyandungu mu rwego rwo gukomeza gusigasira umuco n’umurage no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima yashyizeho agace kahariwe ibiti n’ibyatsi byakoreshwaga nk’imiti mu Rwanda rwo hambere.

Umuyobozi ushinzwe kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima n’ibidukikije muri Pariki ya Nyandungu, Mwizerwa Theogene, yagaragaje ko ibiti by’imiti byatewe muri iyi pariki kuko byagaragaye ko ibyinshi ari ibiti byihanganira ihindagurika ry’ibihe, bikurura urusobe rw’ibinyabuzima ariko bikoreshwa no mu kwigisha.

Ati “Kugira ngo dushyireho umurima wahariwe imiti ya Kinyarwanda hari hagamijwe gusigasira amateka y’iyo miti, ariko nk’uko mubizi imiti myinshi ikorwa mu bimera. Kwari gufungurira amarembo abashakashatsi ngo barebe niba iyi miti yaravuraga wenda inkorora ibe yakorwaho ubushakashatsi harebwe ko nta kindi yavura cyangwa itavamo imiti igezweho ivura ya ndwara.”

Akomeza ati “Ikindi kwari kugira ngo twigishe abantu bose basuye iyi pariki cyane cyane abana. Ibi bintu abana barabyiga mu ishuri ariko wasangaga nta ngero bafite abandi ugasanga uvuze nk’umuravumba akumva n’ikintu cy’igiti kiri aho, ariko iyo baje hano barawumenya, icyo wakoraga mbese amateka yacu agakomeza gusigasirwa.”

Mwizerwa yagaragaje ko n’ubwo ibiti biboneka muri iyi pariki bizwiho kuba imiti ariko batagira abantu inama yo kubikoresha batabibwiwe n’impuguke cyangwa abaganga bemewe bavura bakoresheje imiti gakondo kuko iyi miti ishobora kugira ingaruka zirimo gupfa ku muntu uyikoresheje nabi.

Kugeza ubu muri iyi pariki harimo ibiti n’ibyatsi by’imiti birenga 53 byakoreshwaga mu kuvura indwara zitandukanye.

Umuravumba

Iki ni kimwe mu biti bizwi cyane mu kuvura indwara zitandukanye mu Rwanda cyane cyane izo mu nda nko gucibwamo n’ibindi.

Ariko buriya umuravumba wakoreshwaga no kuvura imitezi, kuribwa amenyo, malariya, kubabara mu muhogo, inkorora n’ibindi.

Ni kimwe mu bimera byakoreshejwe n’Abanyarwanda benshi cyane cyane bakoresha amababi y’iki giti.

Umubirizi

Iki nacyo ni kimwe mu biti bizwi cyane mu Banyarwanda cyane cyane mu kuvura indwara zo munda nk’inzoka kuribwa mu nda n’ibindi.

Ni umuti ariko wakoreshwaga no kuvura indwara z’umwijima, malariya, bwaki n’ibindi, na wo amababi yawo ni yo yakoreshwaga cyane mu gukora umuti uvura izo ndwara zose.

Igitovu

Uyu ni umuti wakoreshwaga mu kuvura indwara zibasira uruhu nka Eczema, n’izindi ndwara z’uruhu. Iki giti kandi cyakoreshwaga mu kuvura umuntu warumwe n’inzoka, kuvura igikomere n’ibindi.

Mu kuvura izo ndwara bakoreshaga amababi y’iki giti, igiti se cyangwa bakagicana bagakoresha ivu ryavuyemo.

Iki giti kandi cyakoreshwaga mu kuvura abagabo bafite ibibazo by’imyanya ndangagitsina nk’ubugumba n’ibindi, aho bamukubitaga amababi y’iki giti muri iyo myanya myibarukiro.

Kuko ayo mababi aba ariho amahwa Abanyarwanda bizeraga ko ayo mahwa akangura imitsi yo muri iyo myanya ndangagitsina ubundi uburwayi yari afite bugakira.

Ikirogora

Iki ni igiti cyakoreshwaga cyane mu kuvura abantu banyoye uburozi kugira ngo aburuke cyangwa butamwica. Umuti bawukoraga mu mababi y’iki giti.

Umusasa / Umusamanzuki / Umunyuragisaka

Iki ni igiti cyakoreshwaga mu kuvura indwara nyinshi zitandukanye zirimo ibikomere, kubyimba ahantu runaka nk’amaguru , indwara z’uruhu, kugira umuriro, kubabara mu muhogo, kuribwa mu nda, no gucibwamo.

Iki giti kandi cyashoboraga kuvura rubagimpande, malariya, kuribwa amenyo, umuriro n’indwara z’ubuhumekero n’ibindi.

Imiti ivura izo ndwara yakorwaga mu mababi y’iki giti, imizi, imbuto cyangwa mu gishishwa cy’uruti rw’iki giti.

Nyantuku

Iki ni igiti cyakoreshwaga mu kuvura indwara z’ubuhumekero nka Asthma n’izindi ndwara zo mu nda nk’amibe. Umuti washoboraga gukurwa mu mababi, uruti cyangwa imizi.

Umuhanga

Iki cyari igiti bakoresha mu kuvura ubushye, uburozi, n’inzoka zo mu nda. Iki giti kandi cyakoreshwaga mu kuvura umuntu ufite uburwayi bwo mu mutwe nko gusara n’ibindi.

Umuti wakorwaga mu mababi y’iki giti.

Umunzenze

Iki ni igiti cyakoreshwaga mu kuvura indwara z’amaso, umugongo ndetse n’umutwe. Umuntu wabaga ababara umutwe, umugongo se cyangwa arwaye amaso yahabwaga uyu muti wakorwaga mu mababi y’iki giti.

Igorogonzo

Indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina zahozeho kandi Abanyarwanda bahoranye uburyo bwo kuzivura aho nka mburugu bayivuraga bakoresheje amababi y’iki giti cyitwa Igorogonzo

Umuhoko

Mu Rwanda rwo hambere byarashobokaga ko umukobwa yatwara inda itateganyijwe gusa ibyo byasaga n’icyaha kuko byabaga ari igisebo ku muryango. Mu rwego rwo kwirinda ko ayo marorerwa agera hanze hari abakobwa bakoreshaga amababi n’imizi by’iki giti bagakoramo umuti.

Amabibi n’imizi by’iki giti byari bifite ubushobozi bwo gukuramo iyo nda. Si ibyo gusa ayo mababi n’imizi byashoboraga kurwanya inzoka ya teniya.

Umumara

Mu gihe kuri iki gihe hari abagorwa bagorwa no kubona urubyaro bagakoresha uburyo butandukanye bwo kugira ngo babone umwana, abakera bo bakoreshaga imizi y’iki giti kugira ngo bivure ibibazo byo kutabyara.

Iyo mizi kandi yavuraga n’ibibazo by’impyiko ndetse n’izindi ndwara zo mu nda.

Ikicamahirwe

Iki ni giti amababi yacyo yifashishwaga mu kuvura diabetes, gucibwamo ndetse n’ububabare bukabije bw’imihango.

Igisura

Iki ni kimwe mu byatsi bizwi mu Rwanda aho mu Rwanda rwo hambere byifashishwaga mu kuvura indwara z’umwijima n’umuvuduko w’amaraso n’ibindi. Umuti w’izo ndwara wakorwaga mu mababi ndetse n’imizi y’icyo giti.

Ibiti byakoreshwaga mu kuvura byo ni byinshi, kandi byerekana ubuhanga Abanyarwanda bahoranye bwo gusuzuma no kuvura, guhangana n’indwara runaka n’ibindi.

Umuyenzi hari abawuzi nk'inkoni cyangwa uruzitiro gusa ariko burya ngo wavuraga inkorora ndetse n'izindi ndwara zo mu buhumekero nka 'bronchitis'
Umwenya wakoreshwaga mu kuvura ibicurane ndetse n'inkorora
Umuse wakoreshwaga mu kuvura umuvuduko w'amaraso ukabije, n'izindi ndwara zo mu nda
Umusasa wakoreshwaga mu kuvura indwara z'uruhu, kubyimba ahantu runaka, amenyo, umuriro, malaria n'ibindi
Umusagara wakoreshwaga mu kuvura indwara nka Hemorroids n'ibikomere
Umuravumba wavuraga indwara nyinshi zirimo malaria, uburwayi bwo mu muhogo, ubwo mu nda n'ibindi
Umurukuruku wakoreshwaga mu kuvura uburwayo bwo ku ruhu buzwi nka scabies, inkorora n'ibindi
Umunzeze wakoreshwaga mu kuvura amaso, umutwe ndetse no kubabara mu muhogo
Umukorokombe wakoreshwaga mu kuvura indwara zifata mu mara
Umuko amababi yabyo yakoreshwaga mu kuvura indwara zifata umwijima
Umuhati wakoreshwaga mu kuvura indwara zo mu nda z'abana nka Colic ndetse n'izo mu gutwi nka otis
Umuhoko byari ibyatsi bifite ubushobozi bwo gukuramo inda ku mukobwa utwite
Umuduha ni igiti cyakoreshwaga mu kurutsa umuntu wanyoye uburozi
Umuhanga wakoreshwaga mu kuvura uburozi, ibisazi, ubushye n'ibindi
Umuduha hakoreshwaga amata ava kuri iki gito mu gukora umuti urutsa umuntu
Umubwirwa nacyo ni igiti cyakoreshwaga mu kurutsa abantu bariy uburozi cyangwa ibindi bintu bihumanya
Umubirizi wakoreshwaga mu kuvura Indwara zo mu nda, malaria, umwijima n'ibindi
Intobo zakoreshwaga mu kuvura inkorora n'izindi ndwara z'ubuhumekero
Nyantuku yakoreshwaga mu kuvura Asthma n'izindi ndwara zitandukanye
Igitovu cyakoreshwaga mu kuvura kurumwa n'inzoka, indwara z'uruhu, indwara z'imyanya y'ibanga y'abagabo
Imbatabata yakoreshwaga mu kuvura indwara z'amaso, ubushye n'izindi
Ikivungavunga cyakoreshwaga mu kuvura umutwe, malaria ndetse no kongerera amabere abakobwa
Igisura ni umuti wakoreshwaga mu kuvura umuvuduko w'amaraso n'ibindi ariko ugakoreshwa bigengesereye kuko amababi y'iki giti aryana ku ruhu
Igikakarubamba cyakoreshwaga mu kuvura indwara zo mu nda, kuruka, n'ibindi
Igicuncu ni kimwe mu bimera byari bizwiho kuvura indwara zo mu nda
Ikiyuyu cyakoreshwaga mu kugabanya ububabare cyane cyane ubwo mu nda
Gutwikumwe yakoreshwaga mu kuvura kwipfundika kw'amaraso, n'izindi
Amababi y'umuhoko yakoreshwaga mu gukora umuti ukuramo inda kugira ngo hirindwe kuzanira igisebo umuryango

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages