00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Harimo abamaze imyaka icyenda: Abayobozi b’uturere barambye mu nshingano

Yanditswe na Utuje Cedric
Kuya 30 December 2025 saa 10:49
Yasuwe :

Biragoye kubona umwaka urangira mu nzego za Leta hatanyujijwemo umweyo, bigakorwa ku mpamvu zitandukanye zirimo kutita ku nshingano, nubwo hari abahindurirwa imirimo bitari uko bakosheje ahubwo byari ngombwa, hagamijwe iterambere ry’igihugu.

Nubwo bimeze bityo ntihagarukwa cyane kuri bamwe mu bayobozi bamara imyaka myinshi mu nshingano, ahanini bigizwemo uruhare n’uko bazubahiriza.

Mu ngingo ya 41 y’itegeko rigenga akarere, hagaragazwa ko manda y’abagize komite nyobozi y’akarere, batorerwa manda y’imyaka itanu ishobora kongerwa gusa ntibashobora kurenza manda ebyiri zikurikirana.

Muri iyi nkuru, tugiye kugaruka ku rutonde rw’abayobozi bamaze imyaka myinshi bayobora uturere.

Uru rutonde rwiganjemo umubare munini w’abayobora utwo mu Ntara y’Iburasirazuba.

Gasana Richard uyobora Akarere ka Gatsibo ni we uyoboye uru rutonde kubera ko yatorewe kuyobora manda ya mbere nk’Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo mu 2016, yongera gutorerwa kuyobora aka karere muri manda ya kabiri mu mwaka wa 2021.

Mbonyumuvunyi Radjabu uyobora Akarere ka Rwamagana ni we ukurikiraho kubera ko yatorewe kuyobora aka karere muri manda ye ya mbere yo mu 2016 asimbuye Uwizeyimana Abdoul Kalim wari umazeho umwaka umwe kubera ko yagiyeho mu 2015.

Mbonyumuvunyi yongeye gutorerwa kuyobora Rwamagana mu 2021 kubera kuzuza inshingano ze ndetse no guteza imbere aka karere.

Ange Sebutege uyobora Akarere ka Huye na we ni umwe mu bayobozi b’uturere bamazeho igihe kubera ko yatorewe kuyobora aka karere muri manda ye ya mbere ku wa 29 Kamena 2018 mu matora yo gusimbura komite Nyobozi y’Akarere yari yatakarijwe icyizere.

Ku wa 19 Ugushyingo 2021 ni bwo Sebutege yongeye gutorerwa kuyobora aka karere kugeza uyu munsi.

Undi muyobozi wagiyeho mu 2018 ni Mutabazi Richard uyobora Akarere ka Bugesera kuva muri uwo mwaka. Yawugiyeho asimbuye Nsanzumuhire Emmanuel wari weguye kuri uyu mwanya.

Mutabazi yongeye no gutorerwa kukayobora muri manda ye ya kabiri mu 2021.

Habarurema Valens na we ni umwe mu bayobozi b’uturere bamazeho igihe kubera ko yagiyeho mu 2018 asimbuye Mbabazi François, wari weguye kuri uwo mwanya na komite ye yose. Hari amakosa menshi yagiye abagaragaraho mu ikorwa ry’imishinga itandukanye muri aka karere.

Undi muyobozi umazeho imyaka myinshi ni Kayitare Jacqueline uyobora Akarere ka Muhanga kubera ko yagiyeho mu 2019.

Kayitare Jacqueline yatorewe kuba umuyobozi w’Akarere ka Muhanga mu 2019 asimbuye Uwamariya Béatrice wari weguye kuri uyu mwanya ari kumwe na komite ye.

Abandi bayobozi b’uturere bamazeho igihe ni abagiye kurangiza manda yabo ya mbere kubera ko bagiyeho mu 2021 barimo abayobora uturere twa Ngoma, Kirehe, Rulindo, Nyaruguru, Gicumbi, Gisagara hamwe na Nyamagabe.

Gasana Richard amaze imyaka icyenda ayobora Akarere ka Gatsibo
Umuyobozi w'Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline yagiyeho mu 2019
Mbonyumuvunyi Radjab amaze imyaka icyenda ayobora Akarere ka Rwamagana
Habarurema Valens na we ni umwe mu bayobozi b’uturere bamazeho igihe
Mutabazi Richard yatangiye kuyobora Akarere ka Bugesera mu 2018
Ange Sebutege yatangiye kuyobora Akarere ka Huye mu 2018

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages