00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Harimo umuti w’inkweto wakozwe mu musatsi: Imwe mu mishinga y’abize muri Kaminuza y’u Rwanda

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 13 November 2023 saa 03:00
Yasuwe :

Bamwe mu banyeshuri bo muri Kaminuza y’u Rwanda, bavuga ko imishinga bahanze muri gahunda yo gukemura ibibazo biri muri sosiyete binyuze mu bushakashatsi, yatangiye kubagirira akamaro ubwabo n’igihugu muri rusange.

Ibi ni bimwe mu byagarutsweho mu cyumweru cyahariwe guhanga udushya cyiswe UR GIIH Innovation Week cyatangijwe ku nshuro ya kabiri ku wa 8 kugeza tariki 10 Ugushyingo 2023.

Binyuze muri gahunda ya Gid Innovation and Incubation Hub (GIIH) na AI and IoT ya 2023 hamuritswe bimwe mu byagezweho n’aba banyeshuri.

Kaminuza y’u Rwanda ivuga ko imaze kugera ku rwego rwiza rwo gukora ubushakashatsi no guhanga udushya bigamije gukemura ibibazo byugarije Abanyarwanda dore ko yamaze no gufungura icyumba cy’ikoranabuhanga no guhanga udushya UniPod mu ishami rya Nyarugenge.

Abanyeshuri ba Kaminuza bagize umwanya wo kuganira n’abashakashatsi ndetse na barwiyemezamirimo batandukanye basangira ibitekerezo byarushaho kubafasha gukomeza kubyaza umusaruro iyi mishinga yabo.

Right Lamp Shine Groupe Ltd
Eng. Dushimimana J M Julien na bagenzi be bakoze agakoresho gafasha guhinduranya umuriro w’amashanyarazi n’uw’imirasire y’izuba bidasabye ko umuntu abikoraho.
Ni agakoresho kabikora ku buryo aho umuriro ubaye muke cyangwa ukabura gahita gahinduranya umuntu agakoresha ahari umuriro uhagije ndetse ku buryo uri mu nzu atamenya ibyabaye.

Eng. Dushimimana J M Julien yavuze ko igitekerezo cyo gukora aka gakoresho cyaje ubwo yari mu icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza.

Yagitekerejeho nyuma yo gusanga abantu benshi banga gukoresha amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba kuko hari igihe yashiraga bakagorwa no guhita bacana umuriro usanzwe.

Hair Wastes Shoe Cream

Niyibikora Emmanuel ufite umushinga yise “Hair Wastes Shoe Cream” yabyaje umusaruro imyanda y’umusatsi akura hirya no hino mu Salon yogosha akoramo umuti w’inkweto.

Uyu ni umushinga yatangiye gukoraho mu ntangiro z’umwaka wa 2023 ndetse binyuze muri iki cyumweru cyo guhanga udushya, Niyibikora yehembwe 4000$ azamufasha gushyira mu bikorwa uyu mushinga we.

Sustainable Wood Bricks Gas from Green Energy

Byiringiro Thierry ubwo yari mu mwaka wa nyuma muri Kaminuza mu 2022 yakoze ubushakashatsi ku myanda y’ibiti biva mu ibarizo, atangira umushinga yise ‘Sustainable Wood Bricks Gas from Green Energy.’

Uyu munyeshuri yafashe imyanda y’ibikomoka ku mbaho ayishyira mu mashini yise ‘Gas Fire’ ipfundikiye ahantu hose ku buryo idatambutsa umwotsi.

Iyo mashini ashyiramo iyo myanda y’ibikomoka ku mbaho arayicanira, gaz ivuyemo ijya mu icupa ry’ibiro bitanu icomekwaho amashyiga ya gaz asanzwe.

Icupa rya ‘Wood Gas’ rigura 5400Frw rishobora kumara ibyumweru bitatu uyitekesha.

Ya myanda yavuyemo gaz ihinduka amakara ya brickette na yo ashobora kwifashishawa mu gucana cyangwa guteka.

Re-Banatex

Cyubahiro Valentin Norbert binyuze mu mushinga yise Re-Banatex yabyaje umusaruro imitumba y’insina ayikoramo ibyakifashishwa mu gusuka imisatsi y’abagore.

Egas Armando yakoze agakoresho gapima ubutaka buterwamo imyumbati (IoT-AI for Cassava Value Chain) ku buryo gashobora kumenya ingano ya gaz iri mu butuka cyangwa kakerekana ibikenewe kugira ngo igihingwa kizakure neza.

Placide Cyuzuzo yakoze imashini (robot) ipima ingano y’umwuka wa Carbon n’ubushyuhe biri mu cyumba cyangwa ahantu hateraniye abantu benshi.

Ni imashini yitwara ndetse ikerekana aho igeze n’ingano ya Carbon Dioxide ihari. Ikoranywe utuma tuyifasha kumva niba yegereye ikintu runaka ku buryo itakigonga, ihita imenya ko imbere ntanzira ihari igakata.

Nishimwe Gad yakoze umushinga wo kubyaza umusaruro imyanda y’ibirahure byamenetse bigakorwamo amakaro yo mu nzu, mu mbuga no mu busitani.

Nishimwe afite imashini akoresha mu kumenagura ibi birahuri ku buryo akantu kose kavuyemo kifashishwa mu gukora aya makaro.

Tunezerwa Gerald washinze sosiyete yise Oval Ltd ikora amakaro akozwe mu myanda ya plastique aho avanga umushongi wayo akawuhuza na sima n’ibindi bintu bitandukanye bikamo amakoro yakwifashishwa mu kubaka cyangwa gutaka imbuga n’ubusitani.
Uwiringiye Lucienne mu 2019 yatangiye gukora ku mushinga wo gukora imbabura ikoresha amakara yakozwe mu myanda yumishijwe neza kuva ku bishishwa by’umuceri, imbaho, ibiti n’ibindi.
Iyi myanda iyo imaze kumishwa neza ihurizwa hamwe ku buryo hakorwamo amakara akomeye cyangwa ibicanwa bitangiza ibidukikije.

Iyi mbabura ayigurisha ibihumbi 70Frw ikaba ishobora gucomekwa ku mashanyarazi mu rwego kongera ingano y’umuriro uyikoresha akeneye ndetse ifite na bateri ishobora gukoreshwa igihe umuriro wagiye ukaba wanacomekaho telefone yawe igihe umuriro wagushiranye.

Muyombano Happy Axel ubwo yari mu mwaka wa nyuma arangiza kaminuza mu 2022, yakoze agokoresho gahuzwa na telefone ku buryo umuntu ashobora kumenya neza ingano y’umuriro akoresha ndetse akaba ashobora gukupa cyangwa kuregera neza umuriro akoresha hirindwa ko hagira ibikoresho bikoresha mwinshi kandi atari ngombwa.

Ferrax Hills Ltd bakoze ifumbire y’umwimerere itarimo ibinyabutabire, ikozwe mu byatsi bisanzwe byahujwe n’amaganga y’inkwavu.

Iyi fumbire y’amazi bise Shisha Max, litiro imwe iyo yongewemo amazi ishobora kuvamo eshanu, gusa bikorwa iyo umuhinzi agiye kuyikoresha.

Ni ifumbire inakoranywe ibirwanya ibyonnyi, uyikoresha ashyira mu butaka mbere na nyuma yo gutera imyaka akamera nk’uwuhira.

Uwiringiye Lucienne yakoze imbabura ikoresha amakara yakozwe mu myanda itandukanye yumishijwe neza kuva ku bishishwa by’umuceri , imbaho ,ibiti n’ibindi
Niyibikora Emmanuel (ubanza ibumoso) yakoze umuti w'inkweto akoresheje imisatsi, mugenzi we bari kumwe Cyubahiro Valentin Norbert yabyaje umusaruro imitumba y’insina ayikoramo ibyakifashishwa mu gusuka umusatsi
Nishimwe Gad wakoze amakaro yifashishije imyanda y'ibirahuri ni umwe mu bahawe ibihembo
Muyombano Happy Axel yakoze agokoresho gahuzwa na telefone ku buryo umuntu ashobora kumenya neza ingano y’umuriro akoresha
Muri iki cyumweru aba banyeshuri bagize umwanya wo kuganira n'abashakashatsi na ba rwiyemezamirimo
Aya ni amakara yakozwe hifashishijwe imyanda y'ibikomoka ku biti n'ibishishwa by'umuceri
Eng. Dushimimana J M Julien na bagenzi be bakoze agakoresho gafasha guhinduranya umuriro w’amashanyarazi n’uw’imirasire y’izuba bidasabye ko umuntu abikoraho
Aya makaro yakozwe mu bimene by'ibirahure
Abanyeshuri bafite imishinga irimo udushya bahawe ibihembo bizabafasha kuyishira mu ngiro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages