00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hasojwe icyumweru cyahariwe ubukangurambaga bwo kurwaya ruswa, hafatwa ingamba zo kuyirandura

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 4 May 2022 saa 10:56
Yasuwe :

Mu myaka itatu ishize, Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bumaze kwakira ibyaha bya ruswa bigera kuri 306 byo mu Mujyi wa Kigali gusa, nk’uko bitangazwa n’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB.

Mu 2019 hakiriwe ibyaha 128, mu 2020 hakirwa ibyaha 92 naho 64 byakirwa mu 2021 mu gihe kuva muri Mutarama uyu mwaka, Ubushinjachaya bumaze kwakira ibyaha 22 byose hamwe bikaba 306 muri Kigali gusa.

Mu rwego rwo guhashya ruswa n’akarengane mu mitangire ya serivisi, hatangijwe icyumweru cy’ubukangurambaga bugamijwe no gukangurira abayobozi gutanga serivisi zinoze.

Iki cyumweru kikaba cyasojwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu ku itariki ya 4 Gicurasi 2022 nyuma y’ibiganiro byatangiwe ahantu hatandukanye.

Iyi nama nyunguranabitekerezo yo gusoza iki cyumweru yari yitabiriwe n’uhagarariye Umuvunyi Mukuru, uhagarariye Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB, Umuryango Mpuzamahanga urwanya Ruswa n’Akarengane, Ishami ry’u Rwanda (Transparency International Rwanda), Urwego rw’Iguhugu rw’Imiyoborere (RGB), inzego z’umutekano n’izindi nzego z’ibanze zigize Umujyi wa Kigali uhereye ku mudugudu.

Muri iyi nama hagarutswe ku buryo ibyaha bya ruswa bikunze kugaragara cyane mu nzego z’ibanze, DASSO, abashoferi, abakora muri ‘one stop centers’, abakozi ba banki na bamwe bapolisi, hagaragazwa n’amazina ruswa ihabwa mu rwego rwo kugoreka amakuru n’uburyo amafaranga ya ruswa atangwamo.

Hagaragajwe inshingano z’urwego rw’Umuvunyi muri gahunda yo kurandura ruswa n’akarengane harimo gukorana n’inzego zo ku rwego rw’Akarere ndetse no ku rwego mpuzamahanga.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe gukumira Ruswa mu Rwego rw’Umuvunyi, Bizimana Patrick, yavuze ko ibibazo bikunze kugaragara cyane mu Mujyi wa Kigali ari ruswa mu bijyanye na serivisi z’imyubakire.

Yavuze ko ruswa iba nyinshi kubera abantu benshi baba bashaka kubaka badakurikije Igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali.

Yagize ati “Umuti uhari w’iki kibazo ni uko hashyizweho uburyo buzwi nka ‘service charter’ aho ukeneye serivisi azajya ayisaba akayihabwa yujuje ibisabwa kandi mu gihe cya nyacyo, ndetse yaba akeneye n’amakuru runaka ku bijyanye na serivisi asaba akayahabwa.”

Mu mbogamizi zituma ruswa izamuka zagaragajwe harimo kutabonera amakuru ku gihe bibangamira iperereza no kutamenya agaciro k’imitungo y’abafata ruswa kubera ishyirwa mu mazina y’abandi.

Umuyobozi wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immaculée, yavuze ko hakwiye kubaho ubushake ku mpande zombi kugira ngo ruswa ishire burundu mu Rwanda.

Yasabye ko amategeko yakubahirizwa aho biri ngombwa akavugururwa ndetse agakurikizwa mu buryo buboneye nka kimwe mu bisubizo byo kurandura ruswa.

Ingamba zafashwe harimo gukora ubukangurambaga mu kwigisha no gutegura amahugurwa ku bijyanye no kurwanya ruswa ndetse no gukorana n’itangazamakuru mu gutahura abakira n’abatanga ruswa.

Hemejye kandi imikoranire ya hafi n’inzego zose ndetse no gutangira amakuru ku gihe hashyirwaho n’imirongo itishyurwa, 116 na 2040 yo gutangiraho amakuru.

Hasabwe ko zimwe muri serivisi z’ibanze zatangwa hifashishijwe ikoranabuhanga mu rwego rwo gukumira ruswa itangwa iyo bamwe mu bayobozi bahura n’abashaka serivisi.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa, yavuze ko ruswa igihari kandi igaragara.

Yagize ati “Inzego zose tugomba gufatanya, yaba abaturage cyangwa abayobozi b’inzego z’ibanze, bikaba inshingano za buri wese, icyuho cya ruswa kigakurwamo burundu binyuze mu nzira nzima.”

Amategeko mashya avuga ko umuturage utanze amakuru y’itangwa rya ruswa mu gihe icyaha kitaragezwa mu bugenzacyaha afatwa nk’umutangabuhamya, ndetse ko ruswa ari icyaha kidasaza.

Ruswa ifatwa nk’icyaha kimunga ubukungu kikagira ingaruka mbi ku iterambere ry’igihugu n’iry’abagituye, ikanagira ingaruka mbi ku mutekano wacyo.

Umuyobozi wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immaculée, yavuze ko hakwiye kubaho ubushake ku mpande zombi kugira ngo ruswa ishire burundu mu Rwanda
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe gukumira Ruswa mu Rwego rw’Umuvunyi, Bizimana Patrick, yavuze ko ibibazo bikunze kugaragara cyane mu Mujyi wa Kigali ari ruswa mu bijyanye na serivisi z’imyubakire
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa, yavuze ko ruswa igihari kandi igaragara bityo ikwiriye gucibwa
Inzego z'umutekano zari zitabiriye iki gikorwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages