00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hatangijwe ibizamini by’akazi k’abarimu ku bagera ku bihumbi 35

Yanditswe na N.Kubwimana Janvière
Kuya 14 July 2020 saa 02:22
Yasuwe :

Kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Nyakanga, mu gihugu hose hatangijwe ibizamini by’akazi ku bashaka kuba abarimu mu mashuri abanza n’ayisumbuye.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe uburezi (REB) cyatangaje ko abakandida 35,000 aribo bazindukiye mu bizamini by’akazi ko kwigisha.

Ni igikorwa cyakozwe ku rwego rw’Igihugu kuri uyu 14 Nyakanga 2020, aho cyatangirijwe ku mugaragaro mu Karere ka Musanze, ibizamini bikaba byakozwe n’abakandida 1 067, muri bo hakenewemo abarimu 67 gusa muri aka Karere.

Sitati nshya igenga abarimu yasohotse kuwa 16 Werurwe 2020, ivuga ko uburyo bwo kurambagiza no gucunga abarimu bashaka kwinjira mu mwuga wo kurera bigomba kugirwamo uruhare n’inzego z’ibanze, ariko bikanaca mu nzira zo gukora ibizami byateguwe ku rwego rw’igihugu.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere uburezi mu Rwanda(REB),Dr.Ndayambaje Irenée yatangije ku mugaragaro ibizamini by’akazi ko kwigisha mu karere Musanze.

Yifurije amahirwe masa abaje gukora ibizamini, kandi abizeza ko umwuga wabo ubategereje. Yavuze ko ikorwa ry’ibi bizamini rigamije kurambagiza abarimu nyabo bakenewe mu burezi ndetse no kugabanya ikibazo cy’ubucucike kikigaragara mu mashuri n’akajagari mu itangwa ry’akazi mu burezi.

Yagize ati" Ibizamini biri gukorwa n’abarimu bifuza kwinjira mu mwuga w’uburezi byateguwe ku rwego rw’igihugu bigamije kubashyira ku rwego rumwe, bivuze ko umwarimu uzatsinda ibi bizamini azaba ari wa wundi wifuzwa ku burezi bufite ireme twifuza, ikindi ni uko bizagabanya umubare w’abana mwarimu yajyaga akurikirana ku ishuri byahujwe no kongera umubare w’ibyumba by’amashuri".

Bamwe mu baje gukora ibizamini bibemerera kwinjira mu mwuga w’uburezi bavuga ko gukora ibizamini byateguwe ku rwego rw’igihugu bibaha icyizere ko uzagitsinda azinjizwa mu kazi mu buryo buciye mu mucyo, binyuranye n’uko bakoraga ibyateguwe n’uturere batuyemo.

Tuyikunde Valens yagize ati "Mbere hakorwaga ibizamini byabaga byateguriwe mu Karere, ku buryo byari byoroshye ko umuntu ashobora kwinjizwa mu kazi hakoreshejwe uburyo bw’amanyanga, ariko ibi bizamini twakoze ku rwego rw’igihugu bizatuma ubitsinda azabona akazi mu buryo buciye mu mucyo nta ruswa ibonetsemo".

Munezero Jean Claude wavuye mu Karere ka Burera nawe ati "Narangije umwaka ushize mu burezi, ibizamini twakoze byazanywe twirebera, ku makaye twakoreyemo twujujeho code, bizakosorwa ku rwego rw’Igihugu, mbese uzabitsinda azaba hakoreshejwe ubwenge bwe nta gisunika ibayeho".

Mu minsi mike ishize, REB yatangaje ko igiye guha akazi abarimu bashya 7214 bazigisha mu mashuri abanza n’ayisumbuye, bakazatangirana n’umwaka w’amashuri biteganyijwe ko uzatangira muri Nzeri 2020.

Uku kongera abarimu bigamije kugabanya ubucucike mu mashuri abanza n’ayisumbuye mu Rwanda, aho kuri ubu mu mashuri abanza umwarimu umwe abarirwa abanyeshuri 59 naho mu yisumbuye bakaba 29.

Ibizamini ku bashaka kuba abarimu bitanzwe nyuma y’umunsi umwe REB itangaje ko abakandida bakoze ndetse bagatsinda ibizamini by’akazi byakozwe tariki 10 Ukuboza 2019 ariko ntibashyirwe mu myanya; bemerewe kujya ku rutonde rw’agateganyo rufite igihe kingana n’amezi 20 uhereye tariki 16 Werurwe 2020.

IGIHE yagerageje kubaza Umuyobozi mukuru wa REB impamvu batahereye kuri abo bakoze umwaka ushize ngo bahabwe akazi, ntibyabasha kudukundira.

Hirya no hino mu gihugu hatangiye kubakwa ibyumba by’amashuri abanza, ayisumbuye n’ay’imyuga bigera ku 22 505 mu kugabanya ubucucike mu mashuri byose bigamije kongera ireme ry’uburezi.

Mu Rwanda hari abanyeshuri biga mu mashuri abanza bagera kuri 2,479,366 n’abandi 636,162 bo mu mashuri yisumbuye, gusa iyi mibare iziyongera ubwo umwaka w’amashuri uzaba wongeye gutangira.

Mu mashuri abanza higishamo abarimu 41 573 naho mu mashuri yisumbuye higishamo 21 990.

Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe guteza imbere uburezi mu Rwanda(REB),Dr.Ndayambaje Irenée niwe watangije ibizamini by'akazi k'ubwarimu mu karere ka Musanze
Abakandida ibihumbi 35 nibo bakoze ikizamini cy'akazi k'ubwarimu hirya no hino mu gihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages