00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hatangijwe ishyirahamwe ryitezweho kuzamura umubare w’abakobwa biga siyansi

Yanditswe na Jean Pierre Tuyisenge
Kuya 24 March 2018 saa 10:41
Yasuwe :

Abagore n’abakobwa biga ibijyanye na siyansi n’ikoranabuhanga, batangije ishyirahamwe (Rwandan Association for women in Science and Engineering) ryitezweho uruhare mu kuzamura umubare wa bagenzi babo bagana ayo masomo.

Iri shyirahamwe ryatangjwe ku wa 23 Werurwe 2017, nyuma y’aho bigaragaye ko hakiri ikibazo cy’uko abakobwa bumva ko amasomo ya siyansi akomeye ndetse ko asaba igihe kirekire ngo umuntu ayarangize.

Umuyobozi waryo, Alice Ikuzwe yagize ati “ Dutekereza iri shyirahamwe twabonaga ko hari ikibazo cy’uko abana b’abakobwa batinyaga kwiga amasomo ya siyansi n’ikoranabuhanga, twihurije hamwe rero kugira ngo dukangurire barumuna bacu bagitinya imibare, siyansi n’ibindi by’ikoranabuhanga tubafashe, tubereke ko byose bishoboka.”

Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubumenyi, ikoranabuhanga n’ubushakashatsi muri Mineduc, Dr. Marie Christine Gasingirwa, yavuze ko iri shyirahamwe rigiye kugira uruhare mu kumvisha abakobwa kwinjira muri ayo masomo.

Yagize ati “ Kuva aho dutangiye gushishikariza abakobwa gutinyuka ubu batangiye kugana siyansi ngira ngo nk’uko mwabikurikiye ejo bundi abakobwa nibo banatsinze neza ayo masomo mu kizamini cya leta, abakobwa rero nibamara kwiga ayo masomo bazagira uruhare mu iterambere ry’igihugu n’Isi muri rusange.”

Nibura mu banyeshuri biga mu masomo ya Siyansi (STEM: Science, Technology, Engineering and Mathemathics) muri Kaminuza zo mu Rwanda, abagera kuri 80% baba ari abahungu naho abakobwa bakaba 20%.

Ibi bifitanye isano n’imyumvire yo kuva kera ko umwana w’umukobwa ntacyo ashoboye bikagera no ku rwego rwa kaminuza bacyitinya.

Bamwe mu bitabiriye umuhango wo gutangiza iri shyirahamwe
Nzayisenga Sofia ucuranga inanga ni we wasusurukije abari mu muhango wo gutangiza iryo shyirahamwe
Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubumenyi, ikoranabuhanga n’ubushakashatsi muri Mineduc, Dr. Marie Christine Gasingirwa
Umuyobozi wa Rwandan Association for women in Science and Engineering, Alice Ikuzwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages