Iri tegeko ryatowe kuri uyu wa 24 Nyakanga 2025 rigamije gufasha abakora muri iyo mirimo no gushyiraho uburyo bunoze kandi bujyanye n’igihe bwo kugenzura iyo mirimo.
Urugaga rw’Abahanga mu kubara kugena no kugenzura ingano y’ibintu n’ibiciro mu bwubatsi (Rwanda Institute of Quantity Surveyors: RIQS) rwari rwiyemeje guteza imbere uwo mwuga no guhindura imyumvire y’abawukora, na mbere y’uko Inteko Ishinga Amategeko yemeza itegeko rizagenga uyu mwuga mu Rwanda.
Umwuga wo kubara kugena no kugenzura ingano y’ibintu n’ibiciro mu bwubatsi (Quantity Surveying) ni umwuga wihariye ugira uruhare mu gutegura neza inzira yo gutanga amasoko, aho abakora muri uyu mwuga bapima kandi bagena ibiciro by’imishinga minini y’ubwubatsi n’iyindi mishinga y’ubucuruzi, yaba iya leta cyangwa iy’abikorera ku giti cyabo.
Ufite kandi uruhare rukomeye mu kwemeza agaciro k’amafaranga akoreshwa no gukurikiza amategeko n’amahame ngengamyitwarire, ukaba umaze igihe mu Rwanda, kuko watangiye kuva mu 2008 ariko nta cyemezo cyemewe n’amategeko, kandi ntiwahabwaga agaciro ukwiye mu ishyirwa mu bikorwa no mu micungire y’imishinga.
Kuba uyu mwuga utari uhari cyangwa ukaba utari ufite itegeko riwugenga, byatumye amafaranga abarirwa muri za miliyari akoreshwa nabi cyangwa anyerezwa bitewe n’uburangare mu gukurikirana imishinga y’iterambere yari iteganyijwe.
Depite Munyangeyo Théogène uyoboye Komisiyo y’Ubukungu n’Ubucuruzi, yasuzumye ishingiro ry’umushinga w’itegeko, yavuze ko rizafasha mu kunoza imikorere y’iyo mirimo.
Ni itegeko rireba inganga eshatu ari zo Urugaga rw’Abahanga mu guhanga Inyubako Rwanda Institute of Architects”, Urugaga rw’Abahanga mu Bwubatsi Institution of Engineering in Rwanda” n’urw’ Abahanga mu kubara, kugena no kugenzura ingano y’ibintu n’ibiciro mu bwubatsi.
Iri tegeko riteganya n’ibyaha n’ibihano ku bakora iyo myuga, aho ababikora bari mu ngaga bashobora guhanishwa ibirimo kwihanangirizwa mu nyandiko, guhagarikwa mu rugaga no gusibwa ku rutonde rw’abagize urugaga cyangwa kuri lisiti y’abimenyereza umwuga.
Ku rundi ruhande ariko ukora umwe muri iyo mirimo atanditse ku rutonde rw’Urugaga aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanwa hakurikijwe amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.
Iri tegeko riha buri rugaga inshingano zo gukora ku buryo abakora imirimo y’abazigize bashobora kugirirwa icyizere, kurinda rubanda no guteza imbere ubuhanga mu mwuga hari kandi gushyiraho amategeko agenga umwuga kandi rugakurikirana ko yubahizwa.
Amafoto: Kwizera Herve



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!