Hotel des Milles Collines yibutse barindwi bishwe bazira uko bavutse bari abakozi bayo mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994.
Gumira Therese, umuyobozi wa Hotel des Mille Collines yatangaje ko uyu mubare ari uw’ababashije kumenyekana nyuma bakaza gushyingurwa mu cyubahiro muri uyu mwaka wa 2013.
Yakomeje yihanganisha abaje bahagarariye imiryango y’ababuze ababo ndetse anabizeza ko Hotel des Milles Collines izakomeza kwifatanya na bo babakomeza ndetse banabafasha mu rugendo rwo kwigira.
Agira ati “Buri mwaka twifatanya n’imiryango y’abazize Jenoside cyane cyane ababuze ababo bari abakozi muri Hotel des Mille Collines.”
Muri uyu muhango abahagarariye imiryango y’ababuze ababo ndetse n’abakozi ba Hotel des Milles bariho ubu bashyize indabo ku mva ishyinguwemo bariya babashije kumenyekana.
Iyi Hoteli yitwaga Mille Collines Sabena kuko icyo gihe yari ifitwe n’ikigo cy’ingendo z’indege Groupe Sabena, nyuma ni bwo yaje kwegurirwa abanyarwanda mu mwaka wa 2006.



















TANGA IGITEKEREZO