00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Huye: Ba gitifu b’imirenge bihaye nyirantarengwa ku bibazo byugarije abaturage

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 2 September 2019 saa 07:49
Yasuwe :

Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge y’Akarere ka Huye biyemeje ko mu gihe cy’amezi atatu bazaba bamaze gukemura ibibazo byugarije abaturage birimo abatagira aho kuba, abadafite ubwiherero, abakirarana n’amatungo, abarwaye amavunja n’ibindi.

Babyemereye imbere ya Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, CG Gasana Emmanuel, mu Nama Mpuzabikorwa yahurije hamwe abayobozi bose b’inzego z’ibanze, abafatanyabikorwa, inzego z’umutekano n’abayobora ibigo bitandukanye mu Karere ka Huye.

Iyo nama yabaye kuri uyu wa Mbere igamije kureba iterambere ry’akarere n’ibibazo byugarije abaturage bigira hamwe uko byashakirwa ibisubizo.

Hagaragajwe ko habaruwe imiryango 193 isembera kuko itagira aho kuba, hari abaturage bakirararana n’amatungo mu nzu, abarwaye amavunja n’ingo 323 zidafite ubwiherero.

Imibare yerekana kandi ko abaturage bari hafi ku kigero cya 25% bataratanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza.

Ibyo bibazo bitandukanye byatumye Guverineri Gasana ahagurutsa abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge yose yo mu Karere ka Huye bajya imbere buri wese avuga igihe azaba yamaze gukemurira ibyo bibazo afatanyije n’abayobora utugari n’imidugudu.

Bose biyemeje ko ukwezi kw’Ukuboza 2019 kuzarangira bamaze kubikemura.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gishamvu, Karangwa Jean Baptiste, nka hamwe mu hagaragaye ibibazo byinshi byugarije abaturage yavuze ko na bo bazabikemura bitarenze tariki ya 31 Ukuboza 2019.

Ati “Ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage biri mu byiciro bitandukanye; abasembera, abafite umwanda n’ibindi. Abanya-Gishamvu twabyiyemeje natwe tuzaba twabirangije bitarenze mu Ukuboza uyu mwaka.”

Guverineri Gasana yavuze ko umwaka wa 2019 nujya kurangira bazakora igenzura bakareba aho ibyo bibazo bigeze bikemuka.

Ati “Ibi ni ukwiyemeza kugira ngo muvane ibibazo mu nzira; mituweli yo ntikwiye gutegereza ukwezi kwa cumi n’abiri kuko abantu bagomba kwivuza. Mukore urugendo rw’ibishoboka murebe uko byashoboka Huye muyishyire ku isonga kuko aho muri ntabwo hababereye.”

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, yavuze ko bagiye gukorera hamwe mu gukemura ibyo bibazo kandi hari ibyo bagiye guhita bakemura byihuse.

Ati “Ikibazo cy’abatagira ubwiherero twatangiye kugikemura; umwaka ushize twari dufite imiryango 1 727 itabufite ari ubu hasigaye 323, twiyemeje ko na cyo kizakemua mu kwezi kumwe.”

Abayobozi b’inzego z’ibanze basabwe kwita no ku bibazo by’ubujura buciye icyuho bukorwa mu masaha y’ijoro basabwa gukaza amarondo.

Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'imirenge yose y'Akarere ka Huye biyemeje ko umwaka wa 2019 uzarangira bakemuye ibibazo byugarije abaturage
Abitabiriye inama bahawe umwanya wo gutanga ibitekerezo
Ba gitifu b’imirenge bihaye nyirantarengwa ku bibazo byugarije abaturage
Bamwe mu Banyamabanga Nshingwabikorwa b'imirenge igize Akarere ka Huye
Guverineri Gasana n'Umuyobozi w'Akarere ka Huye, Sebutege Ange, mu nama mpuzabikorwa
Guverineri Gasana yasabye ko ibibazo byugarije abaturage byitabwaho by'umwihariko
Inama Mpuzabikorwa yahurije hamwe abayobozi bose b’inzego z’ibanze, abafatanyabikorwa, inzego z’umutekano n’abayobora ibigo bitandukanye mu Karere ka Huye
Inama yitabiriwe n'abafatanyabikorwa b'akarere ka Huye hamwe n'abayobora ibigo bitandukanye

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages