Hashize iminsi abo baturage bagaragaza ko hari abajura babatera nijoro bagatobora inzu bakiba ibyo basanze ndetse no ku manywa bakirirwa bazenguruka mu ngo biba imyenda n’ibindi bikoresho.
Abagaragaza icyo kibazo ni abatuye mu mirenge ya Tumba, Ngoma na Huye.
Mu kiganiro yagiranye n’Abanyamakuru ku wa 23 Ukuboza 2020, umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, yabajijwe icyo kibazo asubiza ko ku bufatanye n’inzego z’umutekano bagiye kugikemura, ariko kuri ubu abaturage bavuga ko aho gukemuka ahubwo cyafashe indi ntera.
Hari uherutse gutaka ko binjiye iwe mu rugo biba imyenda yose yari yanitse hanze kandi ari mu gipangu.
Hari n’uwo baherutse gutera nijoro bamwiba ibintu bitandukanye birimo igare, inkweto n’ibindi.
Abo baturage bavuga ko abajura bari kugaragara muri iyi minsi babakorera n’urugomo ku buryo iyo hagize ubatangaho amakuru bamutega bakamuhohotera.
Umwe mu baturage ati “Ni abajura biba inka, ihene, intama cyangwa se bagapfumura inzu bagatwara ibyo basanzemo byose. Iyo bamenye ko wabatanzeho amakuru baraguhiga kugeza igihe bakwishe.”
Abo baturage bavuga ko niyo bagerageje kwicungira umutekano, abo bajura babarwanya.
Hari uwagize ati “Ejobundi baraje nijoro nkinguye barirukanka, hashize umwanya baragaruka batangira kwica urugi, ntabaza abaturanyi.”
Bakomeza bavuga ko abo bajura nta kintu na kimwe basiga kuko hari n’abaterura inkono iri ku mbabura bakayijyana.
Bavuga ko kuba ubujura bukomeje kwiyongera biterwa ahanini n’uko iyo hari ufashwe yiba agashyikirizwa ubuyobozi ahita arekurwa, bakifuza ko ufatiwe mu bujura yajya ahanwa kugira ngo bibere abandi urugero.
Basabye kandi ko hashyirwa ingufu mu guca inzoga z’inkorano zitemewe n’amategeko zikomeza kwengerwa hirya no hino mu mirenge kuko ziri mu bituma abazinywa bishora mu bikorwa bibi birimo ubujura n’urugomo.
Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, avuga ko ikibazo cy’ubujura bagiye kucyitaho by’umwihariko kugira ngo bucike.
Ati “Ntabwo ikibazo cyari kizwi ariko twari mu nama y’umutekano mu Murenge wa Tumba, abayobozi twemeranije ko bashaka amakuru y’abajura bagakurikiranwa. Ikindi ni kuvugurura imikorere y’irondo ry’umwuga rigakomeza gukora amanywa n’ijoro.”
Sebutege akomeza avuga ko bagiye no kongera imbaraga mu kurwanya inzoga z’inkorano zitemewe n’amategeko kuko ziri mu bitera ubujura n’urugomo.
Inkuru wasoma: “Njye ndiba pe!” Umukwabu wafashe abajura biyemerera ko bayogoje abaturage i Huye


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!