Akarere ka Huye kagize igice kinini cy’iyahoze ari Perefegitura ya Butare. Ni Urwibutso biteganyijwe ko ruzatangira kubakwa muri Nyakanga 2022, rukazubakwa i Songa mu Mudugudu wa Rwambariro, Mu Kagari ka Kabona mu Murenge wa Kinazi.
Ruzaba rugizwe n’ibice bitandukanye birimo ahashyingurwa imibiri, ahazashyirwa amateka n’ibimenyetso, aho abantu bashobora kuza kwibukira igihe icyo ari cyo cyose ndetse n’igice cyagenewe inyandiko z’ubushakashatsi.
Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, avuga ko ikigamijwe ari ukugaragaza ukuri kw’amateka yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi arimo uko yateguwe, uko yashyizwe mu bikorwa n’uko yahagaritswe.
Ati “Hazaba harimo n’inyandiko zigaragaza ubushakashatsi bwakozwe cyane cyane kuri aya mateka ya Jenoside ariko no kugaragaza by’umwihariko uruhare rw’abayobozi ndetse n’ibigo byagize mu gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi.”
Yavuze ko hazaba hari n’umukozi wihariye wakira abantu barusura buri munsi ndetse n’abandi bamufasha kurubungabunga. Ibijyanye n’igushushanyo mbonera cyarwo ndetse n’amafaranga ruzatwara biracyakorwaho n’ababishinzwe.
Uru Rwibutso ruzafasha mu kugaragaza ukuri no kunyomoza abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Amateka agaragaza ko iyahoze ari Perefegitura ya Butare ifite amateka yihariye mu itegurwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi, n’ishyirwa mu bikorwa ryayo, kuko ariho havukaga abari abategetsi benshi.
Niho ivangura ryatangiriye mu Rwanda mu gihe cy’abakoloni ubwo hatangwaga inyigisho zicamo Abanyarwanda ibice bakabapima amazuru n’imisaya bagamije kubereka ko batandukanye.
Bamwe mu bategetsi bakomoka i Butare bo muri Leta y’Abatabazi barangajwe imbere na Perezida Sindikubawabo Théodore n’uwari Minisitiri w’Intebe, Kambanda Jean, bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Hari kandi uwari Minisitiri w’Umuryango, Nyiramasuhuko Pauline n’umuhungu we Arsène Shalom Ntahobali, uwayoboraga Uruganda rw’Ibibiriti rwa SORWAL, Higaniro Alphonse, uwayoboraga ISAR, Ntahontuye Ndereyehe Charles, uwari Umuyobozi wungirije wa Kaminuza y’u Rwanda, Nshimiyumuremyi Jean Berchimas n’abandi barimo abadepite na ba burugumesitiri b’amakomini yose uko yari 20 yari agize Butare.
Hari na Jean Chrysostome Ndindabahizi wategekaga Région Sanitaire de Butare, Emmanuel Munyangendo wari Umuyobozi wa LABOPHAR, Simon Ntigashira wategekaga Inzu Ndangamurage y’u Rwanda n’abandi.
Kaminuza Nkuru y’u Rwanda yari i Butare nayo yarimo abahanga benshi bagizwe n’abarimu, abashakashatsi n’abanyeshuri bagize uruhare runini mu gucura umugambi wa Jenoside no kuyishyira mu bikorwa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!