Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, yabwiye IGIHE ko abaturage basonewe barenga 6700 naho ibirarane by’imisoro bari bafite bingana n’amafaranga y’u Rwanda arenga Miliyari imwe.
Sebutege yasobanuye ko icyashingiweho mu gusonera abaturage ibirarane by’imisoro y’imyaka irindwi, ari ukunoza imitangire ya serivise kuko hari abagorwaga no guhererekanye ubutaka kugira ngo bubyazwe umusaruro.
Ati “Inama Njyanama yashingiye ku busabe bw’abaturage, kunoza imitangire ya serivise kuko hari abagorwaga no guhererekanya ubutaka kugira ngo bubyazwe umusaruro neza, bifasha n’iterambera ry’Akarere muri rusange.”
Yavuze ko bafite icyizere ko bizafasha abafite ibibanza kutongera kujya mu birarane, asaba abaturage kudapfusha ubusa ayo mahirwe kuko abenshi bagiye babisaba, abashishikariza kwibuka gutanga umusoro hakiri kare badategereje itariki ya nyuma ndetse bagashyira n’ingufu mu kubyaza umusaruro ubutaka bafite.
Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Huye bahafite ubutaka babwiye IGIHE ko bishimiye icyemezo cy’Inama Njyanama kuko ibirarane by’imisoro byari bibangamye.
Kanyandekwe Diomède ati “Kiriya cyemezo twaracyishimiye cyane; njyewe nta birarane nari mfite ariko nanjye byangiragaho ingaruka kuko hari ubwo najyaga kugura ubutaka nkasanga bufite ibirarane by’imisoro myinshi bigahita biba imbogamizi nkabureka. Inama Njyanama yatekereje neza cyane ni iyo gushimirwa.”
Misago Aphrodis we yavuze ko icyemezo cyafashwe n’Inama Njyanama y’Akarere ka Huye ari cyiza kandi kizafasha mu iterambere ry’ako Karere.
Ati “Hari abantu benshi byorohereje nk’abatuye mu bice bya Cyarwa ubona badafite ubushobozi bwo kwishyura imisoro y’ubutaka; hari umuntu ubona afite ubutaka ariko butabashije no kumutunga..”
Misago avuga ko na we hari ahantu afite ubutaka yashyize ibiraro by’inka ze hari hafite ibirarane. Kuba basonewe ngo bibahaye umwanya wo kwitegura kujya bishyura neza imisoro ku buryo nta birarane bazongera kugira.
Mu bitekerezo byatanzwe n’abaturage bagaragaje ko mu Karere ka Huye hari abahafite ubutaka ariko badafite ubushobozi bwo kubwishyurira imisoro, bityo Inama Njyanama ikwiye gukora igenzura ikabakura ku rutonde rw’abasoreshwa kuko akenshi usanga ubwo butaka butanashobora kubatunga.
Bagaragaje icyemezo cy’Inama Njyanama y’Akarere ka Huye kizafasha abashakaga kugurisha ubutaka ariko bakazitirwa n’uko bufite ibirarane by’imisoro. Bityo basanga ubutaka bwose bugiye kubyazwa umusaruro kubera ko iyo mbogamizi ikuweho.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!