Aho mu kiriziya no kuri Paruwasi ya Simbi hiciwe Abatutsi basaga ibihumbi 40 nyuma y’uko uwari Perezida wa Leta yiyise iy’Abatabazi, Sindikubwabo Théodore, ahavugiye ‘ijambo rutwitsi’ rishishikariza interahamwe z’Abahutu kwica Abatutsi.
Mukaruyonza Patricie warokokeye Jenoside kuri iyo Paruwasi, yavuze ko ubwicanyi bwatangiye kubera ijambo Perezida Sindikubwabo yavuze.
Ati “ Sindikubwabo yarababwiye ngo ntihagire ubacika, turashaka ko abana bazavuka nyuma bazajya babaza Abatutsi uko basaga. Ubwicanyi bwagize ubukana bukomeye bitewe n’umuyobozi wari Perezida watinyutse kujya kwicisha abantu aho yabakijije ari we.”
Akomeza avuga ko ijambo rya Sindikubwabo ryasembuye Interahamwe, ziza ku bwinshi zitwikira Abatutsi mu kiriziya ari nako zirasamo amasasu zifatanyije n’abasirikare.
Abatutsi biciwe kuri Paruwasi ya Simbi mu yari Komini Maraba barimo n’abari baturutse mu yandi makomini ayikikije ndetse no mu yahoze ari Perefegitura ya Gikongoro.
Nyuma y’imyaka 27 Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe n’Ingabo zari iza RPA Inkotanyi, abayirokotse batuye mu mirenge ya Simbi na Maraba bashimira Leta uruhare yagize mu kubafasha kwiyubaka.
Gusa barasaba urubyiruko kuba maso kuko hari abacyifuza ko ibyabaye byakongera kuba.
Nsengimana Aphrodis ati “Twigisha abana bacu kumenya ubashuka kuko abenshi muri iki gihe bari guharanira gupfobya Jenoside ni urubyiruko, ariko nabo bafite icyo bashaka guhisha; abo barahisha ibyo ba se bakoze, nabo ni amasomo bahawe. Iyo rero ni intambara tukirwana.”
Perezida wa Ibuka mu Karere ka Huye, Siboyintore Théodate, yavuze ko muri iki gihe u Rwanda ruri mu bihe byo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi, hari ibikorwa bikomeje kugaragara bitoneka abayirokotse.
Ati “Na hano i Simbi hari ibihari tumaze kubona nka bibiri, amagambo abwirwa abarokotse Jenoside adashimishije. Muri Mukura hari icyo bagikurikirana cy’uwatemye insina z’uwarokotse Jenoside amubwira n’amagambo mabi avuga ko ari we utahiwe. Navuga ko tugifite ahakigaragara ingengabitekerezo ya Jenoside.”
Kuri iki Cyumweru tariki ya 18 Mata 2021 ubwo hibukwaga ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi, kuri Paruwasi ya Simbi hashyinguwe mu cyubahiro imibiri irindwi iherutse kuboneka.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!