00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Huye: Hibutswe Abatutsi basaga ibihumbi 40 biciwe mu Kiriziya i Simbi; urubyiruko rusabwa kwitwararika

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 20 April 2021 saa 07:36
Yasuwe :

Mu Murenge wa Simbi mu Karere ka Huye habaye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 27 Abatutsi biciwe mu Kiriziya cya Paruwasi Gatolika ya Simbi no mu nkengero zaho, urubyiruko rugirwa inama yo kwirinda ivangura n’ibishuko bishobora gutuma igihugu cyongera kubamo Jenoside.

Aho mu kiriziya no kuri Paruwasi ya Simbi hiciwe Abatutsi basaga ibihumbi 40 nyuma y’uko uwari Perezida wa Leta yiyise iy’Abatabazi, Sindikubwabo Théodore, ahavugiye ‘ijambo rutwitsi’ rishishikariza interahamwe z’Abahutu kwica Abatutsi.

Mukaruyonza Patricie warokokeye Jenoside kuri iyo Paruwasi, yavuze ko ubwicanyi bwatangiye kubera ijambo Perezida Sindikubwabo yavuze.

Ati “ Sindikubwabo yarababwiye ngo ntihagire ubacika, turashaka ko abana bazavuka nyuma bazajya babaza Abatutsi uko basaga. Ubwicanyi bwagize ubukana bukomeye bitewe n’umuyobozi wari Perezida watinyutse kujya kwicisha abantu aho yabakijije ari we.”

Akomeza avuga ko ijambo rya Sindikubwabo ryasembuye Interahamwe, ziza ku bwinshi zitwikira Abatutsi mu kiriziya ari nako zirasamo amasasu zifatanyije n’abasirikare.

Abatutsi biciwe kuri Paruwasi ya Simbi mu yari Komini Maraba barimo n’abari baturutse mu yandi makomini ayikikije ndetse no mu yahoze ari Perefegitura ya Gikongoro.

Nyuma y’imyaka 27 Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe n’Ingabo zari iza RPA Inkotanyi, abayirokotse batuye mu mirenge ya Simbi na Maraba bashimira Leta uruhare yagize mu kubafasha kwiyubaka.

Gusa barasaba urubyiruko kuba maso kuko hari abacyifuza ko ibyabaye byakongera kuba.

Nsengimana Aphrodis ati “Twigisha abana bacu kumenya ubashuka kuko abenshi muri iki gihe bari guharanira gupfobya Jenoside ni urubyiruko, ariko nabo bafite icyo bashaka guhisha; abo barahisha ibyo ba se bakoze, nabo ni amasomo bahawe. Iyo rero ni intambara tukirwana.”

Perezida wa Ibuka mu Karere ka Huye, Siboyintore Théodate, yavuze ko muri iki gihe u Rwanda ruri mu bihe byo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi, hari ibikorwa bikomeje kugaragara bitoneka abayirokotse.

Ati “Na hano i Simbi hari ibihari tumaze kubona nka bibiri, amagambo abwirwa abarokotse Jenoside adashimishije. Muri Mukura hari icyo bagikurikirana cy’uwatemye insina z’uwarokotse Jenoside amubwira n’amagambo mabi avuga ko ari we utahiwe. Navuga ko tugifite ahakigaragara ingengabitekerezo ya Jenoside.”

Kuri iki Cyumweru tariki ya 18 Mata 2021 ubwo hibukwaga ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi, kuri Paruwasi ya Simbi hashyinguwe mu cyubahiro imibiri irindwi iherutse kuboneka.

Imibiri iheruka kuboneka yashyinguwe mu cyubahiro
Kuri iyi nshuro ubwo hibukwaga ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi kuri Paruwasi ya Simbi hashyinguwe mu cyubahiro imibiri irindwi iherutse kuboneka
Kuri Paruwasi haje abantu bakeya bitewe n ingamba zo kwirinda icyorezo cya Covid 19 zitemerera abantu benshi guteranira hamwe
Amazina ya bamwe mu batutsi biciwe kuri Paruwasi ya Simbi muri Jenoside yakorewe Abatutsi

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages