Abatuye n’abakorera mu karere ka Huye bavuga ko muri iki gihe umujyi wabo wasubiye inyuma kubera impamvu zitandukanye zirimo kuba ibigo bikomeye byari bihafite ibyicaro byarimuriwe i Kigali, ndetse n’inzu nyinshi zo mu mujyi zikaba zarafungiwe imiryango no kuzivugurura biragorana.
Mu mateka y’u Rwanda, Huye yari izwi nk’igicumbi cy’ibigo bikuru mu burezi n’ubushakashatsi, aho hagaragaraga Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, Ikigo cy’Igihugu cy’ubushakashatsi mu by’ubuhinzi (ISAR) ubu yabaye RAB, Ikigo cy’Ubushakashatsi ku bumenyi n’ikoranabuhanga (IRST) n’ibindi birimo Inzu Ndangamurage y’u Rwanda ndetse n’uruganda rwakoraga ibibiriti (SORWAL).
Ibyo bigo ni byo byari ku isonga mu gutuma akarere ka Huye kagaragara nk’agateye imbere ndetse ukabona ko n’iryo terambere rifite icyerekezo cyiza.
Gusa kugeza ubu ibyo bigo byose byimuriye ibyicaro i Kigali, ibindi bifunga imiryango, ibituma benshi mu batuye mu Karere ka Huye bibaza impamvu yabyo, dore ko bavuga ko byatumye umujyi wabo usubira inyuma mu iterambere.
Mu bitekerezo byabo bifuza ko Perezida uzatorwa yabafasha guteza imbere umujyi wabo, by’umwihariko akagarurura ibyo bigo kandi akabakuriraho n’imbogamizi zituma inzu zo mu mujyi zafunze imiryango zitavugururwa.
Byukusenge ukora imirimo y’ubucuruzi yagize ati “Perezida uzatorwa twamusaba ko ariya mashami yo muri kaminuza bari kujyana i Kigali na Musanze bayagarura hano, kandi n’ibirori byo gutanga impamyabushobozi bikajya bibera aho Kaminuza iri ntibabijyane i Kigali gusa. Twitwa ngo turi aba kabiri ariko umujyi dufite tubona utajyanye n’igihe, kuko mbona uri gusubira inyuma aho gutera imbere”.
Undi na we ukora ubucuruzi ati “Baduhaye Sitade, baduha Gare nziza n’imihanda ya kaburimbo, ariko ikibazo gikomeye gihari ni uko Kaminuza bagenda basa n’abayisenya, amashami bayajyana ahandi, twifuza ko ayo mashami yagaruka ndetse n’ibigo bikomeye byabaga ino na byo bikagaruka, tugakomeza iterambere”.
Bamwe bati “Ubuyobozi bw’akarere bwakoze ikosa rikomeye”
Bamwe mu bakorera ubucuruzi mu karere ka Huye ndetse n’abandi bakora ibikorwa bitandukanye byinjiza amafaranga, bavuga ko ubuyobozi bw’akarere ka Huye bwakoze ikosa rikomeye ubwo bwafungaga inzu nyinshi zikorerwamo ubucuruzi mu buryo butunguranye, bugasaba ba nyirazo kuvugurura.
Bavuga ko icyemezo cyafashwe cyabagizeho ingaruka zikomeye zanatumye abenshi bahita bimurira ibikorwa byabyo mu tundi turere bituma inzu zisigara ari amatongo no kuvugurura ntibyakorwa.
Umwe yagize ati “Ni gute wabwira umuntu umutunguye ngo hagarika ubucuruzi ufunge, usenye uhite uvugurura inzu? Kiriya cyemezo akarere kafashe ni ikosa rikomeye kakoze, kuko natwe turabizi ko kuvugurura byari ngombwa, ariko mu bucuruzi niho dukura amafaranga, twagombaga kuvugurura ariko batadufungiye ngo ntiducuruze, ubona mu mujyi y’ahandi batavugurura kandi bagakomeza gukora n’ubicuruzi se?”.
Umujyi wa Huye ntukwiye kureberwa muri kaburimbo gusa
Umuyobozi w’akarere ka Huye, Kayiranga Muzuka Eugene, mu kiganiro aheruka kugirana na IGIHE, nawe yamera ko kuba mu mujyi hari inzu z’ubucuruzi zafunzwe zikaba zimaze igihe kinini zitavugururwa bituma umjyi ugaragara nabi, ariko akavuga ko bizeye ko amaherezo zizavugurwa.
Ati “Biragaragaza isura mbi ariko ingamba zirahari kandi nziza…hari abari kugenda bishyira hamwe, hari abari kugurisha ibyo bibanza byabo, hari abamaze kubigura tuzi hari abamaze gusaba ibyangombwa byo kubaka, batracyikusanya ngo bubake, tukaba twizera ko umujyi wacu ugiye gukomeza kugira isura nziza. Yaba Hoteli Faucon ndetse nariya mazu yose ahakikije, abo bose tubasaba ko bagomba kuvugurura, baratinze ariko ntiwafata umujyi wose ngo uwufunge kuko ubuzima bwaba buhagaze”.
Meya Muzuka avuga kandi ko atemeranya n’abavuga ko umujyi wa Huye wasubiye inyuma, kuko badakwiye kuwurebera ku muhanda wa Kaburimbo gusa.
Ati “Hari uburyo abantu bareba umujyi bakawurebera kuri uyu muhanda wa Kaburimbo gusa, cyangwa mu Cyarabu akaba ariho barebera umukyi, ariko iyo ugeze ku Itaba ukareba uburyo abantu bari kuvugurura inzu zabo, ukareba uburyo amahoteli ari kuzamuka, ukareba ku Karubanda, ukjaya za Tumba, muri kaminuza, ukareba CHUB na Kabutare iri kugenda ivugurura, twe tubona mu by’ukuri umujyi wacu uri kugenda wihuta mu iterambere unavugururwa n’ubwo tugifite byinshi byo gukora kuko ni umjyi ushaje, ubundi iyo umujyi ushaje udafite ibindi bibanza byo kubakamo bisaba ko aho inzu yari iri igomba kuvaho, kuvaho rero bisaba ubushobozi no kwigisha kugira ngo abantu babyumve”.
Winjiye mu mujyi wa Huye uturutse i Kigali, inzu z’ubucuruzi hafi ya zose ziri muri uwo mujyi mu ruhande rw’iburyo zafunze imiryango. Ahandi hafungiwe imiryango ni ahitwa mu Cyarabu hakorerwaga ubucuruzi, ariko imyaka ibaye myinshi kuhavugurura bigenda biguruntege.
Mu bindi bikorwa by’amajyambere abanye-Huye bifuza bazakorerwa na Perezida uzatorwa muri manda nshya, harimo kubaha umuhanda wa Kaburimbo Huye-Kibeho-Nyaruguru.



















TANGA IGITEKEREZO