Iyo miryango ikora ku burenganzira bw’ikiremwamuntu, ubutabera n’imiyoborere yahujwe na Association Modeste et Innocent (AMI) kuri uyu wa Gatanu iganira ku buryo yarushaho kunoza imikorere kandi igakorera hamwe kugira ngo ibikorwa byayo bigire ingufu.
Umukozi ushinzwe ubuvugizi mu mushinga wa AMI w’ibijyanye na demokarasi, imiyoborere myiza no gukora ubuvugizi, Mutaganda Fabien, yavuze ko hari ubwo imiryango itari iya Leta ishobora gukora ubuvugizi ikabikora nabi bitewe n’impamvu zitandukanye, bikaba byateza ibibazo aho kuzana ibisubizo byifuzwa.
Ati “Ibyo bishobora guterwa n’ubushobozi buke, ni yo mpamvu turi kubaka ubushobozi. Ubundi ubuvugizi icyo bivuga ni uguhuza impande zombi kugira ngo ari ubuyobozi n’umuturage bose bagiremo inyungu.”
Yakomeje avuga ko ubuvugizi bwiza butaza bunenga gusa ibihari ahubwo bugaragaza n’ibishobora kuba ibisubizo kugira ngo bibe byagenderwaho.
Ati“Ubuvugizi bukozwe kinyamwuga bwasesenguye ibibazo ntabwo bushobora guteza ibibazo cyangwa ngo abaturage bagumuke, kuko ureba impande zombi ukavugisha abo bireba, abafata ibyemezo cyane cyane akaba ari bo wegera ukabereka ubushakashatsi wakoze n’uko wasesenguye ikibazo, noneho ukerekana n’ibisubizo bishoboka kuri icyo kibazo.”
Bamwe mu bahagarariye imiryango itari iya Leta bitabiriye ibyo biganiro bagaragaje ko ko bungutse byinshi bigiye kubafasha kunoza imikorere.
Uwamariya Marie Grace wari uhagarariye ihuriro ry’abakozi b’ubuzima mu Bitaro bya Kabutare yavuze ko yumvise ibyiza byo gukorera ubuvugizi hamwe ku kibazo gihari.
Ikindi ni avuga ni uko imiryango itari iya Leta na sosiyete sivile bitabereyeho guhangana na Leta.
Ati “Ikindi nungutse uyu munsi ni uko icy’ingenzi ari ukuvugana ntabwo ari uguhangana. Ntabwo sosiyete sivile ibereyeho guhangana n’ubuyobozi ahubwo bagomba kuganira bakumvikana ku kintu kigafatirwa umwanzuro hamwe, bareba ku nyungu z’umuturage.”
Umukozi wa Never Again Rwanda, Ndungutse Théoneste, we yavuze ko yasobanukiwe neza uburyo bwo kugaragaza ikibazo gihari.
Ati “Burya kumenya ikibazo ni ikintu kimwe ariko no kumenya uburyo ugisobanura ni ikindi kuko nabyo bigira uruhare runini mu kubona umusaruro wifuza. Ubwo rero kumenya uko ugaragaza ikibazo n’uburyo ukigaragazamo bigira uruhare runini mu ikemuka ryacyo.”
Bimwe mu byo bishimira bagizemo uruhare bigakemuka, harimo gusonera ibirarane by’imisoro y’ubutaka ku bafite ibibanza mu Karere ka Huye; kugabanya ibiciro by’ingendo byari byazamutse mu minsi yashize n’ibindi.
Muri iyi minsi bari gukora ubuvugizi ku kijyanye n’uburyo abakekwaho ibyaha batwarwa nabi barunze hamwe mu modoka ya Polisi izwi ka ‘Panda gari’ kugira ngo inzego zibishinzwe zibikosore.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!