00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Huye: Mu isambu y’undi muturage habonetse imibiri 182 bikekwa ko ari iy’abishwe muri Jenoside

Yanditswe na Theodomire Munyengabe
Kuya 30 January 2024 saa 11:28
Yasuwe :

Kuri site iherereye mu mudugudu wa Ngoma V, akagari ka Ngoma, umurenge wa Ngoma mu karere ka Huye iberamo ibikorwa byo gushakisha imibiri y’abakekwa kuba barazize jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 imaze kubonekamo igera kuri 392.

Nyuma yo kubona imibiri igera kuri 210 mu isambu y’uwitwa Hishamunda Jean Baptiste, amakuru y’aho indi iherereye yakomeje gutangwa.

Habonetse indi mibiri mu murima w’uwitwaga Mariya Tereza utakiriho, amakuru akomeza avuga ko umukobwa we witwa Uwimana Mediatrice, ubu na we uri mu maboko y’ubutabera, akurikiranyweho guhishira amakuru.

Ku wa 29 Mutarama 2024 ni bwo hatangiye ibikorwa byo gushakisha imibiri mu isambu ya Mariya Tereza yari iteyemo urutoki, aho mu gihe cy’iminsi 2 gusa bashakisha, hamaze kuboneka imibiri igera ku 182.

Uwonkunda Goretti, umwe mu bagize komite ikurikirana ibikorwa byo gushakisha iyi mibiri, yabwiye IGIHE ko ku ikubitiro babonye imibiri 23, naho uyu munsi bakaba babonye indi 159 bihita biyigira 182 kandi igikorwa kigikomeje.

Uwonkunda yavuze ko iyi mibiri igaragaza ibimenyetso byo kuba abarimo barishwe nabi kuko bari kubasanganye ibyuma n’ibindi, bigaragaza ko bishoboka ko ari byo bicishijwe.

Yakomeje avuga ko bigaragara ko amakuru yari yarahishwe kuko iyo mibiri iri kuva ahari hateye urutoki, kandi ko buri kigundu cy’insina kiri kuvamo imibiri.

Ati "Ni ibintu by’agashinyaguro kuko buri nsina turimbuye irimo icyobo kirekire, ugahita ubonamo abantu. Turi kubonamo ibitori by’amasasu, ibyuma babicishije, turi kubonamo imyenda bari bambaye. Mbese ni agahinda’’.

Abatuye n’ababuriye ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 i Ngoma, batangaje ko bababajwe cyane n’uburyo aya makuru yakomeje kuzinzikwa imyaka 30 igashira, bakifuza ko hakongerwa ibikorwa by’iperereza ukuri kukarushaho kujya ababona.

Mgr Gahizi Jean Marie Vianney usanzwe ari igisonga cy’Umwepiskopi wa Dizoyezi Gatolika ya Butare, akaba akomoka i Ngoma, yatangaje ko ibi bintu bibabaje cyane urebye imyaka yose ishije bibaye.

Yagize ati "Biragoye kugira icyo uvuga ku bintu nk’ibi. Aha turi ni mu kilometero kitarenga 1 uvuye aho mvuka i Ngoma, kuba aba bantu turi kubona bangana batya, ntiwamenya yenda harimo n’abavandimwe banjye.”

“Ubundi kuba tubona iyi mibiri byakabaye ari byiza kuko biruhura imitima, ariko ikibazo kibirimo ni uko iboneka mu buryo abagatanze amakuru batagizemo uruhare, bikaba bisa nk’impanuka kandi byarabaye bahari."

Mgr Gahizi yakomeje avuga ko ibi byongera kubangamira ubumwe n’ubudaheranwa, anasaba ko inzego z’ubutabera zakongera imbaraga mu kurushaho gushaka amakuru ku bagize uruhare mu kuzizinka ibyabaye kandi babizi.

Yagize ati "Nta n’ubwo dukwiye kuba tubaza abagize iyi miryango ibiri gusa, hakwiye kurebwa abatuye muri aka gace kose kuko amakuru bakabaye bayafite rwose’’.

Mu nteko y’abaturage yayobowe n’Umuyobozi w’akarere ka Huye, Sebutege Ange, kuri uyu wa 30 Mutarama 2024, ikabera kuri site y’ahavuye imibiri, abaturage batandukanye batanze ibitekerezo ko hakwiye kushyirwaho umurongo utishyurwa kandi w’ibanga wo gutangiraho amakuru kuko ubundi buryo busanzwe ngo ababukoresha iyo bamenyekanye batotezwa.

Undi muturage witwa Kalisa Ephaphrodite, utuye mu kagari ka Matyazo, mu Mudugudu wa Gafurwe, we yasabye ko ubuyobozi bwakoroshya uburyo bwo kubona inyandiko zatangaga amakuru mu ikusanyanamakuru ryakozwe mu myaka ya 1998 na 2001 mu manza z’igerageza rya Gacaca, ubu ngo zikaba zibititse ku rukiko rwisumbuye rwa Huye.

Kalisa yavuze ko izo nyandiko zirimo amakuru y’ingenzi ariko yaje kugenda aburizwamo n’abagiye bapfukirana ukuri mu kiswe ”Ceceka’’ maze n’abari baremeye ibintu bakongera bakabihakana. Akumva ko izo nyandiko zije hafi yakwibutsa amakuru y’ibyari byavuzwe.

Meya Sebutege yasabye abaturage kudatezuka mu rugendo rw’ubumwe n’ubudaheranwa igihugu gikomeje, anabashishikariza kurushaho kwitabira ibikorwa byo gushakisha imibiri bigikomeje kuri ubu.

Ati "Ibi ntibizabangamire Ndi Umunyarwanda, gahunda igihugu cyahisemo. Abantu bakomeze batwaze kandi dukomeze no gutanga amakuru’’.

Meya Sebutege yibukije abaturage ko amakuru akenewe atari ay’ibihuha, ahubwo ari amakuru afasha mu kugera ku kuri gufatika.

Kuva mu Ukwakira 2023 kugeza ubu, muri aka gace hamaze kuboneka imibiri bikekwa ko ari iy’abishwe muri Jenoside igera kuri 392, mu gihe igikorwa cyo kuyishakisha kigikomeje.

Abenshi ntibiyumvisha ukuntu ahantu hari hasanzwe hakorerwa ibikorwa mu myaka 30 yose, ubu imibiri ikaba ari bwo ibonwa
Meya Sebutege (ufite mikoro) yasabye abaturage kudakomwa mu nkokora n'ibyabaye ngo batezuke kuri gahunda ya Ndi Umunyarwanda
Muri iyo mbuga ni ahahoze hari inzu ya Seraphine Dusabemariya
Muri iyi nteko y'abaturage,hari abaturage bifuje ko iyi mirima yahindurwa urwibutso

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages