00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Huye: RAB yasobanuye iby’imbuto ya Soya yahaye abahinzi ntizane imisogwe, ibizeza kubashumbusha

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 10 August 2019 saa 12:35
Yasuwe :

Mu minsi ishize abahinzi bo mu Karere ka Huye bahinga mu gishanga cya Mpaza, batangiye gutaka igihombo nyuma y’uko bahawe imbuto ya Soya n’Ikigo cy’igihugu cy’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) bayihinga ntizane imisogwe.

Ni abahinzi bagera kuri 624 bibumbiye muri koperative COAGIMPA, bahinga muri icyo gishanga gihuza imirenge ya Mukura na Tumba gifite ubuso bwa hegitali 50.

Umwe muri abo bahinzi ati “Soya yakuze vuba tugira ngo yera vuba dutegereza imisogwe turaheba. N’iyazanye imisogwe iyo utonoye ubona nta kintu kirimo imbere. Twayahiriye amatungo ku buryo dufite impungenge ko ubutaha tutazabona amafaranga yo kugura imbuto.”

Itsinda ry’abakozi ba RAB ryabasuye rigirana ibiganiro n’abahagarariye abo bahinzi ribasobanurira ko habayeho kwibeshya, ribizeza kubaha imbuto y’ibigori n’ifumbire ku buntu.

Umuyobozi wungirije wa RAB ushinzwe ubushakashatsi n’iyamamazabuhinzi, Bucagu Charles, yavuze ko habayeho kwibeshya babaha imbuto itagenewe ahantu hakonja.

Ati “Twasanze ari imbuto isanzwe iterwa ahantu hashyushye mu turere nka Kirehe amakoperative yaho arayihinga kandi itanga umusaruro”.

Yakomeje agira ati “Twemeje ko tugiye kubatera inkunga y’imbuto y’ibigori bazatera, ariko tukanabaha ifumbire bazakoresha muri iki gihembwe cy’ihinga cya 2020 A.”

Hasobanuwe ko habayeho kwivanga kw’imbuto yitwa SB24 na PK6 bituma abahinzi bahabwa itariyo. Iyo bahawe yari yanditseho PK6 izina ry’ imbuto basanzwe bahinga ariko mu by’ukuri atari yo iri mu mifuka imbere.

RAB yasabye ko hakorwa urutonde rw’abahinzi bose bahombye kubera iyo mbuto ya soya kugira ngo na bo bahabwe imbuto y’ibigori n’ifumbire kuko hari n’abandi bataba muri koperative bayiguze barayihinga.

Hemejwe ko urwo rutonde ruzaba rwarangiye bitarenze tariki ya 17 Kanama 2019 kugira ngo abo bahinzi bazahabwe imbuto yo gutera ku muhindo.

Umuyobozi wungirije wa RAB ushinzwe ubushakashatsi n’iyamamazabuhinzi, Bucagu Charles yijeje abahinzi kubashumbusha
Bahinze soya bategereza ko izana imisogwe baraheba
Iyo soya bayihinze mu gishanga cya Mpaza gifite ubuso bwa hegitari 50

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages