Bikiri mu ntangiriro nta wumvaga ko yava mu Rwabayanga ngo ajye gukorera mu cya Sovu [yo hambere] ngo agire icyo aronka ariko aka gace kaje guhinduka amizero y’umurimo muri Huye.
Hamaze kugezwa inganda zirenga 10 zatangiye gukora ndetse n’izirimo zubakwa zifasha mu guhanga imirimo by’umwihariko ku rubyiruko.
Umwizerwa Jean Claude uyobora uruganda rwa CONAFO ruzajya rutunganya rukanongerera agaciro umusaruro w’ibishyimbo, yavuze ko na bo biteguye gutanga umusanzu wabo mu guhanga akazi muri Huye.
Ati “Turitegura gutangira abakozi 85. Dufite gahunda yo kuzajya dutunganya toni 32 z’ibishyimbo ku munsi kandi bizagenda byiyongera ndetse n’abakozi baziyongera. Dutegereje itangira ry’amashuri ngo tugendane na bo kuko bazaba ari bamwe mu bakiliya bacu kandi twiteze gutanga umusanzu wacu mu bukungu haba ku bo tuzagurira umusaruro ndetse n’abakozi tuzakoresha bagahembwa”.
Biteganyijwe ko bitarenze mu mwaka wa 2025 abasaga 1450 bazaba bafite akazi mu cyanya cy’inganda cya Huye, i Sovu nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bw’akarere ka Huye, ishami rishinzwe guteza imbere ishoramari n’umurimo.
Kugeza ubu ibikorwareemzo by’ibanze birimo amazi n’amashanyarazi byamaze kugezwamo ndetse n’imihanda igiye kunozwa vuba aha nk’uko byatangajwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange.
Yavuze ko abakeneye ubutaka bwo gukoreramo banyura muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda.
Inyungu z’iki cyanya cy’inganda zatangiye kuboneka haba ku bari bahafite ubutaka bahawe ingurane, ababonye akazi mu gihe cyo kubaka n’abakora mu nganda zamaze kuzura.
Muvara Vital wari utuye i Sovu avuga ko bakimara kumuha ingurane y’ubutaka bwe ngo hajye inganda, amafaranga yahawe yayifashishije yiteza imbere aho yakuyemo inzu nziza kandi itubutse n’ubutaka bwo guhinga, ubu akaba abayeho neza.
Misago Emmanuel utuye mu Mudugu wa Karuhayi, Akagari ka Sovu na we avuga ko yabonye akazi muri iki cyanya cy’inganda ubwo batangiraga kuhubaka.
Ni nako biri kuri Dufitanyibanga Rukundo uvuga ko afite akazi mu ruganda rw’umuceri.
Ati “Nkora mu ruganda rw’umuceri nubwo rukora igihe gito bijyanye n’umwero w’umuceri. Mu gihe gito mpamaze byanteje imbere. Ubu nabashije kwiguriramo ubutaka bwo guhinga.”
Rukundo akomeza avuga ko bafite icyizere ko mu gihe kiri imbere i Sovu hazaba haboneka akazi kenshi.
Ati “Uko mbibona hano i Sovu mu myaka nk’itanu iri imbere, umuntu uzaba ufite intege zo gukora azaba afite amafaranga kuko ubona ko hari inganda nyinshi zigiye kuhakorera zizaduha akazi’’.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!