Ibi byagarutsweho kuri uyu wa Gatanu tariki ya 20 Gicurasi 2022 ubwo hibukwaga urubyiruko rwazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Iki gikorwa cyabereye muri Kaminuza y’u Rwanda (UR), Ishami rya Huye, gifite insanganyamatsiko igira iti "Urubyiruko twahisemo kuba umwe igihango cyacu."
Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, yavuze ko urubyiruko rukwiye kugira ubumenyi bugirira akamaro igihugu.
Yagize ati "Ni umwanya wo kuzirikana ko ubumenyi budafite ubumuntu bworeka imbaga kuko twarabibonye hano, aho abarimu n’abanyeshuri bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi."
Umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Huye, Dr. Muleefu Alphonse, yavuze ko urubyiruko rukwiriye kurebera ku bikorwa by’urundi rubyiruko rwagize uruhare mu kubohora igihugu.
Ati "Urubyiruko rwijanditse muri Jenoside ariko dufite n’ingero nyinshi z’urubyiruko rwabaye indashyikirwa. Murabizi urubyiruko rw’i Nyange rwakoze ibintu bidasanzwe n’abantu bakuru batabashaga gukora, rwanga kwitandukanya."
Muhayisa Assoumpta ukuriye Ishami ryo kwibuka no gukumira Jenoside muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, yasabye urubyiruko gufata iya mbere bakarwanya abagoreka amateka kandi bakagira inyota yo kumenya ukuri.
Ati “Mube abana bafite inyota yo kwiga, yo gutega amatwi no kumva kandi munashishikare mumenye ngo ’uyu ibyo ambwiye nibyo?’ Niba ari umubyeyi wawe ukubeshye, ukagera imbere ukibonera ukuri, ubitekerezeho neza ushyire mu gaciro."
Muri icyo gikorwa, urubyiruko rusaga 1500 nirwo rwari ruteraniye muri Kaminuza y’u Rwanda, aho abasaga 300 ari abahagarariye abandi mu Nama Nkuru y’Igihugu y’Urubyiruko baturutse mu turere twa Huye, Gisagara, Nyamagabe na Nyaruguru.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!