00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

I Burasirazuba: Abayobozi b’inzego z’ibanze basabwe ko isozwa rya manda ritadindiza imihigo

Yanditswe na

[email protected]

Kuya 6 December 2015 saa 06:23
Yasuwe :

Mu nama y’Umutekano yaguye y’Intara y’Iburasirazuba, abagize inama Njyanama basabwe gufata ingamba zigamije kwihutisha gahunda akarere kaba kariyemeje kugira ngo mu gihe cy’inzibacyuho ubwo abayobozi b’Uturere ndetse na Njyanama bazaba bashoje manda zabo, ibikorwa byateganijwe mu mihigo bikomeze kwihutishwa.

Abagize komite nyobozi z’Uturere ndetse n’inama Njyanama z’Uturere barasoza manda yabo y’imyaka itanu ku itariki ya 30/12/2015. Inshingano zo kuyobora Uturere zizasigarana Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’uturere mu gihe cy’amezi ibiri nk’uko itegeko ribiteganya kugeza hatowe izindi komite nshya.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Uwamariya Odette, yabwiye aba bayobozi ko hari ibikorwa byinshi bikwiye gukorwa mbere y’isozwa rya manda y’abayobozi b’inzego z’ibanze n’abagize inama njyanama. Yabasabye kubigiramo uruhare bemeza ingengo y’imari y’Uturere ivuguruye, kugira inama uturere ku bikorwa bimwe na bimwe bikiri inyuma mu mihigo, ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro itandukanye ndetse no kugenzura neza gahunda zose akarere kaba kariyemeje.

Ati "Ibikorwa byose twagize umwanya wo kubiganiraho n’abayobozi barangije manda kandi ubona biteguye bafite n’ubushake bw’uko ibintu byasigara biri ku murongo ndetse n’abazabasimbura by’agateganyo bariteguye kandi bazi uko gahunda zose zihagaze.“

Rwagasana Ernest, Umuyobozi w’inama Njyanama y’Akarere ka Kirehe, avuga ko iyi nama yaberetse neza umurongo uhamye wo kurushaho kumenya nka njyanama ibyo bagomba kwitaho mu gihe gito gisigaye.

Akomeza avuga ko ubu batangiye gukorana byahafi n’Abanyamabanga nshingwabikorwa b’Uturere n’Imirenge ndetse ngo baranateganya umwiherero kugira ngo babagaragarize ibigomba gushyirwamo imbaraga muri iki gihe cy’inzibacyuho.

Iyi nama ije nyuma y’inama Ubuyobozi bw’Intara bwakoranye n’abanyamabanga Nshingawabikowa b’utugari muri buri Karere ndetse n’isuzuma ry’ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo ya 2014/2015 ryakozwe n’Intara kugira ngo ahakiri ibibazo bifatirwe ingamba.

Umuyobozi w'Intara Madame Odette Uwamariya na bamwe mu bayobozi bakuru b'umutekano

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages