I&M Bank yashyigikiye ubu bukangurambaga iha uyu muryango inkunga ya miliyoni 45 ngo busakazwe henshi hifashishije radiyo na televiziyo.
Uyu mushinga w’ubufatanye watangijwe mu rwego rwo kugira uruhare mu iterambere ry’umuryango mugari bakoreramo no kubana neza n’abagenerwabikorwa babo.
Ni igikorwa cyabereye kuri St Famille mu mujyi wa Kigali kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Nyakanga 2020.
Umuyobozi wa I&M Bank mu Rwanda, Robin Bairstow yavuze ko umubano hagati yabo na Rwanda Book Mobile Initiative watangiye mu rwego rwo gushyigikira ubukanguramba bwatangijwe n’uyu muryango bwiswe “Soma Nsome” bugamije gukomeza gukundisha abana gusoma muri ibi bihe bya Covid-19.
Ni ubukangurambaga buzibanda ku bana bari hagati y’imyaka 2-12, aho hazajya hategurwa udukuru dushimishije two kubasomera, ibiganiro bisekeje ndetse n’udutabo turimo inkuru zishimishije bazajya begerezwa aho batuye.
Robin yavuze kandi ko uretse gukorana n’abakiriya babo, bazanakomeza no kugira uruhare mu iterambere ry’abanyarwanda.
Ati “I&M Bank ntizakomeza gukorana neza n’abagenerwabikorwa bayo nka banki gusa, ahubwo tuzakomeza no kugira uruhare mu kugaragaza isura nziza ya sosiyete muri rusange. Tugira gahunda yitwa Ubufatanye mu Nshingano Rusange, twizera ko izabidufashamo cyane.”
Shannon Porthault, umwe mu bashinze Rwanda Book Mobile Initiative , yavuze ko kugirana ubufatanye na I&M Bank bishimishije kuko byabafashije kugera ku byo batari kwigezaho.
Yagize ati “Ni ibyishimo bidasanzwe kuri twe. Kubera ubu bufatanye twabashije kugera ku maradiyo atandukanye ducishaho gahunda yacu, dufite na gahunda yo gutangiza ikiganiro kizajya gica kuri televiziyo muri Kanama. Kubera ubu bufasha turimo gukura twizeye kugera ku rwego rushimishije ku musaruro dutanga.”
Ubufatanye hagati ya I&M Bank Plc na RBI bumaze ibyumweru bibiri butangiye, bakaba bazakomeza gufatanya kugera mu Ukuboza 2020.
Amafoto:Niyonzima Moise



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!