00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

I&M Bank Rwanda yiyemeje kuba ikiraro gihuza Abanyarwanda baba mu mahanga n’igihugu cyabo

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 10 October 2024 saa 06:19
Yasuwe :

I&M Bank Rwanda Plc, banki y’ubucuruzi ikorera mu Rwanda, yiyemeje kuba ikiraro gihuza Abanyarwanda baba mu mahanga n’igihugu cyabo, binyuze mu kubafasha kubona serivisi z’imari mu buryo bworoshye.

Iyi banki yitabiriye umwiherero wahuje Abanyarwanda baba ku mugabane w’u Burayi n’inshuti zabo, wabereye i Copenhagen muri Denmark kuva tariki ya 4 kugeza ku ya 6 Ukwakira 2024.

Ni umwiherero waganiriwemo ingingo zitandukanye ziganjemo izikangurira Abanyarwanda baba mu mahanga gukomeza kugira uruhare mu iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda.

Muri uyu mwiherero, I&M Bank Rwanda yamuritse serivisi zayo zagenewe ababa mu mahanga, zigamije kubafasha no kuborohereza gushora imari no kugira uruhare mu bukungu bw’iki gihugu.

Zimwe muri izi serivisi harimo konti z’ababa mu mahanga, konti zo kuzigama zifite inyungu yaba mu mafaranga y’u Rwanda cyangwa Amadevize, amakarita y’ingendo n’uburyo buboneye kandi butekanye bwo kohereza amafaranga.

Ubu buryo bwo kohereza amafaranga, ababa mu mahanga bazajya babwifashisha mu kuyohereza mu Rwanda, yaba ari ukuyohereza imiryango yabo, gushora imari, cyangwa gutera inkunga ibikorwa bimwe na bimwe bigamije iterambere.

Umuyobozi wa serivisi z’Imenyekanishabikorwa n’Itumanaho muri I&M Bank Rwanda Plc, Fiona Kamikazi, yavuze ko iyi banki yiteguye kuba ikiraro gihuza Abanyarwanda baba mu mahanga n’igihugu cyabo, binyuze mu kubafasha kubona serivisi z’imari mu buryo bworoshye cyane.

Ati “Intego yacu ni uko Abanyarwanda baba mu mahanga boroherezwa kugira uruhare mu iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda. Uburyo bwacu bwo kohererezanya amafaranga na serivisi z’ikoranabuhanga bufasha abantu kohereza amafaranga mu gihugu nta nkomyi, bakaba banahashora imari cyangwa bakizigama, bitegura imishinga minini."

Uyu mwiherero I&M Bank Rwanda Plc urubuga rwo gusobanura uko serivisi zayo zishobora gufasha Abanyarwanda baba mu mahanga bashaka kugira uruhare mu iterambere ry’u Rwanda.

Umwiherero w'Abanyarwanda baba i Burayi n'inshuti zabo wabereye i Copenhagen
Abanyarwanda basobanuriwe serivisi zitandukanye za I&M Bank zibafasha gutanga umusanzu mu iterambere ry'u Rwanda
Fiona Kamikazi yasobanuye ko I&M Bank yashyiriyeho Abanyarwanda baba mu mahanga serivisi ziboroheye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages