Iyi gahunda ngarukamwaka yatangijwe mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro (IPRC) yari isanzwe ikorwa na KCB Bank Rwanda Plc itarahuzwa na BPR, aho yafashaga urubyiruko rwacikirije amashuri ikabaha inkunga yo kwiga imyuga muri porogaramu ya ‘Igire’ ituma bihangira imirimo.
Nyuma yo guhuzwa kw’ibigo byombi, iyi gahunda yarakomereje muri BPR Bank Rwanda Plc aho kuri iyi nshuro hagiye gufashwa abanyeshuri 200 mu mashami atandukanye.
Uyu muhango wo gutangiza ku mugaragaro iyi gahunda wabaye kuri uyu wa 24 Gicurasi 2022, ku Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro rya IPRC Kigali.
Umuyobozi Mukuru wa BPR Bank Rwanda Plc, George Odhiambo, yavuze ko intego nyamukuru y’iyi gahunda ari ugushyigikira urubyiruko binyuze mu kubafasha kwihangira imirimo.
Yagize ati “Umubare w’abanyeshuri barangiza muri za kaminuza buri mwaka ni munini kuruta akazi kaboneka, atari mu Rwanda gusa ahubwo no muri Afurika muri rusange. Niyo mpamvu dushyira imbaraga muri gahunda zitandukanye nka ‘Igire’ mu rwego rwo kurema ubumenyi burambye mu rubyiruko kugira ngo biteze imbere mu mishinga itandukanye.”
Aba banyeshuri 200 bagiye guhabwa inkunga yo kwiga amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro mu gihe cy’amezi atandatu, baziga mu mashami atandukanye arimo Ubutetsi, Ubuhinzi, Gutunganya Ibiribwa, Gusudira n’Ikoranabuhanga.
Umwe mu banyeshuri bagiye kwiga, Umutoni Annet, yavuze ko afite intego yo kubyaza umusaruro aya mahirwe.
Umuyobozi Mukuru wa IPRC Kigali akaba nari nawe wari uhagarariye Rwanda Polytechnics, Eng. Diogène Murindahabi, yavuze ko inshingano zabo ari ugutanga ubumenyi ku buryo abahava bajya ku isoko ry’umurimo bazashobora kwirwanaho.
Yaboneyeho kwibutsa abanyeshuri bagiye kwiga kudakerensa aya mahirwe kugira ngo bazabashe kwiteza imbere, bateze imbere n’igihugu cyabo.
Aba banyeshuri bazigishirizwa muri IPRC ya Kigali, Gishari, Ngoma, Huye na IPRC Karongi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko, Robert Mwesigwa, yavuze ko mu gihe iyi gahunda imaze ishyirwa mu bikorwa, abanyeshuri basoza amasomo boroherwa no gutangira imishinga yabo kubera ubumenyi bahabwa.
Umwe mu basoje amashuri ku bufatanye na BPR Rwanda Plc mu myaka yashize, Byiringiro Claude, yavuze ko atorohewe no kubona akazi akirangiza amasomo, ubu akaba ari rwiyemezamirimo ukomeye mu Karere ka Rwamagana aho acuruza ibyo kurya (fast food), gukora no gucuruza ibikomoka ku ifarini (patisserie) ndetse ubu akaba abasha kuremera n’abandi imirimo. Uyu musore yize Ubutetsi.
Kuva mu 2018 BPR Bank Rwanda Plc yafashije abanyeshuri basaga 400 binyuze muri gahunda ya ‘Igire,’ ishyigikira kandi imishinga 18 binyuze guha ba nyirayo igishoro.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!