00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibanga rya Riviera High School yagize abanyeshuri 11 bujuje mu bizamini bya leta bya 2019

Yanditswe na Twarabanye Venuste
Kuya 2 March 2020 saa 12:03
Yasuwe :

Amanota y’ibizamini by’amashuri yisumbuye bya 2019 yashyizwe ahagaragara kuwa Mbere tariki 24 Gashyantare 2020, yerekana ko Riviera High School ifite abanyeshuri 11 bagize amanota 73 kuri 73, bane bagize 70 abandi bagize hagati ya 67, 64 na 55.

Mu mwaka w’amashuri wa 2019 ], abanyeshuri 73 nibo bakoze ibizamini bisoza amashuri yisumbuye muri Riviera High School. Amanota yerekana ko abanyeshuri 15 bagize hejuru y’amanota 70, barimo 11 bujuje bakagira 73 naho bane bafite 70, mu gihe abandi biganje muri 67, 64 na 55.

Bamwe muri abo batsinze bishimira amanota meza bagize, bakavuga ko bayakesha imibanire iba hagati y’abanyeshuri n’abarezi muri iryo shuri, imibereho no koroherezwa mu masomo.

Nkubito Innocent wagize 73 mu ishami ry’Ubugenge, Ubutabire n’Imibare, (PCM) agira ati “Umwihariko ni uko turi umuryango, turabana turafashanya abarimu batwitaho, nimugoroba mu gusubiramo amasomo tuba turi kumwe nabo, ni icyo turusha abandi.”

Teta Sheila wagize 73 mu ishami ry’Amateka, Ubukungu n’Ubuvanganzo (HEL) avuga ko yagiye muri Riviera atamenyereye kwiga aba mu kigo ariko ngo ntibyamugoye.

Ati “Nkihagera numvise nisanga ndi nko mu rugo mbifashijwemo n’abarimu mu buryo bwo kubaho. Inama twahoraga tugirwa n’umuyobozi mukuru byaramfashije, birananyubaka.”

Mu cyiciro rusange (Tronc commun) naho abanyeshuri batsinze neza ibizamini bya 2019. Hakoze abanyeshuri 53, abagera kuri 34 baza mu cyiciro cya mbere, 16 baza mu cya kabiri, babiri mu cya kane n’umwe waje mu cya nyuma.

Abakiri ku ntebe y’ishuri muri Riviera High School babwiye IGIHE ko kubona bakuru babo batsinda bibongerera imbaraga bikabaha n’umukoro wo gukora cyane.

Mutimutuje Sumaya wiga mu mwaka wa Gatandatu mu Ishami ry’Imibare, Ubugenge n’Ubumenyi bw’Isi (MPG) avuga ko kubona bakuru be batsinze ku rwego rwo hejuru bimwereka ko buri wese agomba gutsinda. Ati “Bimpa gukorana umwete, numva ko byose bishoboka, natwe twatsinda.”

Karegeya Shema Frank wiga mu mwaka wa Gatandatu mu ishami ry’Ibinyabuzima, Ubutabire, n’Imibare (BCM), avuga ko kubona mwarimu igihe cyose amushakiye ari bimwe mu bibafasha gutsinda neza.

Ati “Abarezi bose baba mu kigo no muri weekend tuba turi kumwe, bisobanuye ko igihe ngize ikibazo mpita njya kumureba akansobanurira, aba ari nk’umubyeyi wanjye akaba n’umwalimu hano mu kigo tubana buri munsi tuba turi kumwe.”

Umuyobozi mukuru wa Riviera High School, Onyango Boniface, avuga ko bakora ku buryo baba abarezi n’abayobozi, abanyeshuri bababona igihe cyose babashakiye mu rwego rwo kugira ngo babafashe kwiga neza.

Ati “Iyo ukanga umwana araguhunga, ariko wa mwereka urukundo akagusanga. Dukora kuburyo batubona byoroshye haba ku manywa na nijoro, haba mu ishuri cyangwa mu biro igihe icyo aricyo cyose. Uko niko dutegura abanyeshuri, tubegera.”

Kuba umubyeyi kurusha kuba mwarimu no gukorera mu matsinda

Umuyobozi wa Riviera High School, Onyango Boniface, yabwiye IGIHE ko uretse gukora kuburyo umunyeshuri abona umurezi cyangwa undi muyobozi akeneye mu kigo igihe icyo aricyo cyose, ibanga ryabo ryo gutsindisha ryubakiye ku zindi nkingi zitandukanye.

Iri shuri rigira gahunda yihariye yo gukurikirana abana binyuze mu matsinda (Mentoring Program). Buri mwarimu agira abanyeshuri bari hagati 10-15 agomba gukurikirana umunsi ku munsi kandi akababa hafi.

Bafite gahunda ihoraho yo guhura baganira ku byerekeye amasomo, ubuzima busanzwe, n’iyobokamana hanyuma akabagira inama. Buri gihe uwo mwalimu (mentor) akurikirana buri munyeshuri (mentee) ndetse akamenya n’uko yitwara mu masomo kugira ngo nibahurira muri ya gahunda abashe kumenya uko amufasha.

Mu bijyanye n’amasomo, uwo mwalimu agomba kumenya niba umunyeshuri akora kandi agatanga umukoro aba yahawe, niba ari gutsinda cyangwa ari gutsindwa. Ibyo bituma bamenya ikibazo umwana afite agafashwa hakiri kare.

Umwalimu akaba n’umuyobozi wungirije wa Riviera High School, Magambo Vincent, avuga ko uretse iyo gahunda y’abarimu baba hafi abanyeshuri, abarimu nabo bagira uburyo bwo gukorera mu matsinda, bigatuma amasomo yose atangwa neza.

Ati “Hari ibyo uba uzi cyane, cyangwa na we hari aho ufite intege nke mugenzi wawe abyumva cyane, turavuga tuti ngwino unyigishirize iri somo akabikora yarisoza nkagaruka. Uko guhuza imbaraga hagati y’abarimu nabyo bituma dutsinda.”

Kugira impamyabumenyi runaka nabyo ngo ntibiba bihagije ku barimu bo muri Riviera High School. Umuyobozi mukuru w’iryo shuri, Onyango Boniface avuga ko abarimu bahabwa amahugurwa, atuma bajyana n’igihe mu myigishirize, n’abigishwa kuba abajyanama n’ababyeyi kugira ngo babashe kunoza akazi kabo.

Ati “Tubahugura kuba ababyeyi. Kuba umubyeyi si ukubyara ni ukumenya kurera umwana ukamenya uko akura, ibyo akora n’uko abikora. Ukamenya ibyo akeneye ukamuba hafi ukamufasha kwigira ku makosa yakoze.”

Onyango asaba ababyeyi kureka abana bagahitamo ibyo bashaka kwiga cyangwa abo bashaka kuzaba, hanyuma bakamushyigikira mu byo ari gukora neza, no kumuba hafi kugira ngo ave mu bibazo n’amakosa yahura nabyo.

Muri rusange, Riviera igira gahunda eshatu zunganirana yubakiraho ubuzima bw’ishuri; zirimo iz’amasomo (Academic discipline), imibanire n’imibereho (Social discipline), n’iyobokamana (Spiritual displine).

Imibare yerekena uko imyaka ishira iryo shuri rirushaho gutsinda neza. Mu 2018 abanyeshuri 55 nibo bakoze ikizamini gisoza amashuri yisumbuye. Abarenga umunani bagize hejuru y’amanota 70 abandi baza biganje hagati ya 67 na 55 nkuko bimeze muri uyu mwaka.

Icyo gihe mu cyiciro rusange hakoze 27 muri bo 16 baje mu cyiciro cya mbere, umunani baza mu cya kabiri, umwe mu cya gatatu abandi babiri baza mu cya kane.

Mu 2017 naho abanyeshuri umunani muri 52 bakoze ikizamini gisoza amashuri yisumbuye, bari hejuru y’amanota 70 abandi baza mu manota ari hejuru ya 50. Ni mu gihe mu banyeshuri 40 bakoze igisoza icyiciro rusange, 29 baje mu cyiciro cya mbere, bane mu cya kabiri, bane mu cya gatatu na batatu mu cya kane.

Mu marembo yinjira muri Riviera High School
Riviera High School ifite ibikorwa remezo byangombwa bifasha abanyeshuri kugira ubuzima bwiza no kwiga neza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages