Politiki yo kubarura ubutaka yatumye Abanyarwanda barushaho kumenya agaciro kabwo. Ibyo bikajyana n’ubwoyingere bukabije bw’abaturage butuma aho batega imibereho hagenda harushaho kuba hato kuko butiyongera. Ibyo byatumye ufite ubutaka wese amenya agaciro kabwo bituma havuka amakimbirane nyuma y’uko bubarurwa, hatangira imanza n’ubwicanyi bw’urudaca.
Nk’uko twabitangarijwe n’uhagarariye urwego rwunganira abaturage, bafite ibibazo mu butabera ni ukuvuga inzu y’ubufasha mu by’amategeko (MAJ) mu karere ka Kamonyi, Karerangabo Jean Léonard, ukorera mu karere ka Kamonyi mu kiganiro na IGIHE yadutangarije ko ibibazo bakunze kwakira bizanwa n’abagana inkiko kugira ngo babafashe kubafasha imyanzuro, ibyinshi bishingiye ku makimbirane akomoka ku butaka.
Agira ati “Ibibazo dukunda guhura na byo bishingiye ku manza z’imitungo. Ahanini bikomoka ku butaka kuko bigera nibura biri hagati ya 90 na 95% muri aka karere. N’ibindi twakira ariko usanga ariho biganisha.”
Akomeza adutangariza ko ubutaka butarandikishwa ibyo bibazo bitari bihari cyane. Agira ati “Kuva aho kwandikisha ubutaka biziye, abaturage bamenye agaciro kabwo. Bamwe baza mu manza kubera kuburana n’imyiryango yabo, ariko hari n’abahuguza babugurishije nyuma bamenya agaciro kabwo bakagana inkiko bavuga ko babuhugujwe.”
Mukazuzi Veneranda utuye mu murenge wa Musambira, akagari ka Ngoma ufite imyaka 56 y’amavuko, twamusanze yaje gushaka umufasha gutegura imyanzuro yo kujyana mu rukiko, kubera ikibazo cy’ubutaka avuga ko yahugujwe n’umwana mukase yahatahanye. Agira ati "Natunguwe no kumva umwana mukadata yazanye iwacu yariyandikishijeho umutungo akavuga ko ntaho anzi. Si uwa Data none yanyirakanye mu mitungo ye."
Icyo Mukazuzi yemera ni uko hari undi mukobwa uvukana n’uwo umuhuguza umutungo ariko we yemera ko bavukana kwa se. Ati "Abo bose bava inda imwe kuri nyina baranyirukanye. Isambu barayikubiye ntibayibaruje ku muryango. Ubwo muri make nta gaciro bampaye."
Intara y’Amajyepfo ku isonga
Nyuma y’ubushakashatsi bwakozwe n’Umuryango nyarwanda uharanira amajyambere arambye (RISD) ku bijyanye n’imikoreshereze y’ubutaka, guhangana n’ibibazo by’ubutaka no kureba uko bukoreshwa, Intara y’Amajyepfo yaje ku mwanya wa mbere mu kugira ibyaha byinshi bituruka ku masambu, na ho Akarere ka Kamonyi gahiga utundi mu kugwiza abitabira gukora ibi byaha.
Annie Kairaba, Umuyobozi mukuru wa RISD yatangarije IGIHE ko abaturage babajijwe impamvu ituma ibi byaha by’ubutaka byiyongera, bakaba barasubije ko akenshi biterwa n’abayobozi b’inzego z’ibanze baherana ibibazo ntibabikemurire ku gihe, bityo umuturage yananirwa ugasanga afashe umwanzuro ugayitse wo kwicana.
SSP Masasu Mugengangabo ushinzwe gusesengura ibyaha muri Polisi y’igihugu, avuga ko mu karere ka Kamonyi hagaragaye ibyaha by’ubwicanyi birindwi, muri byo abana batatu bishe ababyeyi babo kubera ibibazo by’ubutaka.
Ubu bushakashatsi bwashyizwe ahagaragara na RISD mu cyumweru gishize, bugaragaza ko ikibazo cy’ubutaka giteye inkeke. Ubwo twasuraga akarere ka Kamonyi, abaturage benshi bari imbere y’ibiro bya MAJ bagisha inama, abenshi bari bafite ibishingiye ku butaka.
Amafoto/Rene Anthere



















TANGA IGITEKEREZO