00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibiciro ku masoko byiyongereho 13% muri Mata 2026

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 10 May 2026 saa 12:24
Yasuwe :

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare (NISR), cyatangaje ko ibiciro ku masoko muri Mata 2026 byiyongereyeho 13% ugereranyije na Mata 2025.

Muri Werurwe 2026 byari byiyongereyeho 9,2%.

Ibipimo byatangajwe kuri uyu wa 10 Gicurasi 2026, byerekanye ko muri Mata 2026, ibiciro mu mijyi byiyongereye bitewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 5,8%, ibiciro by’ibinyobwa bisembuye n’itabi byiyongereyeho 17,1%, ibiciro by’inzu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 21,3%.

Hari kandi ibiciro by’ibijyanye n’ubuvuzi byiyongereyeho 70%, ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byiyongereyeho 23,7% n’ibiciro by’amafunguro n’icumbi byiyongereyeho 18,5%.

NISR yagaragaje ko ugereranyije Mata 2026 na Werurwe 2026, ibiciro byiyongereyeho 4,7%.

Iri zamuka ryatewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 4,3%, ibiciro by’inzu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 5,9% n’ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byiyongereyeho 15,1%.

Muri rusange ugereranyije Mata 2026 na Mata 2025, ibiciro by’ibintu bitarimo ibiribwa n’ibikomoka ku ngufu byiyongereyeho 12,5%.

Muri Mata 2026, ibiciro mu byaro byiyongereyeho 10,6% ugereranyije na Mata 2025. Ibiciro mu kwezi kwa Werurwe 2026 byari byiyongereyeho 6,7%.

Ibiciro ku masoko byiyongereho 13% muri Mata 2026
Ibiciro ku masoko bikomeje kuzamuka ugereranyije n'umwaka ushize

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages