Ikigo cy’ubushakashatsi n’ubusabane kigamije amahoro IRDP (Institut de Recherche et de Dialogue pour la Paix) kiratangaza ko ibikorwa byacyo birimo ibiganiro by’amahoro hubahwa buri gitekerezo cya buri wese, bigiye kujyanwa no mu bindi bihugu by’abaturanyi.
Mu rugendo ikipe ya IRDP iyobowe na Prof. Pierre Rwanyindo Ruzirabwoba irimo ikorera mu bihugu by’u Burayi, u Bubiligi n’u Busuwisi, yaganiriye na IGIHE agaragaza ko bafite umugambi wo gukorera no mu bihugu byo mu karere.
Prof Rwanyindo twabitekerjeho ndetse duterwa inkunga n’abaterankunga bacu, dusanga nubwo dushaka amahoro mu Rwanda hari n’ibihugu bidukijije bitayafite nka Congo Kinshasa.
Yagize ati “Mu kinyarwanda baravuga ngo iyo umuturanyi arwaye ibinyoro ugura akarago. Iyo umurwayi arwaye indwara yandura nawe ishobora kukugeraho, ariko ikingenzi kikaba ko wayikumira itarakugeraho ubishoboye. Nibwo twashyizeho gahunda izakora mu karere k’ibiyaga bigari aho tuzasobanurira abaturanyi bacu b’Abakongomani n’Abarundi ibyo twagezeho muri IRDP mu Rwanda, n’ibyo dukora ngo nabo bibafashe kwikorera ubushakashatsi buganisha ku mahoro mu bihugu byabo.”
Nyuma y’aho, Prof Rwankindo akomeza vuga ko hari na gahunda ko nubwo no mu bihugu byo mu karere bazikorera ubwo bushakashatsi, hazabaho guhurira hamwe hakwigwa imibanire y’abaturage b’ibyo bihugu uko ari bitatu mu rwego rwo gushaka uburyo yaba myiza kurushaho, IRDP idategereje ko za Leta arizo zibikora gusa.
Icyo IRDP yaba yarakoze mu Rwanda
Prof Rwankindo avuga ko mu byo IRDP yagezeho mu Rwanda hashyizweho ishuri ry’uruganiriro (Ecole du débat) bivuye ku byifuzo by’abanyarwanda basabye ko urubyiruko rwahabwa umwanya ukomeye muri gahunda za IRDP.
Ubu ayo mashuri amaze kugera mu bigo 25 by’amashuri y’isumbuye no muri za Kaminuza enye, zirimo Kaminuza y’u Rwanda, Kaminuza yigenga ya Kigali, KIE, na Ishuri rikuru gatorika rya Kabgayi, aho hose habera impaka zo gushaka amahoro kandi mu bwubahane no kwemera ibitekerezo by’undi nubwo mwaba mutemera cyangwa ngo mubone ibintu kimwe, ahubwo hagashyirwa imbere impaka zubaka mushaka ibisubizo.
Yakomeje avuga kandi ko bateje imbere kuganira ariko ibiganiro bigafatwa mu mashusho n’amajwi kugira ngo bizakoreshwe mu kwigisha n’ahandi batari bahari cyangwa se bikaba byakoreshwa no mu mashuri.
Ikiganiro kirambuye IGIHE yagiranye na Prof Rwankindo: http://www.youtube.com/watch?v=cFF6haFv6b8&feature=youtu.be



















TANGA IGITEKEREZO