00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibihugu 15 bizitabira Ubumuntu Arts Festival i Kigali

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 10 July 2023 saa 11:06
Yasuwe :

Ibihugu 15 bigiye guhurira i Kigali mu iserukiramuco rya Ubumuntu rigiye kuba ku nshuro ya cyenda mu gihe cy’iminsi itatu.

Iri serukiramuco riteganyijwe ku wa 14 kugeza 16 Nyakanga 2023 ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ryitabiriwe n’ibihugu 15 birimo u Rwanda, Uganda, Burundi, Espagne, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Nigeria, Sri-Lanka , Afurika y’Epfo, Kenya, Brésil , u Buholandi , Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Uganda, u Bufaransa na Canada.

Ni iserukiramuco ririmo udushya twinshi dore ko ku munsi waryo wa mbere ku wa 14 Nyakanga 2023 hazerekanwa umukino wiswe “From the Ashes I Rise” uzakorwa n’abana batanu bo mu Rwanda ndetse n’umutoza wabo Chase Johnsey wo muri Espagne.

Icyihariye kuri aba bana ni uko Chase Johnsey yabakuye ku muhanda bafite imyaka itanu agatangira kubatoza ibijyanye n’imbyino ndetse no gutarama.

Bimwe mubyo bigishijwe nibyo bazerekana muri iri serukiramuco baherekejwe n’umutoza wabo.

Kuri uwo munsi kandi guhera ku isaha ya saa kumi n’ebyiri n’igice hazeberamo ibikorwa bitandukanye birimo umukino uzahuza abanyarwanda wiswe “Umugisha”, “Unseen” uzahuza abanyarwanda n’Abanyamerika, “Medres” uzahuza Abanyarwanda n’Abarundi na “Generation 25” uzakorwa n’abanyarwanda.

Iminsi ibiri isigaye hateganyijwe ibikorwa bigera kuri birindwi byose bigamije kwishimira ubwiza bw’ubuzima, no kugaragaza inkuru nshya zirema icyizere.

Muri iyi minsi itatu abakunda gusoma ibitabo bateguriwe umwanya wo gusogongera ku gitabo cyiswe “a Book of Life” kuri l’Espace Kacyiru.

Mu kiganiro Hope Azeda yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa 10 Nyakanga 2023, yavuze ko bateganya kugeza ibi bikorwa n’ahandi hanze ya Kigali bakarushaho gusangiza abandi ibyiza biri muri iri serukiramuco “Ubumuntu Arts Festival”.

Ati “Icyo numva tutakoze mu myaka icyenda iri serukiramuco rimaze ni uko tutageze kuri buri Rwibutso hirya no hino mu gihugu tubasangiza ibyiza bya Ubumuntu Arts Festival.”

“Ubu tumaze gukura ntekereza ko hari icyo tugomba kubikoraho bikagera no ku bandi. Tugomba gushaka uko byakorwa dore ko hanze y’u Rwanda nko muri Brésil bakunze uburyo iri serukiramuco rikorwamo basaba ko ryagezwayo.”

Abanyamahanga batangiye kubona urumuri ruri mu “Ubumuntu Arts Festival”

Iri ni iserukiramuco rimaze kubaka izina rikomeye muri Afurika no hanze yayo mu myaka 9 rimaze. Kuri ubu hari ibihugu byatangiye gusaba ko ryagezwa n’iwabo, birimo Nigeria na Brésil.

Hope Azeda watangije iri serukiramuco, yatangarije abanyamakuru ko abatuye Nigeria basabye ko iri serukiramuco ryagera iwabo rikahabera nk’uko ribera i Kigali.

Ntabwo rizakomeza rititwa ‘Ubumuntu’ ahubwo rizaba ryitwa ENIMA Arts Festival iteganyijwe kuba muri Kanama 2023.

Hope Azeda avuga ko bahisemo guhindura izina kugira ngo bisanishe n’abaturage ba Nigeria babashe kuryibonamo.

Ati “Ubumuntu tugiye kubutwara muri Nigeria, ariko turaguma ku ndangagaciro z’ubumuntu. Uko iri serukiramuco rikorwa hano niko bizagenda na hariya. Tuzajyayo muri Kamena 2023, Brésil ho turacyari mu biganiro , muri Nzeri tuzajyayo mu mahugurwa.”

Iri serukiramuco rigaruka ku ngingo zitandukanye z’ubuzima zamagana, ubuhunzi, ihohotera rishingiye ku gitsina, imvugo z’urwango n’indi myitwarire idakwiye kuranga ufite ubumuntu.

Si ibyo gusa kuko rinafasha abafite inkuru zibaboshye imitima kubohoka binyuze mu mikino yerekanwe.

Anderson Carvalho wo muri Brazil ni inshuro ya kabiri yitabiriye Ubumuntu Arts Festival
Carlos Renedo, umuyobozi wa Ballet de Barcelona asubiza ibibazo by'abanyamakuru
Chase Johnsey agiye kumurika ibyo yatoje abana batanu yakuye ku muhanda bafite imyaka
Hope Azeda watangije iri serukiramuco avuga ko abatuye Nigeria na Brésil basabye ko ibikorwa bya Ubumuntu Arts Festival byazagezwa iwabo
Ibihugu 15 nibyo bigiye guhurira i Kigali mu iserukiramuco rya Ubumuntu Arts Festival
Ruwanthie de Chickera wo muri Sri Lanka avuga ko mu nshuro 4 amaze kwitabira iri serukiramuco yakunze uburyo rifasha abantu kubohoka no gukira ibikomere by'umutima
Umuyobozi w'Urwibutso rwa Kigali, Nagiriwubuntu Dieudonné ashima urwego iri serukiramuco rigeraho buri mwaka ndetse n'uko rikomeza gufasha abaryitabira mu buryo butandukanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages