Ibi bitekerezo bije mu gihe uyu muryango uri kwimurira hanze y’imbibi zawo gahunda y’abimukira n’abasaba ubuhungiro.
Mu cyumweru gishize, Inteko Ishinga Amategeko ya EU yemeje ku majwi 418 muri 636 itegeko riha ibihugu bigize uyu muryango uburenganzira bwo kohereza abimukira badafite ibyangombwa hanze yawo.
Byateganyijwe ko abimukira bazoherezwa muri ibi bihugu nyuma y’isuzuma ryemeza ko ibyo bihugu byubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu n’amategeko mpuzamahanga.
Kuri uyu wa 24 Kamena, ikinyamakuru Politico cyatangaje ko cyabonye inyandiko y’ibihugu birenga 50% muri 27 bigize EU biherutse gusaba ko hagira igikorwa byihuse kugira ngo mu bihugu bitari i Burayi hubakwe ibigo byakira aba bimukira.
Danemark, Autriche, u Bugereki, u Budage n’u Buholandi ni byo bihugu biri gushyira imbaraga nyinshi mu gutegura gahunda yo kohereza abimukira badafite ibyangombwa mu bihugu bitari iby’i Burayi.
Mbere y’uko itegeko ritanga uburenganzira ryemezwa, Minisitiri w’Intebe w’u Bugereki, Kyriakos Mitsotakis, yari yagize ati "Intego yacu ni ugusinya amasezerano ya mbere yo gushyiraho ibi bigo mu 2026, kugira ngo azatangire gushyirwa mu bikorwa mu 2027."
Abadipolomate babiri b’i Burayi bavuze ko ibihugu bizakira abimukira bitaratoranywa bidasubirwaho, kandi ko inzira za politiki n’iza dipolomasi zigomba kubanza gukurikizwa mbere yo gutangira kohereza abimukira.
Ibihugu birimo u Bufaransa na Espagne ntibyumva iyi gahunda kuko bigaragaza ko nta gihe kohereza abimukira mu bindi bihugu byigeze bitanga umusaruro mwiza.
Mu cyumweru gishize, Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa yagize ati "Mu by’ukuri sinigeze mbona ibigo byo mu bindi bihugu bitanga umusaruro."
Nubwo bimwe mu bihugu by’i Burayi bihanze amaso u Rwanda na Uzbekistan, kandi EU ikaba yaratanze uburenganzira bwo kohereza abimukira mu bihugu bya kure, buri gihugu cyemerewe gusinya amasezerano yacyo bwite.
Komisiyo ya EU ntiyitabiriye ibiganiro byo gukora urutonde rw’agateganyo rw’ibihugu bishobora koherezwamo abimukira badafite ibyangombwa, ariko itegeko rivuga ko yo n’ibihugu bigize uyu muryango bigomba kumenyeshwa n’igihugu kizaba kigiye kubohereza.
Undi muyobozi mukuru w’i Burayi yabwiye iki kinyamakuru ko ikindi gihugu kiri kuganirwaho mu bishobora koherezwamo abimukira ari Uganda.
Yongeyeho ko ibihugu byegereye uyu muryango nka Misiri na Libya, byakuwe ku rutonde rw’agateganyo kubera ko hari ibyago byo gucuruza abantu.
Mbere y’uko iri tegeko ryemezwa, Minisitiri w’Abimukira wa Chypre, Nicholas Ioannides, yavuze ko igitekerezo rusange cyo muri uyu muryango ari ugushyira ibi bigo muri Afurika na Aziya ariko “atari hafi y’imbibi z’u Burayi.”
Minisitiri Ioannides yavuze ko kurinda uburenganzira bw’ikiremwamuntu bizaba “igipimo ngenderwaho” cy’aya masezerano agenga kohereza no kwakira abimukira badafite ibyangombwa.
EU yifuza ko ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe abimukira (IOM) n’irishinzwe impunzi (UNCHR) agira uruhare mu gukurikirana ko uburenganzira bw’abimukira bwubahirizwa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!