00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibihugu bya EAC byungutse Laboratwari zigendanwa zizafasha mu kugenzura ubuziranenge bw’imiti

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 19 August 2023 saa 08:35
Yasuwe :

Ikigo cy’Icyitegererezo mu Kwigisha Gukora Imiti n’Inkingo no Kugenzura Uburyo Igezwa ku Bayikeneye mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba [Regional Centre of Excellence in Vaccines, Immunisation and Health Supply Chain Management] kibarizwa muri Kaminuza y’u Rwanda, ku bufatanye n’Ubunyamabanga bwa EAC, cyatanze ibikoresho by’ikoranabuhanga bishobora kwifashishwa nka Laboratwari zigendanwa mu guhangana n’ikibazo cy’ubuziranenge bw’imiti mu Karere.

Ibi bikoresho byatangiwe i Kigali kuri uyu wa Gatanu tariki ya 18 Kanama 2023 aho buri gihugu mu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba cyahawe bibiri.

Byatanzwe ku nkunga ya Minisiteri y’Iterambere mu Budage binyuze mu mushinga uterwa inkunga na Banki ya KfW, aho haguzwe ibikoresho bikora nka laboratwari zigendanwa 16 (Minilab) bigomba gutangwa ku bigo by’ibihugu bishinzwe imiti mu bihugu binyamuryango bya EAC.

Umuyobozi wa laboratwari ishinzwe gusuzuma ubuziranenge bw’imiti n’ibiribwa muri Rwanda FDA, Prof. Raymond Muganga yagaragaje ko ibi bikoresho bizatanga icyizere ku miti ikoreshwa bigendanye no kuba yitezweho umusaruro.

Ati “Iri koranabuhanga rigendanwa, ni na ryo rikoreshwa kenshi muri laboratwari rigufasha kuba wareba ibigize umuti, ibivura n’ibitavura cyangwa ukamenya ikintu kirimo kitakagombye kubamo.”

“Ushobora kubikorera ahantu hato nk’uko bigaragara. Nk’ahantu imiti yinjirira ku mipaka ushobora kuba wapima umuti winjiye mbere y’uko ujya gupimwa ahandi.”

Umuyobozi w’Ikigo cya (EAC RCE-VIHSCM), Dr Stephen Karengera, yagaragaje ari igikorwa cyiza cyatangiye mu mezi 24 ashize aho hatanzwe inkunga y’ibihumbi 400 by’ameyero yagombaga gukoreshwa mu kugura ibi bikoresho.

Ati “Ni igikoresho cyorohereza gukoreshwa mu bihugu bikiri mu nzira y’Amajyambere bidafite za laboratwari zihambaye ngo bipime imiti iri gukoreshwa mu baturage kubera ari igikoresho kidakenera ibintu byinshi.”

Umuyobozi Wungirije ushinzwe Imari n’Imiyoborere muri Kaminuza y’u Rwanda, Françoise Kayitare Tengera yagaragaje ko ibi bikoresho bizatanga umusanzu ukomeye mu kuzamura ubuziranenge bw’imiti itangwa mu bihugu no guhangana n’abacuruza imiti ihumanye.

Ati “Twishimiye kwitabira itangwa ry’ibi bikoresho nk’uko mwabyumvise, imiti itujuje ubuziranenge igira ingaruka cyane. Ntabwo twakomeza kwicara ngo ntitugire icyo dukora, nk’aho abana bari munsi y’imyaka itanu bishwe no gukoresha imiti ihumanye nko muri Gambia na Indonesie. Ibi bigaragaza uko ibi ari ikibazo cyagutse kandi giteye inkeke.”

Kayitare yagaragaje ko ibihugu byo muri EAC nubwo bigifite ibigo bisuzuma ubuziranenge bw’imiti bitarakomera ariko hakwiye gushyirwaho ingamba zigamije gushyiraho uburyo bwo kuba ibyinjira mu karere biba byujuje ubuziranenge ndetse n’inganda z’imbere zigakora ibifite ubuziranenge.

Ku rundi ruhande ariko Uwineza Ines uyobora ishami rishinzwe gupima imiti n’amavuta muri Rwanda FDA yagaragaje ko amahugurwa bahawe azabafasha kuko yabunguye uburyo bwo gupima imiti bwihuse kandi bwizewe.

Umukozi mu kigo gishinzwe imiti muri Kenya, Michael Bugigi, yagaragaje ko bigendanye n’icyo ibi bikoresho bikora, yungutse byinshi kandi bigiye kubafasha kurushaho kuzamura ubuziranenge.

Yagaragaje ko muri Kenya atari ubwa mbere bakoresha ibi bikoresho kuko ngo muri 2019 higeze kubaho ikibazo cy’imiti ya Malaria byavuzwe ko icuruzwa itujuje ubuziranenge ku kigero cya 30% gusa kuri ubu bageze kuri 1%.

Abahagarariye Uganda nabo bashyikirijwe ibizifashishwa mu gihugu cyabo
Ubwo u Rwanda rwashyikirizwaga ibikoresho rwagenewe
Minilab igizwe ni gikapu kinini kirimo ibikoresho byifashishwa muri Laboratwari
Abayobozi mu nzego zitandukanye bagaragaje ko ikibazo cy'ubuziranenge gikwiye guhagurukirwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages