Ban Ki-moon afatanije na Nkosazana Dlamani-Zuma, batumije inama yahuje ku nshuro ya kabiri abarebwa n’ikibazo cyo kugarura umutekano n’amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu nama yabereye ku cyicaro gikuru cya Loni New York, kuri uyu wa Mbere tariki ya 23 Nzeri 2013, ku isaha ya saa kumi n’imwe y’i Kigali, ibihugu byayitabiriye mu ijwi rimwe, binyuze mu itangazo byashyizeho umukono, byiyemeza gukomeza gukora ibishoboka byose ngo umugambi w’amahoro washyiriweho umukono i Addis Abeba urusheho kubahirizwa.
Mu ngingo iyi nama yizeho harimo gusuzumira hamwe ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano yasinyiwe i Addis Abeba tariki 24 Gashyantare uyu mwaka n’ibihugu 11 byo mu Karere birimo n’u Rwanda, ndetse n’indorerezi zirimo Loni, AU, ICGLR na SADC, by’umwihariko hibandwa ku byagezweho nyuma y’inama idasanzwe yabereye na none i Addis Abeba muri Ethiopia, inama yibukikwa cyane ku kuba ariyo Perezida Kikwete wa Tanzaniya yasabiyemo u Rwanda kugirana ibiganiro na FDLR, ariko mu by’ukuri ikaba yari igamije gushakira amahoro arambye akarere k’ibiyaga bigari.
Muri iyi nama hasuzumwe kandi ibyagezweho na komite yihariye yashinzwe gukusanya ibimenyetso ngenderwaho mu kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Addis Abeba, ibi biremezwa, ndetse n’iyi komite ihabwa uburenganzira bwo kuzakomeza gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’aya masezerano.
Mu ijambo yagejeje ku bari bitabiriye iyi nama yabaye mu mutuzo n’ubwumvikane bisesuye, Perezida Paul Kagame wari wayitabiriye yagarutse ku iyemezwa ry’ibimenyetso ngenderwaho mu kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Addis Abeba, avuga ko ari intambwe ifatika yatewe.
Umukuru w’Igihugu yagize ati “Iyemezwa ry’ibi bimenyetso ngenderwaho ni intambwe ifatika mu guha umurongo mwiza ndetse no gupima imbaraga zacu twese”, yongeraho ko “Nk’umuturanyi amahoro n’iterambere bye [u Rwanda] bifitanye isano na Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo itekanye.”
Gushakira amahoro akarere k’ibiyaga bigari byahagurukije abayobozi batari bacye bakomeje kujya babisikana mu ngendo bagiye bakorera mu karere muri ibi bihe bishize; muri aba hakaba harimo Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Ban-Ki-moon, Intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru wa Loni mu karere k’ibiyaga bigari Mary Robinson, Martin Kobler uhagarariye ku buryo bwihariye Ban Ki-moon muri Congo Kinshasa, Intumwa yihariye y’Umuyobozi wa Komisiyo y’Afurika Yunze Ubumwe mu karere k’ibiyaga bigari Boubacar Diarra, Umuhuzabikorwa w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi mu muryango w’Ubumwe bw’u Burayi Koen Vervaeke, intumwa yihariye y’Amerika mu karere k’ibiyaga bigari Russ Feingold n’abandi, bose babishimiwe muri iyi nama.
By’umwihariko Perezida Museveni wa Uganda kuri ubu unakurikiye ICGLR, na we wari witabiriye iyi nama, yashimiwe na Perezida Kagame ndetse na Ban Ki-moon ku kuba atarahwemye gushyira imbaraga mu nzira y’ibiganiro mu gushakira umuti ikibazo cy’intambara z’urudaca zikomeje kuyogoza Congo Kinshasa.
Mu bakuru b’ibihugu bitabiriye iyi nama harimo kandi na Perezida Joseph Kabange Kabila wa Congo, Perezida Jacob Zuma w’Afurika y’Epfo, Perezida Jakaya Mrisho Kikwete wa Tanzaniya, Perezida wa Malawi Joyce Banda, Intumwa yihariye ya Ban-Ki-moon mu karere k’Ibiyaga Bigari, Perezida wa Komisiyo y’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe Nkosazana Dlamini-Zuma, Minisitiri w’Intebe w’u Bubiligi Elio Di Rupo, n’abandi bayobozi batandukanye, bose bari i New York ahanini mu rwego rwo kwitabira Inteko Rusange ya 68 y’Umuryango w’Abibumbye biteganyijwe ko iterana guhera kuri uyu wa Kabiri.
Iyi nama ibaye iya kabiri iteguwe n’Umuryango w’Abibumbye mu rwego rwo kwiga ku kibazo cy’intambara yo muri Congo, kuko n’umwaka ushize muri Nzeri, hari hateranye indi nama nk’iyi isa nk’aho yari igamije kugereka urusyo ku Rwanda, nk’uko byakunze kugarukwaho na Perezida Kagame, kuko mu myanzuro yayo hagaragaragamo gushinja mu buryo buziguye u Rwanda gutera inkunga inyeshyamba za M23.
Amakuru yakomeje guhwihwiswa nyuma y’iyo nama yo muri Nzeri umwaka ushize, yagaragazaga ko "umugambi wo kugereka urusyo ku Rwanda" wari wacuzwe n’u Bufaransa ndetse n’u Bubiligi, ahanini hakaba haratungwaga agatoki Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’iki gihugu, Didier Reynders, ukunze kuvugwaho kwijundika u Rwanda.
Hagati aho mu gushakira umuti ikibazo cy’intambara muri Congo, i Kampala muri Uganda hari hamaze iminsi habera imishyikirano hagati ya M23 na leta ya Congo Kinshasa, nyuma y’aho inama y’abakuru b’ibihugu bigize umuryango ICGLR yateranye mu minsi ishize yasabye ko habaho ibiganiro bizafatirwamo ibyemezo mu minsi 14, none kuri ubu ntakiragerwaho gifatika mu gihe habura iminsi mbarwa ngo igihe ntarengwa cyatanzwe gishire, aho bishoboka ko inzira y’ibiganiro yazakomeza guhabwa intebe cyangwa se imirwano hagati ya Leta ifatanyije na Loni mu guhangana na M23 ishobora kongera kubura.
Amafoto: Adam Scotti
Inkuru: Murindabigwi Meilleur /New York



















TANGA IGITEKEREZO