Siko byagenze kuri Barikumwe Isaïe n’umufasha we Nyiraneza Evelyne kuko ahubwo byabaye amahirwe kuri bo yo gusohoza umushinga bari bamaranye igihe wo gutangira kubana akaramata.
Barikumwe usanzwe ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Ruhengeri mu Karere ka Musanze n’umukunzi we basezeranye itariki ya 20 Kamena 2020, aho babanje gusezerana imbere y’amategeko mu Murenge wa Muhoza bakomereza kuri Paruwasi Katedarale ya Ruhengeri.
Ubukwe bwabo bwaranzwe no kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19, yaba mu buryo bwo kwicara bahanye intera, kwambara udupfukamunwa, kujyana n’abantu batarenze 30 n’ibindi.
Ku itariki ya 16 Kamena nibwo inama y’abaminisitiri yongeye gushyira ahagaragara ibyemezo bishya byo gukomeza iki cyorezo, aho mu byongeye gukomorerwa harimo gusezeranya abageni mu nsengero ariko hakitabira abatarenze 30.
Barikumwe n’umugore we bavuga ko batangiye gutegura ubukwe bwabo muri Mutarama 2020, bateganya kuzasezerana muri Kamena 2020, gusa baza gutangira kugira impungenge nyuma y’uko icyorezo cya Covid-19 kigeze mu Rwanda ibikorwa bihuza abantu benshi bigahagarikwa.
Barikumwe yagize ati “Twibwiraga ko mu byumweru bibiri bizarangira, ariko siko byagenze abandura bakomeje kwiyongera n’amabwiriza akomeza gukazwa, dutangira kugira impungenge ko ubukwe bwacu bwasubikwa igihe kitazwi ariko tukikomeza".
Yakomeje avuga ko ubwo yumvaga itangazo ko ubukwe bwakomorewe we n’umukunzi babyishimiye, batangira gupanga uko bazubahiriza umubare w’abazabutaha.
Ubusanzwe ubukwe bw’abantu 30 mu Rwanda ntibusanzwe kuko bamwe bavuga ko ubukwe ari abantu ndetse akenshi utatumiwe kandi ari inshuti hari ubwo abireba nabi.
Barikumwe yabwiye IGIHE ko nubwo abantu bari bake, bitababujije kwishima kandi ntibibahende.
Ati " Bwari ubukwe bushimishije cyane ko arinjye wa Mbere bafunguriye Paruwasi Katedarale ya Ruhengeri nyuma y’amezi atatu ifunze. Yego abantu bari bake byumvikana ko ubusabane bwa benshi butandukanye n’ubwa bake, ariko ntibyabubujije kuryoha, kandi n’uburyo bwo kubakira bwari bworoshye. Nta byinshi byasabaga, na we urabyumva abantu 30 n’abarenga 1000 kubakira biratandukanye cyane".
Nyiraneza Evelyne, umugore wa Barikumwe na we yavuze ko umunsi w’ubukwe bwabo wababereye udasanzwe ku miryango yombi kandi ko batigeze bababazwa n’uko hari abatazabubonekamo.
Ibyo ngo byatewe nuko bamaze kumenya neza agaciro ko kwirinda no kurinda ubuzima bwabo n’ubw’abandi.
Uyu muryango ntabwo wifuje gutangaza amafaranga bakoresheje mu gutegura ubukwe gusa bemeza ko ari make cyane ugereranyije n’ayo bateganyaga Coronavirus itaraza.
Hari hashize amezi agera kuri atatu imihango yo gusezeranya abageni mu nsengero itemewe, gusa kuva yakomorerwa abantu benshi batangiye gusezerana nubwo umubare w’abitabira ari muto.



















TANGA IGITEKEREZO