Ikinyamakuru Impamo, Rushyashya n’Intego byari byarafatiwe ku mupaka wa Gatuna mu ntangiriro z’iki cyumweru, ubwo byavaga mu icapiro muri Uganda byarekuwe. Impamvu yatumye ibi binyamakuru bifatwa n’iyatumye birekurwa bivugwa ko harimo inkuru zakemangwaga ariko Polisi ntacyo yigeze ibitangazaho.
Ku wa 4 Kamena 2013, ubwo ibi binyamakuru byavaga mu icapiro muri Uganda, nibwo abayobozi babyo baravugaga ko ibinyamakuru byabo byafatiwe ku mupaka wa Gatuna, gusa Ikinyamakuru Impamo cyo cyabanje kurekurwa, nyuma kuri uyu wa Kane tariki ya 6 Kamena ibindi bibiri byari bisigaye ari byo Intego na Rushyashya na byo byararekuwe.
Uwizeyimana Marie Louise Umuyobozi w’Ikinyamakuru Intego, yahamirije kimwe mu bitangazamakuru byo mu Rwanda ko ikinyamakuru cyari cyamaze kugera mu Mujyi wa Kigali ku mugoroba wo kuwa Kane.
Mwitende Claude Umuyobozi Mukuru w’ikinyamakuru Impamo, mu kiganiro na IGIHE yadutangarije ko ibinyamakuru byabo bikimara gufatwa, byajyanwe mu Kigo cy’igihugu cy’imiyoborere birasuzumwa. Yagize ati "Badutumyeho tuganiro na bo birangira ibinyamakuru byacu babirekuye. Hari zimwe mu nkuru bavugaga ko zaba zitameze neza ariko basanze nta kibazo kirimo."
Kuba abayobozi b’ibi bitangazamakuru birinze gitangaza impamvu yari yatumye ibi binyamakuru bihagarikwa, n’Umuvugizi wa Polisi ubwo yabazwaga ibi bijyamakuru bigifatwa, akaba yaravuze ko atari yamenye impamvu y’ihagarikwa ry’ibi binyamakuru, byatumye bamwe bibaza icyaba kiri inyuma y’iri hagarikwa ry’ibinyamakuru byigenga bitatu, dore ko hari abaketse ko bishobora kuba byarahagaritswe bitewe n’inkuru zari zizimo.
Ifatirwa ry’ibinyamakuru mu Rwanda ryaherukaha muri Nyakanga 2010 ubwo Ikinyamakuru Rwanda News Line, cyafatirwaga ku mupaka wa Gatuna kivuye muri Uganda, cyari cyasohowe n’abahoze mu kinyamakuru Umuseso wari umaze guhagarikwa amezi atandatu.
Inkuru bifitanye isano:
Ibinyamakuru Rushyashya, Impamo n’Intego byafatiwe ku mupaka
Ibinyamakuru byari byafashwe



















TANGA IGITEKEREZO