00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibitaravuzwe ku rupfu rwa John Garang rwageretswe ku Rwanda

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 12 January 2024 saa 07:51
Yasuwe :

Urupfu rwa Dr. John Garang de Mabior, umunyepolitiki wo muri Sudani wabaye impirimbanyi yaharaniye impinduka na Visi Perezida w’iki gihugu, ibyumweru bitatu, rwakurikiwe n’amakuru adafite gihamya yavugaga ko u Rwanda rwagize uruhare mu mpanuka y’indege yamuhitanye.

John Garang yavutse ku wa 23 Kamena 1945, apfa ku wa 30 Nyakanga 2005. Icyo gihe yari mu rugendo ava muri Uganda ari mu ndege ya kajugujugu.

Kuva mu 1983 kugeza mu 2005, yayoboye igisirikare (SPLA) cyarwaniraga kubohora Sudani mu ntambara ya gisivili, ya kabiri.

Yabaye Visi Perezida wa Sudani ibyumweru bitatu uhereye igihe hashyirwaga umukono ku masezerano y’amahoro mu 2005 kugeza ku munsi w’urupfu rwe ku wa 30 Nyakanga 2005.

Garang yari umuhanga mu bukungu akaba n’umwe mu bashyize itafari mu kubaka Sudani y’Epfo.

Uyu mugabo yavukiye mu muryango ukennye mu Gace ka Wangulei mu Burasirazuba bwa Sudani. Amakuru amwerekeye agaragaza ko yabaye imfubyi ku myaka 10, yishyurirwa amashuri n’umuntu bafitanye isano.

Mu 1962 yinjiye mu ntambara ya mbere ya gisivili muri Sudani ariko kubera ko yari akiri muto, abayobozi bamushishikariza kujya mu ishuri, kimwe n’abandi bari mu kigero cye.

Intambara yacaga ibintu yatumye Garang ajya gukomereza amashuri yisumbuye muri Tanzania, nyuma ajya kwiga ibijyanye n’ubukungu muri Grinnell College yo muri Iowa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 1969.

Yize kandi muri Kaminuza ya California, asubira muri Afurika y’Iburasirazuba yiga ibijyanye n’Ubukungu bushingiye ku buhinzi muri Tanzania muri University of Dar es Salaam (UDSM) ariko ntibyamubuza gusubira mu nyeshyamba zo muri Sudani.

Bivugwa ko yakundanye na Museveni waje kuba Perezida wa Uganda bakaba barahuriye muri Kaminuza ya UDSM.

Intambara ya gisivili yarangiye hasinywa amasezerano y’amahoro yashyiriweho umukono i Addis Ababa mu 1972 hanyuma Garang kimwe n’izindi nyeshyamba, yinjizwa mu Gisirikare cya Sudani.

Nyuma y’imyaka 11 yahawe ipeti rya Colonel avuye kuri Captain, abikesha amasomo y’Abofisiye bo ku rwego rwo hejuru yaherewe mu Ishuri rya Fort Benning muri Georgia muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

  Yari igikomerezwa n’umunyempano udasanzwe

Nyuma y’urupfu rwe, abashyigikiye Garang, abanyepolitiki batavuga rumwe na we, abanyamakuru n’abandi bagarutse ku minisi ya nyuma y’ubuzima bwe.

Bamwe bamufataga nk’igikomerezwa, umunyempano udasanzwe n’umuntu utagira impuhwe ndetse wo gutinywa ku rundi ruhande.

Nyirarume wa Bashir, al-Tayeb Mustafa wabaye Umuyobozi w’Ihuriro riharanira Amahoro (Just Peace Forum) mu kiganiro na Al Jazeera, yavuze ko amwemera nubwo yari umwe mu badashyigikiye politiki ye.

David Dishan wayoboye Ishyaka riharanira Demokarasi muri Sudani y’Epfo, yavuze ko Garang yari umuntu benshi biyumvamo, bakamukundira ko yari afite icyerekezo cyuzuye amasezerano yo guhindura ubuzima muri Sudani.

Ingengabitekerezo ya Garang yahamagariraga abaturage ba Sudani kudatandukanywa n’uko bamwe ari Abayisilamu, abakirisitu cyangwa abapagani ahubwo ibyo batandukaniyeho bikababera imbaraga zibahuza.

Umutwe w’Inyeshyamba (SPLA) yari ayoboye waterwaga inkunga na Libya, Uganda na Ethiopia.

John Garang yapfiriye mu ndege yakoze impanuka ari mu nzira ava muri Uganda

  Yagiye muri Uganda guverinoma itabizi, birangira ibikiwe urupfu rwe

Amakuru avuga ko indege Garang yarimo yahanutse ubwo yari mu rugendo asubira muri Sudani. Yari avuye mu nama yabereye ahitwa Rwakitura, yagiranye n’uwari inshuti ye y’akadasohoka, Perezida Yoweri Kaguta Museveni.

Ntiyari yigeze amenyesha abagize Guverinoma ya Sudani ko agiye mu nama ari na cyo cyatumye atajyana indege ya perezida.

Ngo yavuze gusa ko agiye mu kiruhuko cyo mu mpera z’icyumweru mu Gace ka New Cush, hafi y’Umupaka wa Kenya ahari umudugudu wubatswe na Garang ubwe.
Abandi bantu bari muri iyo nama n’icyo yari igamije ntibyashyizwe ahabona.

  U Rwanda rwashyizwe mu majwi

Inkuru ya Sudan Tribune yo ku wa 10 Kanama 2005, ivuga ko John Garang yaguye mu ndege yari yatijwe na Uganda.

Mu rupfu rwe havuzwemo n’umugambi w’ubugizi bwa nabi ndetse hari abatunze u Rwanda urutoki bavuga ko hari ba rushimusi barwo binjiye muri iyo ndege.

Ikinyamakuru Red Pepper kiri mu byakwirakwije amakuru bivugwa ko atari ukuri ku rupfu rwa Garang.

Bwa mbere cyavuze ko iyo ndege yahanuwe mu mugambi wapfubye wo kwica Museveni nyuma gihindura imvugo, cyemeza ko intasi zavuye mu gihugu gituranyi cy’u Rwanda, zinjiye mu ndege zirasa Garang amasasu abiri mu mutwe mbere y’uko indege ihanuka.

Ibyo byarakaje guverinoma ndetse uwari Minisitiri w’Ingabo muri Uganda, Amama Mbabazi, avuga ko nta wukwiye kwita ku makuru ya Redd Pepper yuzuyemo ikabya.

Yagize ati “Nta muntu wigeze yinjira mu ndege abapilote cyangwa abatekinisiye batamuzi.”

Abantu 14 ni bo byemejwe ko bapfuye icyo gihe barimo na Garang ariko hari amakuru yavugaga ko barengaga.

Uretse Red Pepper, Ikinyamakuru cyigenga, Daily Monitor, cyavuze ko Museveni yatije inshuti ye indege ifite ibibazo.

Cyavuze ko Museveni yahisemo kudakoresha iyo ndege ubwo yagiriraga uruzinduko mu Rwanda muri Kamena mbere y’urupfu rwa Garang kubera ko yari ifite ibibazo bya tekiniki nyamara ngo icyo gihe iyo ndege yari iri gusanwa muri Belarus.

Guverinoma ya Sudani n’abakoze iperereza bavuze ko ikirere kibi ari cyo cyateye impanuka ariko hari abashidikanyije batekereza ko haba hari indi mpamvu yihishe inyuma y’iyo mpanuka.

Imyigaragambyo yakurikiye urupfu rwa Garang yahitanye abantu bagera ku 130.

John Garang yari kumwe na Koffi Anan wabaye Umunyamabanga Mukuru wa Loni

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages