Ni ibitaro biri kubakwa n’Itorero rya Eastern Believers rishamikiye ku muryango Mpuzamahanga w’Iyobokamana, GFA World ufite intumbero wo kubaka ibitaro bikomeye ariko bishamikiye ku miryango nyobokamana.
Umukozi Uhagarariye ibikorwa byo kubaka Believers Hospital and Research Center’, Nshimiyimana Costica, yabwiye IGIHE ko kuri ubu imirimo yo kubaka igeze nibura kuri 85%.
Ati “Imirimo yo kubaka ubu tugeze kuri 85%, kuko urebye, igisenge na cyo ni nk’aho kiri kurangira kandi indi mirimo yo yararangiye. Ubu twatangiye no gukinga.”
Yakomeje ati “Imirimo yo kubaka irarangirana n’ukwezi kwa Gatandatu, kuko n’ubu twatangiye gukora imirimo yo hanze, n’ibindi bikorwaremezo. Hazahita hakurikiraho gushyiramo ibikoresho, ariko hari na bimwe byamaze kugera aha.”
Ni ibitaro bizaba bifite ibitanda by’abarwayi 300, bikagira abaganga b’inzobere bazaturuka mu bihugu bitandukanye, ishuri n’ikigo cy’ubushakashatsi bizagira uruhare mu guteza imbere urwego rw’ubuvuzi muri Afurika.
Biteganyijwe ko nyuma ya Kamena hazakurikiraho ibijjyanye no kuzana ibikoresho bizifashishwa mu buvuzi.
Hazahita hakurikiraho imirimo yo kubaka inzu abaganga bazabamo mu gihe bazaba bari mu Rwanda ndetse n’inyubako za Kaminuza zizafasha kwigisha Abanyarwanda.
Perezida wa GFA World, Bishop Daniel Timotheos uzwi nka KP Yohannan, yashimangiye ko ibi bitaro bizagira ingaruka nziza ku baturage.
Ati “Ibi bitaro bizagira uruhare rukomeye mu gutanga ubuvuzi bukenewe no kugaragaza urukundo rwa kirisitu ku bantu babikeneye byombi.”
Ibi bitaro nibimara kuzura bizaba bifite ibikoresho bitandukanye bigezweho kandi biri ku rwego mpuzamahanga.
Hazaba harimo ubuvuzi bw’indwara zinyuranye nk’umutima, Cath Lab izafasha mu buvuzi bw’indwara z’umutima, imashini za M-rays ebyiri, iza X-rays enye, Mammography yita ku buvuzi bw’indwara z’amabere, ibyumba byo kubagiramo ‘Operation Theatres’ birenga umunani bivuze ko abantu umunani bashobora kubagirwa rimwe n’ibindi.
Binateganyijwe kandi ko nibura mu gihe cy’imyaka ibiri ya mbere bizatanga ubuvuzi ku barenga 500.000.
Uyu ni umushinga mugari w’imyaka 10 urimo igice cyo gutoza abamisiyoneri b’Abanyafurika barenga 10.000, kugera ku bice birenga 100.000 binyuze muri porogaramu z’ubuvuzi haba kubaka amavuriro no gusanga abaturage mu bice batuyemo.
GFA World igaragaza ko uyu mushinga uri gukorerwa mu Rwanda uzafungurira amarembo indi mishinga iteganyijwe gukorerwa muri Afurika.
Ibitaro biri kubakwa i Kigali, mu Busanza, bimeze nk’ibyo uyu muryango ufite muri Asia aho bivura nibura abantu 2000 buri munsi.
Bishop Daniel yerekanye ko Itorero rya Eastern Believers Church riri kugira uruhare mu guhindura sosiyete no mu Rwanda kuva ryahagera.
Ibyo bitaro bizaba biri ku rwego rwo hejuru ku buryo bishobora kwakira abakuru b’ibihugu n’abashyitsi b’abanyacyubahiro batandukanye bashobora kugana u Rwanda mu gihe bakeneye ubuvuzi.
Abaganga b’inzobere bose bazaba baturuka mu bihugu byo mu mahanga birimo u Buhinde, Amerika n’ahandi mu gihe abaforomo n’abandi bakozi bazaba ari Abanyarwanda.
Iri torero kandi rivuga ko rishaka kuganira na Guverinoma y’u Rwanda ku buryo abakoresha ubwishingizi bwose bukoreshwa mu gihugu burimo na Mutuelle de Santé, bajya babigana ku bashaka kubyivurizamo.
GFA World yashinzwe na Bishop Daniel Yohannan ufite inkomoko mu Buhinde, afite intumbero yo kugira uruhare mu guhindura ubuzima bw’abaturage n’imibereho yabo by’umwihariko muri Afurika. Yiyemeje kubaka ibyo bitaro mu rwego rwo gutoza abaganga b’abahanga n’abashakashatsi muri Afurika.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!