Iki kigo cyatangijwe kuri uyu wa Mbere, cyubatswe na Leta y’u Rwanda ku bufatanye na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kigizwe n’ibyumba bitandukanye birimo ibizajya bigezwamo indembe n’inkomere zigezwa ku baganga ba gisirikare zigasuzumwa niba zikeneye ubutabazi bwihutirwa cyane cyangwa niba nta cyizere cyo gukira.
Umuyobozi w’ibitaro bya Gisirikare bya Kanombe, Brig Gen Emmanuel Ndahiro, yavuze ko kizongerera ubushobozi ingabo zigiye mu butumwa bw’amahoro kuko aho zijya nta mahoro ahari ahubwo ziba zigiye kuyabungabunga.
Yagize ati “Iyo tugiye kugoboka abantu, ahenshi haba hari intambara. Centrafrique na Darfur muzi ko twagizeyo inkomere, Sudani y’Epfo hari intambara tuvura n’abaturage baho. Ni ukugira ngo n’abasirikare bagende bafite ubushobozi burenze ubwo bari bafite.”
Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu Rwanda, Erica J Barks-Ruggles, yavuze ko iki kigo kizafasha abasirikare b’u Rwanda guteza imbere ubunyamwuga mu bikorwa by’ubuvuzi.
Yagize ati “ Ni ikigo cyerekana neza uburyo inkomere iba imeze n’ubuvuzi butangwa, bugaragaza neza uko abaganga bakira izo nkomere. Twizere ko bizavamo amahugurwa y’abazahugura abandi kugira ngo ingabo zizoherezwa zizabe zifite ubumenyi buhagije mu kuvura neza kandi igihe bagarutse bazafashe n’abandi bazavurirwa muri ibi bitaro n’imbere mu gihugu.”
Ubumenyi bazahakura buzanifashishwa mu kuvura abaturage bakomeretse mu gihe habaye impanuka cyangwa ibiza.
Iki kigo gifite ubushobozi bwo guhugura abantu bagera kuri 500 ku mwaka, kuri ubu kimaze guhugura abaganga b’Ingabo z’u Rwanda zisaga 30; amahugurwa agatangwa n’abaganga b’ingabo za Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.



















TANGA IGITEKEREZO