Guhera mu 2022, IBTC Film School yatangiye gutanga amasomo hifashishijwe uburyo bw’iyakure ‘Online’ mu bijyanye no gukanika moto, gukanika imodoka zikoresha amashanyarazi cyangwa iza Hybrid, gukora frigo, gushyiraho no gukoresha Camera z’umutekano CCTV Cameras, ibyumba bitanga ubukonje mu biro ndetse n’amategeko y’umuhanda.
Umunyeshuri ushaka kwiga ku buryo bw’iyakure, yiyandikisha ku rubuga rwa https://www.ibtc-elearning.com, ukaba wahitamo isomo ugiye kwiga, ukoresheje telefoni cyangwa mudasobwa umuntu atavuye aho ari.
Yagaragaje ko abantu muri iki gihe bakwiye guhabwa ubumenyi aho baba bari hose bidasabye ko bajya ku ishuri.
Ati “Ab’iki gihe bakeneye gukomeza guhabwa ibyo bakeneye by’ubumenyi, bitabasabye ko baza ku ishuri.”
Yashimangiye ko bahisemo kwigisha abantu bifashishije iyakure kuko basanze Abanyarwanda bose bafite umutima wo gushaka kwiga, bashaka ubumenyi kandi n’uburyo bw’ibikoresho byamaze kuboneka yaba telefoni na internet.
Yanavuze kandi ko kwiga ku ikoranabuhanga byorohereza abanyeshuri kuko bibarinda kwishyura amatike menshi bajya ku ishuri kandi bikabaha n’umwanya wo gusubiramo neza ibyo biga.
Amasomo atangwa mu gihe cy’ukwezi kumwe gusa, nyuma yo kwiga, abayarangije bagahabwa imenyerezamwuga mu magaraje atandukanye afitanye ubufatanye na IBTC mu bice binyuranye by’igihugu.
Ni amasomo atangwa mu rurimi rw’Ikinyarwanda kugira ngo buri wese azabashe kunguka ubwo bumenyi.
Uwizeyimana yasobanuye ko yahisemo kwigisha gukanika imodoka za Hybrid n’amashanyarazi kuko ari cyo cyerekezo Isi iri kuganamo.
Ati “Izi modoka za lisansi na mazutu zifite ibibazo byinshi, ziratubangamira kubera lisansi, njyeweho ntabwo nkiyigendamo. Ishobora guteza igihombo mu rugo, uramutse udafite impamvu ya nyayo y’ibyo ugiye kujyamo. Hybrid rero ni imodoka nziza, zirengera ibidukikije, zirengera umufuka w’uyitunze kandi n’imodoka zoroshye kuzitunga.”
Yakomeje ashimangira ko mu kwigisha ku ikoranabuhanga, hakorwa byinshi bishingiye ku kuba abanyeshuri batahabwa impamyabushobozi batabanje gukorera mu magaraje.
Ati “Twizera ko umuntu wigiye Online abyumva neza mu Kinyarwanda uko bikora, cyane ko uwize yifashishije iyakure tutamuha icyemezo cy’impamyabushobozi atabanje gukora imenyerezamwuga.”
Yerekanye ko abashaka kwiga bashobora guhitamo amasaha yo mu rukerera kuko ari yo yorohereza benshi, atarimo akavuyo kandi na internet iba igenda neza, inihuta.
Yemeje ko nta mpungenge umuntu wigiye ku iyakure akwiye kugira kuko integanyanyigisho bakoreraho baba barayitondeye kandi buri nguni yose y’imodoka bayitindaho cyane kugira ngo buri muntu abashe gusobanukirwa n’amasomo kandi mu kinyarwanda gitomoye.
IBTC Film School kuri ubu imaze gufasha abarenga 2.500 mu masomo atandukanye arimo ibijyanye no gufata amafoto, amashusho, gutunganya filime n’ibindi bitandukanye bifasha urubyiruko kwihangira imirimo no kwikura mu bukene.
Yagaragaje ko hari andi masomo ashobora gutangiza arimo ajyanye no kurera imishwi y’inkoko, gutunganya ikawa n’ibindi.
Icyifuzo ni ugushinga ishuri nyafurika
Uwizeyimana yasobanuye ko iri shuri rifite intego yo kuba ishuri nyafurika ryigisha hifashishijwe ikoranabuhanga kandi mu ndimi z’imbere mu bihugu.
Yagaragaje ko nyuma yo gushyira amasomo mu Kinyarwanda, yiteguye no kuyashyira mu ndimi zitandukanye zirimo nk’Ikigande, Igiswahili, Icyarabu n’izindi.
Ati “Uyu mushinga uzafasha Abanyafurika kujya biga mu ndimi z’ibihugu byabo. Abanyafurika bafite ibibazo byo kugorwa n’indimi z’amahanga ariko tuzakorana n’abazi Igiswahili, ikigande, icyarabu n’izindi.”
Yavuze ko mu myaka itanu iri imbere azaba yaramaze gukora ishuri Nyafurika kandi asanga ari ibintu bizagerwaho.






Ibitekerezo 0