00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibuka irifuza ko ibihugu byakwinjiza mu mashuri amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 24 March 2017 saa 10:02
Yasuwe :

Jenoside yakorewe Abatutsi yemejwe n’Umuryango Mpuzamahanga ntirinjira mu nteganyanyigisho z’amateka mu mashuri yo hirya no hino ku isi, Ibuka ikifuza ko uretse mu Rwanda n’ibindi bihugu byashyigikira izo nyigisho.

Perezida wa Ibuka, Prof Jean Pierre Dusingizemungu n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo yo kurwanya Jenoside, Dr Jean Damascene Bizimana, kuri uyu wa Gatanu bahuye n’abandi bashakashatsi mu kiganiro mbwirwaruhame kivuga ku kwigisha amateka ya Jenoside mu mashuri, cyabereye mu nzu y’Inteko Nshinga Amategeko y’Intara ya Wallonie-Bruxelles mu Bubiligi.

Nyuma y’icyo kiganiro Prof Dusingizemungu yabwiye IGIHE ko yashimishijwe n’ibitekerezo byatangiwe mu biganiro, bigarukaga ku buryo bukwiye gukoreshwa n’abarimu n’abandi batanga amasomo ya Jenoside mu bihugu bitandukanye, hagamijwe ko imfashanyigisho zaba zikoze neza, abanyeshuri bagakuramo imbaraga zo kurwanya icyatera Jenoside ahandi.

Yakomeje avuga ko habayeho kumvikana ku byakorwa, ati “Kugira ngo kwigisha amateka arebana na Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’izindi Jenoside bijye rwose mu mashuri ariko byigishwe neza kandi ubuyobozi bw’ibihugu bitandukanye bubishyigikiye.”’

Asobanura ko ubu mu Rwanda hamaze kuboneka porogaramu y’uko amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi yakigishwa neza mu mashuri abanza n’ayisumbuye.

Muri ibyo biganiro hanavuzwe n’uburyo n’izindi Jenoside zirimo iyakorewe Abayahudi zigishwaho, Ibuka ikavuga ko nayo harimo ibyo yakwigiraho.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo yo kurwanya Jenoside, Dr Jean Damascene Bizimana, yashimye ibyo biganiro byatangiwe i Burayi, ahari abagize uruhare mu gushyigikira ingengabitekerezo ya Jenoside, hahungiye abayikoze banahafite inshuti, agasanga kwigisha neza amateka ya Jenode byajya binyomoza abagoreka icyatumye Abatutsi bicwa.

Agenedeye kuri Jenoside yakorewe Abayahudi yamenenyekanye, Dr Bizimana agaragaza ko bikwiye ko na Jenoside yakorewe Abatutsi yakwigishwa neza hirya no hino ku isi.

Yagize ati “Ni ngombwa y’uko na Jenoside yakorewe Abatutsi bigira aho bitangirira ikinjizwa mu bitabo byigishwa mu mashuri, ikamenyekana mu buryo buhagije kugira twirinde ko kugoreka amateka bitakomeza kubaho.”

Abashakashatsi bakiri bato, n’urubyiruko bakaba bafite inshingano zo gusigasira ayo mateka , yaba mu bitabo no muri za filme bakora.

Umuryango Ibuka-Mémoire & Justice mu Bubiligi urategura ikiganiro mbwirwaruhame ku bijyanye no kwigisha amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi uvuga ko ibitekerezo byatanzwe bizashyikirizwa abashinzwe politiki y’uburezi n’amashuri kugira ngo bibafashe mu gufata ibyemezo no gushyiraho gahunda ziboneye zijyanye n’imyigishirize y’aya mateka.

Ambasaderi w'u Rwanda mu Bubiligi, Olivier Nduhungire (Ibumoso) na Perezida wa Ibuka, Prof Jean Pierre Dusingizemungu
Perezida wa Ibuka, Prof Jean Pierre Dusingizemungu
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo yo kurwanya Jenoside, Dr Jean Damascene Bizimana
Abantu batandukanye bitabiriye ibiganiro
Urubyiruko mu bitabiriye ibiganiro ku kwigisha amateka ya Jenoside
Ibiganiro byabereye mu nzu y’Inteko Nshinga Amategeko y’Intara ya Wallonie-Bruxelles mu Bubiligi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages