00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

IBUKA mu Bubiligi yasabye ko Umugogo wa Yuhi V Musinga usubizwa mu Rwanda

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 13 May 2025 saa 06:32
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’Umuryango uhararanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, IBUKA, mu Bubiligi bwasabye ko Umugogo w’Umwami Yuhi V Musinga uri mu Bubiligi wasubizwa mu Rwanda ugatabarizwa ku butaka bw’abo mu muryango we.

Ibyo byavugiwe mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi cyabareye mu Bubiligi mu Mujyi wa Antwerp.

Ni igikorwa cyabaye ku itariki ya 10 Gicurasi 2025 kiza gikurikira ibindi byabereye mu yindi mijyi y’u Bubiligi irimo Bruxelles, Liège, Bruges aho Abanyarwanda bagiye bifatanya n’inshuti zabo mu bikorwa byo kwibuka.

Kwibuka muri Antwerp byatangiranye n’urugendo rwo kwibuka rwatangiriye mu gace ka Marnixplaats rusorezwa ku nzu ndangamurage yitwa DIVA muri uwo mujyi.

Nyuma y’urwo rugendo bakomereje mu gace ka Ekeren hatangiwe ubutumwa butandukanye bujyanye no kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Perezida wa IBUKA mu Bubiligi, Mutabazi Eugène yavuze ko kwibuka abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ari igikorwa cy’ingezi gisubiza agaciro abazize ubusa, ariko ko ari na ngombwa gutanga ubutabera bushingiye ku mateka Igihugu cyanyuzemo.

Ati “Imwe mu ntambwe zikomeye zadufasha mu by’ukuri kwiyubaka ubwacu ni ukugarura umugogo w’Umwami Yuhi V Musinga uri mu Nzu Ndangamateka ya Tervuren mu Bubiligi. Dushaka ko ugarurwa i Shyerezo ku butaka bw’abo mu muryango we.”

Yuhi V Musinga yatwaye u Rwanda kuva muri Mutarama 1896 kugeza ku wa 12 Ugushyingo 1931.

Inama yo gukuraho umwami Yuhi V Musinga, yateranye ku wa 11 Nzeri 1931, abakuru bari bayirimo ni Tielkens wari Guverineri Mukuru wa Kongo Mbiligi na Rwanda–Urundi, Voisin wari Visi Guverineri wa Rwanda–Urundi, Cobeau wari Rezida w’u Rwanda na Musenyeri Léon Paul Classe wayoboraga Kiliziya Gatolika mu Rwanda.

Kugeza ubwo bamuciye ku ngoma ku wa wa 12 Ugushyingo 1931, bamusimbuza umuhungu we Rudahigwa, wafashe izina rya Mutara III.

Umwami Yuhi V Musinga yatanze ku wa 25 Ukuboza 1944, atangiye mu buhungiro, i Moba muri Congo nyuma yo kwirukanwa mu Rwanda n’Ababiligi ndetse Ababiligi babuza Abanyarwanda bose kujya kumutabariza.

Ku wa 7 Mata 2025 hagatangira icyumweru cy’Icyumamo no kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu Dr Bizimana Jean Damascene yavuze ko u Bubiligi bwashegeshe u Rwanda kugeza ubwo burwiciye abami babiri.

Yavuze ko Ababiligi batangije amacakubiri nk’ayaranze amoko yabo y’aba-Wallon n’aba-Flamands, Umwami Yuhi V Musinga abarwanyije bahitamo kumucira muri Congo tariki 12 Ugushyingo 1931, bimika umwana we Rudahigwa nyuma y’iminsi ine.
Rudahigwa yagerageje kuborohera, arabatizwa ndetse yegurira u Rwanda Kristu Umwami, ariko atangiye guharanira ubwigenge bw’igihugu birakaza Ababiligi, bafata icyemezo cyo kumusimbuza baramwica muri Nyakanga 1959.

Dr Bizimana ati “Nta kindi gihugu cya Afurika abakoloni biciye Abami babiri, umubyeyi n’umwana we ku maherere.”

Jenoside yarateguwe si impanuka

Rugamba Steve uhagarariye Abanyarwanda batuye muri Antwerp, yagarutse ku mateka maremare y’itotezwa ry’Abatutsi mu Rwanda kuva mu 1959 kugeza kuri Jenoside yabakorewe mu 1994.

Ati “Kuva mu 1959-1994, Abatutsi mu Rwanda bakorewe ibikorwa byo kubambura ubumuntu. Barasuzuguwe, baratotezwa, bakurwa mu byabo, ndetse baricwa. Babagereranyije n’ibikoko nk’inyenzi n’inzoka cyangwa ikindi kibi gikwiye kuvaho. Abana babo bakuraga barakiye ko badakwiye kubaho.”

Yahinyuje kandi abavuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi yagwiriye u Rwanda kuko iyo myaka yose igaragaza umugambi mubisha wategurwaga kugeza mu 1994 ushyizwe mu bikorwa.

Ati “Mu minsi 100 gusa ibyo byari bimaze iminsi bitegurwa noneho byashyizwe mu bikorwa abarenga miliyoni bicwa urw’agashinyaguro. Nta n’umwe basigaga yaba umwana, umubyeyi cyangwa umusaza”.

Rugamba yaboneyeho gushima bikomeye ubutwari bw’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bagize baharaniye kubaho nyuma yo korokoka mu buryo bugoye cyane ndetse aha umukoro abakiri bato.

Ati “Rubyiruko rw’uyu munsi n’ejo ntimuri abaragwa b’ayo mateka ahubwo muri abarinzi bayo. Kwibuka ni ugusobanukirwa uburyo amacakubiri no kwicecekera bishobora gutuma amateka yisubiramo. Nimureke ‘Never Again’ ntibe ikintu dusubiramo gusa ahubwo ibe ikintu duhuriyeho mu kuyishyira mu bikorwa.”

Umunyana Claudette, warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, mu buhamya bwe yavuze ibihe bikomeye yanyuzemo by’ivangura, ihohoterwa, no kwicirwa abe ariko ahitamo kubabarira abamuhemukiye no gutoza abana be urukundo kuko urwango ari rwo ntandaro y’ayo mateka mabi.

Abanyarwanda n'inshuti zabo batuye mu Mujyi wa Antwerp bibutse ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi
Kwibuka muri Antwerp byatangiranye n’urugendo rwo kwibuka rwatangiriye mu gace ka Marnixplaats rusorezwa ku nzu ndangamurage yitwa DIVA
Igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi cyabereye mu Mujyi a Antwerp, cyitabiriwe n'ab'ingeri zitandukanye
Abanyarwanda batuye mu Mujyi wa Antwerp mu Bubiligi bibutse ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages