Dafroza yitabye Imana kuri uyu wa 3 Ukwakira 2026, azize uburwayi. Yamenyekanye cyane kuva mu myaka 30 ishize ubwo yaharaniraga kugeza mu butabera abagize uruhare muri Jenoside bihishe mu Bufaransa.
IBUKA yagize iti “IBUKA yifatanyije n’umuryango we, inshuti n’Abanyarwanda bose muri ibi bihe by’akababaro. Ruhukira mu mahoro, Dafroza Gauthier.”
Dafroza Gauthier yavukiye muri Perefegitura ya Butare mu 1954. Yamenyanye na Alain Gauthier ubwo Alain yari umwarimu mu Rwanda, bashyingirwa mu Bufaransa. Babyaranye abana batatu.
Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye ubwo Dafroza yari mu Bufaransa. Yamusigiye igikomere kuko yiciwemo abantu bagera kuri 80 bo mu muryango we.
Aya mateka ashaririye yabaye imbarutso y’ubufatanye bwa Dafroza na Alain bwo gutangira gushakira ubutabera abazize Jenoside mu 1996, mu 2001 bashinga umuryango uharanira kugeza mu butabera abagize uruhare muri Jenoside, CPCR.
Umurimo wa CPCR wari ugushakisha amakuru y’ahantu abakoze Jenoside bihishe mu Bufaransa, bagakusanya ibimenyetso n’ubuhamya ku byaha byakozwe, hanyuma byamara kuzura bagasaba ubutabera gukora iperereza.
Mu bakurikiranywe babigizemo uruhare harimo Octavien Ngenzi, Tito Barahira, Dr. Sosthène Munyemana, Dr. Eugène Rwamucyo, Philippe Hategekimana alias Philippe Manier alias Biguma, Laurent Serubuga na Pascal Simbikangwa.
Ni bo bakurikiranye dosiye y’umugore wa Habyarimana Juvénal, Agathe Kanziga, ku ruhare yagize mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside mu minsi ya mbere yayo, nubwo iperereza yakozweho ryagiye rihagarara.
Ubwitange bwa Dafroza na Alain Gauthier bwatumye ku wa 18 Ugushyingo 2017, Perezida Paul Kagame abambika Impeta y’Igihango ihabwa ababaye indashyikirwa mu bikorwa byo guteza imbere ubufatanye bw’ibihugu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!