Nyuma yo kubona ko hari ibyuho bigaragara muri iryo tegeko bishingiye ku ikoreshwa ry’ikoranabuhanga n’icyekerezo igihugu kiganamo, hateguwe umushinga w’Itegeko rigenga imikoreshereze y’umuhanda.
Uyu mushinga wamaze kwemezwa n’Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite, hakurikiyeho igihe cyo gusuzuma ingingo ku yindi kugira ngo itegeko ryemezwe.
Ibi ni bimwe mu by’ingenzi bigaragara mu mushinga w’iri tegeko.
Ikoreshwa ry’ikoranabuhanga
Bitandukanye n’itegeko rya mbere, harimo ko mu bikoresho byifashishwa mu kurinda umutekano wo mu muhanda harimo n’uburyo bw’ikoranabuhanga bw’amakuru ku mutekano wo mu muhanda.
Aho harimo za camera zifashishwa mu mihanda ndetse na drones zatangiye gukoreshwa muri iki gihe.
Ikindi ni uko ku bijyanye no guhana ikosa rihungabanya umutekano wo mu muhanda, umugenzacyaha aha inyandiko y’ikoranabuhanga ugiye guhanwa imugaragariza ikosa yakoze n’igihano yahawe.
Gupima ibiyobyabwenge
Byari bimenyerewe ko abayobozi b’ibinyabiziga bapimwa ingano ya Alcohol iri mu mubiri, uyu mushinga w’itegeko uteganya ko hagiye kujya hanapimwa ibiyobyabwenge.
Ingingo ya 8 igaragaza ko Umugenzacyaha w’ibyaha byo mu muhanda cyangwa umukozi ubifitiye ububasha ashobora gutegeka umuyobozi w’ikinyabiziga gupimwa ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo, byamutera kubangamira umutekano wo mu muhanda igihe cyose bibaye ngombwa hagamijwe kubungabunga umutekano wo mu muhanda.
Mu gupima hifashishwa ibikoresho bya bugenewe, Iyo uwapimwe atemeye ibyavuye mu ipimwa hifashishijwe ibikoresho bya polisi byabugenewe, ashobora gusaba ko ipimwa rikorwa na laboratwari yemewe.
Gutanga amanota ku bashoferi
Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr. Gasore Jimmy ubwo yasobanuraga ishingiro ry’uyu mushinga yagaragaje ko iri tegeko rigamije gufasha mu kujyanisha n’imyitwarire y’abatwara ibinyabiziga ndetse n’aho Isi igeze mu bijyanye n’ikoranabuhanga.
Yavuze ko mu biteganywa harimo ibijyanye no gutanga amanota y’imyitwarire ku bayobozi b’ibinyabiziga azifashishwa mu kubahana.
Biteganywa ko hazashyirwaho iteka rya Minisitiri rigena urutonde rw’amakosa yerekeranye no kutubahiriza amategeko yerekeye umuhanda, amahazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ajyanye na yo n’amanota y’imyitwarire ahanishwa.
Ibyaha n’ibihano
Umuyobozi w’ikinyabiziga utwara ikinyabiziga yarengeje igipimo ntarengwa cya alcohol mu maraso aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa ihazabu itari munsi ya 200.000 Frw ariko itarenze 1.000.000 Frw n’igifungo kitari munsi y’amezi atatu ariko kitarengeje amezi atandatu, iyo atwaye ikinyabiziga gitwara abantu mu buryo bwa rusange, igitwara abanyeshuri, igitwara abakozi, igitwara ba mukerarugendo, igitwara imizigo irengeje toni 3,5, utwara ikinyabiziga agamije kwinjiza amafaranga cyangwa atwaye ikinyabiziga kitari muri ibyo afite igipimo cya Alcohol gikubye nibura inshuro ebyiri z’igipimo ntarengwa.
Urukiko kandi ruhanisha ihazabu itari munsi ya 100.000 Frw ariko itarenze 500.000 Frw n’igifungo kitarengeje iminsi 15 cyangwa kimwe muri ibyo bihano, ku muyobozi w’ibindi binyabiziga.
Umuyobozi w’ikinyabiziga wongeye gukora icyo cyaha ahanishwa igihano kinini giteganywa n’iyo ngingo.
Uhanishijwe ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi kubera ikosa riteganyijwe muri iri tegeko yishyura ihazabu mu gihe kitarenze iminsi 30 ibarwa uhereye ku munsi inyandikomvugo y’ikosa yakoreweho, iyo bitakozwe biryo igihano cy’ihazabu cyiyongeraho 30%.
Iyo byo na byo bitubahirijwe mu minsi 30, ikinyabiziga cyakoreshejwe mu gukora ikosa kirafatwa kigafungwa.
Ku bijyanye n’ifungwa ry’ibinyabiziga itegeko riteganya ko igihe ntarengwa cy’ifungwa ry’ikinyabiziga ari amezi atatu abarwa uhereye igihe ryemerejwe, iyo icyo gihe kirangiye nyir’ikinyabiziga cyangwa umuhagarariye wemewe n’amategeko adakuye ikinyabiziga aho gifungiwe, kigurishwa mu cyamunara cyangwa kigasenywa hakurikije amategeko abigenga.
Ikindi gihano giteganywa n’iri tegeko ni uguhagarika by’agateganyo no gutesha agaciro uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga.
Gutesha agaciro uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga bikorwa n’urukiko rubifitiye ububasha, bisabwe n’urwego rushinzwe umutekano wo mu muhanda.
Komite y’Igihugu Ngishwanama ishinzwe Umutekano wo mu Muhanda
Ingingo ya 40 y’umushinga w’iri tegeko yerekana ko hashyizweho Komite y’Igihugu Ngishwanama ishinzwe Umutekano wo mu Muhanda.
Iyo komite igizwe na Minisitiri ufite gutwara abantu n’ibintu mu nshingano ze, uhagarariye Minisiteri ifite umutekano w’imbere mu Gihugu mu nshingano zayo, uhagarariye ikigo cya Leta gifite iterambere ry’ibikorwa remezo byerekeye umuhanda mu nshingano zacyo, uhagarariye Umujyi wa Kigali n’uhagarariye Minisiteri ifite ubuzima mu nshingano zayo.
Itegeko riteganya ko Minisitiri ufite gutwara abantu n’ibintu mu nshingano atumiza akanayobora inama ya Komite y’Igihugu Ngishwanama ishinzwe Umutekano wo mu Muhanda ndetse ashobora gutumira mu nama undi muntu wese yabona ko ari ngombwa.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!