00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amafoto: Ibihe by’ingenzi byaranze uruzinduko rwa Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame muri Turikiya

Yanditswe na IGIHE
Kuya 25 January 2025 saa 09:05
Yasuwe :

Ku wa 22 Mutarama 2025, Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bageze i Ankara muri Turikiya mu ruzinduko rw’akazi.

Ku wa 23 Mutarama 2025, Perezida Kagame yakiriwe na mugenzi we, Recep Tayyip Erdoğan, babanza kugirana ibiganiro, nyuma baganira n’abanyamakuru ndetse banayobora isinywa ry’amasezerano y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi mu nzego zinyuranye.

U Rwanda na Turikiya byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu nzego enye, zirimo itangazamakuru n’itumanaho, iperereza ku mpanuka n’ibibazo bikomeye by’indege za gisivile, radiyo na televiziyo n’ikoranabuhanga mu gisirikare.

Perezida Kagame yavuze ko isinywa ry’ayo masezerano y’ubufatanye ryerekana ubushake bw’ibihugu byombi bwo kurushaho gufatanya.

Yagize ati "Ni ikimenyetso ko u Rwanda na Turikiya, byose birajwe ishinga no gushaka amahirwe y’ubufatanye. Isinywa ry’aya masezerano ni ikimenyetso cy’iyi ntumbero dusangiye mu kurushaho gufatanya."

Perezida Erdoğan yatangaje ko byari iby’agaciro gakomeye guhura n’inshuti ye Perezida Kagame.

Ati “Byari iby’agahebuzo kuri njye kwakira inshuti yanjye Perezida Paul Kagame, mu ruzinduko rwa mbere rw’akazi rw’Umukuru w’Igihugu uturutse mu Rwanda agiriye mu gihugu cyacu. Uruzinduko rw’uyu munsi turufata nk’indi ntambwe nshya mu guteza imbere ubufatanye bw’impande zombi.”

Perezida Erdoğan yavuze ko nyuma y’ifungurwa rya za Ambasade z’ibihugu byombi muri buri gihugu, ni ukuvuga gufungura iya Turikiya mu Rwanda n’iy’u Rwanda muri Turikiya, bikozwe mu 2013 no mu 2014, umubano w’ibihugu byombi wakomeje gutera imbere umunsi ku wundi

Muri uru ruzinduko Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame basuye ahantu hatandukanye, aho basuye banashyira indabo ku mva ya Mustafa Kemal Atatürk ufatwa nk’uwashinze Turikiya, akaba ari na we wayibereye Perezida wayo wa mbere nyuma yo kubona ubwigenge. Yayoboye Turikiya kuva mu 1923 kugeza igihe yapfiriye mu 1938.

Mustafa Kemal Atatürk wamenyekanye ku izina rya Mustafa Kemal Pasha kugeza mu 1921, ni we musirikare wari ufite ipeti ryo hejuru mu banyapolitike n’abasirikare bayoboye impinduramatwara yagejeje ku ihangwa n’ubwigenge bya Turikiya nk’igihugu kikiriho n’ubu.

Anitkabir ni inyubako y’amateka ishyinguyemo Mustafa Kemal Atatürk yubatswe mu 1944, yuzura mu 1953. Iherereye mu Karere ka Çankaya mu Murwa Mukuru wa Turikiya, Ankara.

Ku wa 23 Mutarama 2025 kandi, Madamu Jeannette Kagame ari kumwe na Madamu wa Perezida wa Turikiya, Emine Erdoğan, basuye inzu ikorerwamo ubukorikori ikanerekanirwamo umuco nyafurika muri Turikiya, ndetse banasura isomero ry’igihugu.

Ubwo Perezida Kagame yageraga muri Turukiya ku wa 22 Mutarama 2025.
Ubwo Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bageraga i Ankara ku wa 22 Mutarama 2025
Perezida Erdoğan asuhuza bamwe mu baherekeje Perezida Kagame
Ku wa 23 Mutarama 2025, Perezida Kagame yakiriwe na mugenzi we, Recep Tayyip Erdoğan
Perezida Recep Tayyip Erdoğan yavuze ko yishimiye kwakira inshuti ye Perezida Kagame
Ubwo Perezida Recep Tayyip Erdoğan na yakiraga mugenzi we w'u Rwanda, Paul Kagame
Umubano w’u Rwanda na Turikiya wateye imbere byihuse kuva ubwo u Rwanda rwafunguraga Ambasade i Ankara mu 2013. Mu mwaka wakurikiyeho, iki gihugu na cyo cyafunguye Ambasade i Kigali
Perezida Kagame yakiriwe na Erdoğan mu cyubahiro kigenerwa abakuru b'ibihugu
Ikirere cya Turikiya cyari gikonje, ubwo Perezida Kagame yakirwaga na mugenzi we Erdoğan
Itsinda ryo mu Ngabo za Turikiya rishinzwe kwakira abashyitsi bakomeye ni ryo ryakiriye Perezida Kagame
Perezida Kagame yageze muri Turikiya ku wa 22 Mutarama 2025
Perezida Kagame yaganiriye na mugenzi we Erdoğan, nyuma banagirana ikiganiro n'abanyamakuru
Perezida Kagame na Erdoğan binjira ahabereye ibiganiro
Mu biganiro by'aba bakuru b'ibihugu bombi, bagarutse no ku bibazo by'umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC, Erdoğan avuga ko ashyigikiye ibiganiro bya Luanda
Turikiya n'u Rwanda bisanzwe bifitanye umubano ukomeye ndetse Sosiyete zo muri Turikiya zashoye imari mu Rwanda
Perezida Erdoğan yishimiye kwakira Perezida Kagame yise inshuti ye
Impande zombi ziyemeje gushimangira umubano mwiza zisanzwe zifitanye
Habayeho ibiganiro byanahuriyemo abari baherekeje Perezida Kagame n'abayobozi batandukanye ba Turikiya, byemerejwemo amasezerano y'ubufatanye mu nzego zitandukanye
Perezida Erdoğan yavuze ko yishimira uko umubano w'u Rwanda na Turikiya ugenda utera imbere
Perezida Kagame akurikiye ibiganiro byahuje impande zombi
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga, Gen (Rtd) Kabarebe, yasinye amwe mu masezerano ku ruhande rw'u Rwanda
Minisitiri w'Ingabo, Juvénal Marizamunda, yashyize umukono ku masezerano y'ubufatanye bw'ibihugu byombi, mu bijyanye n'ikoranabuhanga mu gisirikare
Perezida Kagame na Erdoğan ubwo basubizaga ibibazo by'abanyamakuru
Hasinywe amasezerano y'ubufatanye mu nzego zirimo itangazamakuru n’itumanaho, iperereza ku mpanuka n’ibibazo bikomeye by’indege za gisivile, radiyo na televiziyo n’ikoranabuhanga mu gisirikare
Perezida Kagame na Recep Tayyip Erdoğan wa Turukiya, biyemeje gukomeza gushimangira umubano w'ibihugu byombi
Aba bakuru b'ibihugu byombi bagiranye ikiganiro n'itangazamakuru cyagarutse ku ngingo zinyuranye
Perezida Recep Tayyip Erdoğan yavuze ko igihugu cye kizashyigikira ibiganiro byatuma hagaruka umwuka mwiza mu Karere k'Ibiyaga bigari
Muri uru ruzinduko, Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame basuye imva ya Mustafa Kemal Atatürk ufatwa nk’uwashinze Turikiya
Madamu Jeannette Kagame ubwo yerekezaga ahari imva ya Mustafa Kemal Atatürk
Ubwo Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bageraga ku mva ya Mustafa Kemal Atatürk
Ubwo berekezaga ku mva ya Mustafa Kemal Atatürk kugira ngo bamwunamire
Ibitonyanga by'imvura ntibyabujije Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame kujya kunamira Mustafa Kemal Atatürk
Anitkabir ni inyubako y’amateka ishyinguyemo Mustafa Kemal Atatürk yubatswe mu 1944, yuzura mu 1953. Iherereye mu Karere ka Çankaya mu Murwa Mukuru wa Turikiya, Ankara
Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bunamiye Mustafa Kemal Atatürk
Perezida Kagame yashyize indabo ku mva ya Mustafa Kemal Atatürk
Perezida Kagame yanditse mu gitabo cy'urwibutso ku mva ya Mustafa Kemal Atatürk
Perezida Erdoğan ubwo yari ategereje kwakira Perezida Kagame
Mustafa Kemal Atatürk yapfuye mu 1938
Madamu Jeannette Kagame ari kumwe na Madamu wa Perezida wa Turikiya, Emine Erdoğan, basuye inzu ikorerwamo ubukorikori ikanerekanirwamo umuco nyafurika muri Turikiya
Madamu Jeannette Kagame ari kumwe na Madamu wa Perezida wa Turikiya, Emine Erdoğan basuye n'isomero ry'igihugu
Madamu Jeannette Kagame yafatanye ifoto y'urwibutso n'abana

Amafoto: Village Urugwiro


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages