Ku wa 23 Mutarama 2025, Perezida Kagame yakiriwe na mugenzi we, Recep Tayyip Erdoğan, babanza kugirana ibiganiro, nyuma baganira n’abanyamakuru ndetse banayobora isinywa ry’amasezerano y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi mu nzego zinyuranye.
U Rwanda na Turikiya byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu nzego enye, zirimo itangazamakuru n’itumanaho, iperereza ku mpanuka n’ibibazo bikomeye by’indege za gisivile, radiyo na televiziyo n’ikoranabuhanga mu gisirikare.
Perezida Kagame yavuze ko isinywa ry’ayo masezerano y’ubufatanye ryerekana ubushake bw’ibihugu byombi bwo kurushaho gufatanya.
Yagize ati "Ni ikimenyetso ko u Rwanda na Turikiya, byose birajwe ishinga no gushaka amahirwe y’ubufatanye. Isinywa ry’aya masezerano ni ikimenyetso cy’iyi ntumbero dusangiye mu kurushaho gufatanya."
Perezida Erdoğan yatangaje ko byari iby’agaciro gakomeye guhura n’inshuti ye Perezida Kagame.
Ati “Byari iby’agahebuzo kuri njye kwakira inshuti yanjye Perezida Paul Kagame, mu ruzinduko rwa mbere rw’akazi rw’Umukuru w’Igihugu uturutse mu Rwanda agiriye mu gihugu cyacu. Uruzinduko rw’uyu munsi turufata nk’indi ntambwe nshya mu guteza imbere ubufatanye bw’impande zombi.”
Perezida Erdoğan yavuze ko nyuma y’ifungurwa rya za Ambasade z’ibihugu byombi muri buri gihugu, ni ukuvuga gufungura iya Turikiya mu Rwanda n’iy’u Rwanda muri Turikiya, bikozwe mu 2013 no mu 2014, umubano w’ibihugu byombi wakomeje gutera imbere umunsi ku wundi
Muri uru ruzinduko Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame basuye ahantu hatandukanye, aho basuye banashyira indabo ku mva ya Mustafa Kemal Atatürk ufatwa nk’uwashinze Turikiya, akaba ari na we wayibereye Perezida wayo wa mbere nyuma yo kubona ubwigenge. Yayoboye Turikiya kuva mu 1923 kugeza igihe yapfiriye mu 1938.
Mustafa Kemal Atatürk wamenyekanye ku izina rya Mustafa Kemal Pasha kugeza mu 1921, ni we musirikare wari ufite ipeti ryo hejuru mu banyapolitike n’abasirikare bayoboye impinduramatwara yagejeje ku ihangwa n’ubwigenge bya Turikiya nk’igihugu kikiriho n’ubu.
Anitkabir ni inyubako y’amateka ishyinguyemo Mustafa Kemal Atatürk yubatswe mu 1944, yuzura mu 1953. Iherereye mu Karere ka Çankaya mu Murwa Mukuru wa Turikiya, Ankara.
Ku wa 23 Mutarama 2025 kandi, Madamu Jeannette Kagame ari kumwe na Madamu wa Perezida wa Turikiya, Emine Erdoğan, basuye inzu ikorerwamo ubukorikori ikanerekanirwamo umuco nyafurika muri Turikiya, ndetse banasura isomero ry’igihugu.
Amafoto: Village Urugwiro



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!