Ku babyibuka neza aba bana begukanye umwanya wa kabiri mu irushanwa rya East Africa’s Got Talent ryabaye mu 2019, ubwo ryabaga ku nshuro ya mbere.
Vuba aha baherutse gutaramira abaturarwanda mu gitaramo itorero Intayoberana ryakiniyemo umukino ryise “Akanigi Kanjye” muri Camp Kigali.
Umuyobozi w’Itorero Intayoberana, Kayigemera Sangwa Aline yabwiye IGIHE ko itoreri Uruyange rigizwe n’abana 50 ariko ababasha kujya ku rubyiniro bagatarama ni 30.
Avuga ko n’ubwo bivugwa ko urubyiruko ruri guta umuco, nk’itorero Intayoberana bafite inshingano zo gutoza ‘abakiri bato umuco binyuze mu ndirimbo n’imbyino bya Kinyarwanda.
Ati “Igitekerezo cyo kuzana Uruyange kijya kuza ni uko nabonaga abakiri bato basa n’aho batabonaga umwanya mu bitaramo bya gakondo ndetse rimwe na rimwe ukabona bibereye mu bya kizungu, ugasanga ku ishuri ntibabigisha nkibaza nti abazadukomokaho bazasigarana iki.”
“Uruyange ni uko rwaje ni bato kubatoza biroroha kubigisha kubyina ku buryo babikurana kandi urabona amagufa yabo ntaba arakomera cyane ku buryo imbyino atojwe byoroha kuyifata cyangwa kuyikora bitagoranye.”
Kayigemera Sangwa Aline avuga ko hari ababyeyi bagikomeye ku muco, ku buryo bamwoherereza abana bakaza muri iri torero cyane cyane mu gihe cy’ibiruhuko, aho aba afite abana barenga 100 atoza.
Kugeza ubu mu bana babasha kujya ku rubyiniro umuto muri bo afite imyaka irindwi, yiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri abanza.
Iri torero ryashinzwe mu 2014 rigizwe n’ibyiciro bine birimo Abakuru, Ibirezi (Abari b’itorero), Amasonga (Abasore b’itorero) n’Uruyange (Abana b’Intayoberana).


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!