Ni inama izahuza abashakashatsi, abashoramari, abayobozi mu nzego zitandukanye, n’urubyiruko bose bari mu rwego rw’ubuhinzi muri Afurika, izaba guhera ku wa 1-5 Nzeri 2025.
Mu Rwanda iyi nama izitabirwa n’abantu 17 bamaze kugira icyo bigezaho muri uru rwego, dore ko umubare w’urubyiruko rwitabira ubuhinzi mu Rwanda ukiri muto.
Nubwo rwihariye 65% by’Abanyarwanda bose, 14% muri bo ni bo bakora ubuhinzi, nk’uko ibarura rusange rya 2022 ryabigaragaje.
Ni mu gihe urwego rw’ubuhinzi ruri mu zifatiye runini ubukungu bw’u Rwanda kuko rwiharira 25% y’umusaruro mbumbe w’igihugu.
Niyitanga Grace uri mu bazitabira iyi nama, yavuze ko badakwiye gutinya gukora ubuhinzi kuko burimo amahirwe menshi.
Niyitanga avuga ko yashoye miliyoni 1,7 Frw mu buhinzi uyu munsi akaba ageze ku gishoro cya miliyoni 30 Frw.
Niyitegeka akomeza avuga ko mu nama bazajyamo yiteguye kureba icyo ibindi bihugu byagezeho bitaragera mu Rwanda, akazabizana mu Rwanda kugira ngo uru rwego rurusheho gutera imbere.
Yagize ati “Icy’ingenzi ni ukubaka ubufatanye, kuko iyo hari ubufatanye urakora bikemera. Ibyo rero nzakurayo nzaza mbisangize Abanyarwanda.”
Irakoze Christian ukora ubuhinzi bw’inkeri mu nzu zikorerwamo ubuhinzi ‘green house’ mu Karere ka Muhanga, yunze mu rya Niyitegeka avuga ko ubuhinzi iyo wabuhaye umwanya bukubyarira inyungu.
Irakoze afite green house icyenda zikoresha uburyo bw’ikoranabuhanga mu kuhira ndetse no gufumbira.
Avuga ko ubu buhinzi bushobora kumwinjiriza nibura arenga miliyoni 240 Frw ku mwaka.
Yagize ati “Inkeri ni ikintu ku isoko gifite igiciro kiri hejuru, kuko ushobora kugurisha inkeri hagati ya 5000 Frw na 10000 Frw ku kilo. Inkeri ni ikintu ushobora guhinga ku buso buto ugakuramo umusaruro mwinshi kandi ukaba wabona isoko imbere mu gihugu no hanze yacyo.”
Umuyobozi Mukuru w’Ihuriro Nyafurika riharanira impinduka mu rwego rw’ubuhinzi, AGRA, Alice Ruhweza, yavuze ko urubyiruko ari rwo makiriro yo kuzamura urwego rw’ubuhinzi.
Yagize ati “Ibyo turi kubona ni igihamya cy’ibyo urubyiruko rushoboye kandi si mu buhinzi gusa ahubwo no kongera umusaruro, kuwongerera agaciro, kuwohereza mu mahanga, n’ibindi, byose turimo kubona udushya twinshi kandi tutari bwigezeho.”
Afurika iracyafite ikibazo mu bijyanye no kwihaza mu biribwa kuko nko mu Rwanda nubwo ingo zihagije mu biribwa zazamutse zikagera kuri 83%, bivuze ko hakiri izindi ngo zigera kuri 17% zigifite ibibazo byo kwihaza mu biribwa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!