00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyo wamenya ku moko arenga 60 y’ibikeri amaze kuvumburwa mu Rwanda

Yanditswe na Theodomire Munyengabe
Kuya 4 September 2023 saa 07:47
Yasuwe :

Abashakashatsi bo muri Kaminuza y’u Rwanda, bavuga ko mu Rwanda hamaze kuvumburwa amoko 62 y’ibikeri mu gihe ku Isi hari agera ku 8640, bakanahumuriza ababitinya ko mu Rwanda nta gikeri na kimwe kirahaboneka gishobora kugirira nabi umuntu.

Ibi babigarutseho ubwo hamurikwaga ubushakashatsi bwahuriwemo n’abashakashatsi barenga 40 baturutse mu bihugu bitandukanye bamazemo iminsi 10 muri Pariki y’Igihugu ya Nyungwe.

Ibikeri biboneka ahantu hatandukanye nko mu nzira, mu ntanzi z’urugo, mu bisambu, mu bishanga n’ahandi ndetse hari n’abantu babitinya ku buryo iyo babibonye bihutira gushaka kubyica, abatabishoboye bakabihungira kure.

Umushakashatsi akaba n’umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, Mapendo Mindje, yavuze ko ibikeri ari kimwe mu bigize urusobe rw’ibinyabuzima bishobora kugabanya udukoko dushobora gutera indwara.

Kuri ibyo hiyongeraho kuba ari ibiryo by’inyoni zimwe na zimwe zikunzwe na ba mukerarugendo nk’imisambi n’izindi. Mu bihugu bimwe na bimwe ibikeri ni n’ifunguro ryuje intungamubiri bikaba byafasha mu kurwanya imirire mibi mu bana.

Ati “Akandi kamaro kadakunze kuvugwa ni uko bishobora gukoreshwa mu buvuzi kuko amatembabuzi yabyo yafasha mu kuvura indwara z’uruhu nk’ibisebe, amasununu ndetse n’utundi dukoko dushobora guhungabanya uruhu rw’umuntu”.

Mapendo yakomeje avuga ko ubushakashatsi bwagaragaje ko ibikeri bishobora kuvamo imiti yifashishwa mu kumenya ko umugore atwite. Ibi bikaba biba ku moko amwe n’amwe y’ibikeri biboneka muri Afurika y’Iburengerazuba.

Nko mu Bihinde n’u Bushinwa, ibikeri binagaragazwa nk’abarinzi b’imiryango, ibintu tubona no mu Rwanda ku Bega kuko bubahiriza ibi binyabuzima.

Amajwi y’ibikeri aba afite ubutumwa

Umushakashatsi mu kigo Ntangarugero mu Kubungabunga Urusobe rw’Ibinyabuzima n’Umutungo Kamere gikorera muri Kiminuza y’u Rwanda Umulisa Christella, yavuze ko amajwi yabyo abantu bumva bugorobye bishyira ijoro aba afite ibisobanuro mu itumanaho ryabyo.

Ati “Ibikeri ubu wabifata nk’ikintu cyagufasha gupima imiterere y’ibishanga runaka. Ahantu ugisanze kikwereka niba icyo gishanga cyarangiritse cyangwa se kikiri kizima, bigafasha mu gufata ingamba zo kuba cyarushaho kubungabungwa neza”.

Ubushakashatsi bwagarageje ko udukeri duto ari two tugira amajwi maremare kurusha ibinini iyo biri guhamagarana mu ijoro. Amajwi abantu bakunze kumva ngo ni ay’ibikeri by’ibigabo kuko ari byo bikunze gusakuza bihamagara ibigore.

Inkuru y’uko ku Isi hari amoko y’ibikeri agira ubumara, yaremye mu Banyarwanda ubwoba bwo gutinya no kugendera kure igikeri cyose babonye.

Umulisa yavuze ko mu bushakashatsi bamaze igihe bakora nta gikeri gifite ubumara kiraboneka mu Rwanda.

Ati “Hari ibikeri hamwe na hamwe ku isi bigira ubumara koko ariko amakuru meza ni uko mu Rwanda nta gikeri na kimwe kigira ubumara kirahaboneka; byose ni ibinyamahoro, nta kintu na kimwe gishobora gutwara umuntu wabikoraho. Ibyiza ni uko uwajya ahura na cyo yajya akibererekera kuko nta kintu gishobora gutwara umuntu”.

Inzoka, imiserenya n’ibyugu burya na byo ni inshuti ya muntu

Mapendo yavuze ko inzoka, imiserebanya n’ibyugu na byo bitari kure cyane y’ibikeri kuko usanga bifasha mu kuringaniza utunyabuzima tumwe na tumwe ku buryo bidahari twakwiyongera cyane tukaba twatera ibindi biza nko kona imyaka cyangwa ibimera.

Ati “Mujya mubona imiserebanya, ibyugu cyangwa se uruvu mu mashyamba bitembera. Burya biba bigenda birya udusimba duto duto umuntu adashobora kwitaho ariko tubaye twinshi twagira ingaruka ku mibereho myiza. Twavuga nk’inzige ubwinshi bwazo mu gace runaka si ikintu cyiza na mba mujya mwumva aho zateje inzara.’’

Aba bashakashatsi bavuga ko ibi bisimba uretse uruhare bifite mu kurinda ikiremwamuntu kwibasirwa n’indwara n’ibyorezo bininjiza amadovize kuko bimwe na bimwe biri mu byanya bikomye bisurwa na mukerarugendo.

Aba bashakashatsi baturutse mu bihugu bya Uganda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Kenya,Tanzania, Afurika y’Epfo, u Budage na Leta Zunze Ubumwe za Amarika bakaba bahuriza ku kuka mu Rwanda hari ubwoko bwiza bw’ibinyabuzima bikwiye kubungabungwa.

Igikeri burya ngo ni inshuti ya muntu kuko kimurindira udukoko dushobora guhungabanya ubuzima bwe
Professor Beth Kaplin, Umuyobozi w'ikigo ntangarugero mu kubungabunga urusobe rw'ibinyabuzima n'umutungo kamere muri Kiminuza y'u Rwanda akangurira abaturarwanda kubungabunga urusobe rw'ibinyabuzima
Umwalimu muri Kanimuza y'u Rwanda, Mapendo Mindje asaba Abanyarwanda kubona imiserebanya, ibyungu n'izindi nyamaswa nk'inshuti basangiye kubaho
Umulisa Christella,umushakashatsi mu Ntangarugero mu Kubungabunga Urusobe rw'Ibinyabuzima n'Umutungo Kamere cya Kiminuza y'u Rwanda avuga ko ibikeri ari inyamaswa zitangaje kandi zifite akamaro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages