00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyo wamenya ku barimo Habimana na Dr. Arakwiye binjiye muri Guverinoma nshya

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 24 July 2025 saa 10:06
Yasuwe :

Perezida Kagame yashyizeho abagize Guverinoma nshya iyobowe na Minisitiri w’Intebe mushya, Dr. Nsengiyumva Justin wasimbuye Dr. Ngirente Edouard, barimo Habimana Dominique wagizwe Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu asimbuye Dr Patrice Mugenzi, na Dr. Bernadette Arakwiye wasimbuye Dr. Valentine Uwamariya muri Minisiteri y’Ibidukikije.

Iyi Guverinoma nshya yatangajwe ku wa 24 Nyakanga 2025 nta mpinduka nyinshi zaragaragayemo, uretse aba baminisitiri babiri n’Abanyamabanga ba Leta babiri bashya barimo Uwihanganye Jean de Dieu na Dr. Ndabamenye Telesphore.

Habimana yari Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe rihuza Inzego z’ibanze n’Umujyi wa Kigali (RALGA) kuva muri Kamena 2024.

Mbere yo kujya muri RALGA, yakoreye mu Ikigo cy’Abasuwisi gishinzwe Iterambere n’Imikoranire imyaka itandatu kuva mu 2018.

Kuva mu 2013 kugeza mu 2015, yakozwe mu kigo GIZ cy’Abadage, nk’impuguke ishinzwe uruhare rw’umuturage mu bimukorerwa, aho yari ashinzwe gukorana n’imiryango itari iya Leta, gutanga ubujyanama ku bafatanyabikorwa, guhanga udushya.

Kuva mu 2016 kugeza mu 2018 yakoze muri GIZ Rwanda nk’umujyanama mukuru mu bijyanye n’imiyoborere ishingiye ku muturage.

Muri izo nshingano yakoranye bya hafi n’imiryango itari iya Leta, inzego z’ibanze n’ibigo bya Leta bitandukanye.

Yagize uruhare rukomeye mu bufatanye bwahuje inzego za Guverinoma z’ibihugu bitandukanye, abaterankunga, sosiyete sivile, atanga umusanzu mu biganiro byo ku rwego rw’igihugu n’akarere kuri gahunda mpuzamahanga nk’intego z’iterambere rirambye.

Mu gihe ubukungu bw’ibihugu byinshi bwari bwaraguhungabanyijwe n’ingaruka z’icyorezo cya Covid-19, Habimana yateguye anayobora imishinga yo gushyigikira ibigo by’imari iciriritse mu Rwanda, muri RDC n’u Burundi.

Habimana ni umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, ubimazemo imyaka irenga 10. Yahanze indirimbo zirimo: Njyewe Na Yesu, Umunyarwanda, Icyiza Gitsinde Ikibi, Ndagukunda, New Generation, Imirimo itangaje, Narababariwe na Izina Rizima.

Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu mu bijyanye n’iterambere yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda n’indi mu bijyanye no gukemura amakimbirane yakuye muri Geneva Graduate Institute mu Busuwisi.

Dr. Arakwiye yagizwe Minisitiri w’Ibidukikije

Yari amaze imyaka icyenda akorera muri World Resource Institute (WRI), ikigo mpuzamahanga gishinzwe kubungabunga ibidukikije.

Kuva mu 2023 yari umuyobozi muri WRI ushinzwe imishinga yo kuzahura ubutaka bwangiritse muri Afurika.

Mbere yo kujya muri WRI, yakoze ubushakakashi bitandukanye ku miterere y’ubutaka bwo muri Afurika, akorana n’ikigo Conservation International kibungabunga ibidukikije muri Amerika.

Yanabaye kandi umushakashatsi wungirije mu kigo Dian Fossey Gorilla Fund International, cyita ku buzima bw’ingagi zo mu birunga mu Rwanda.

Afite impamyabumenyi y’ikirenga mu Bumenyi bw’Isi yakuye muri Kaminuza ya Clark muri Amerika, iy’icyiciro cya gatatu mu bijyanye n’ibidukikije yakuye muri Antioch University, ishami rya New England.

Uwihanganye yasubiye muri Guverinoma

Uwihanganye Jean de Dieu yagizwe Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ibikorwaremezo muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo.

Yari asanzwe ari Ambasaderi w’u Rwanda muri Singapore, inshingano yahawe ku wa 15 Nyakanga 2019.

Mbere yaho yari Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubwikorezi muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo kuva ku wa 30 Kanama 2017. Hari hashize imyaka mike ari umuyobozi mu kigo gikora iby’ubwubatsi, NPD-COTRACO, ashinzwe gutegura imishinga n’iterambere.

Afite impamyabushobozi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye no gucunga imishinga minini y’ubwubatsi yakuye muri Kaminuza ya Manchester mu Bwongereza mu 2013.

Uwihanganye yakoreye igihe kinini Radio Salus na Radio 10. Agitangira gukora ibijyanye n’ubwubatsi, yabibangikanyaga no kwigisha muri Kaminuza ya UNILAK.

Mu kiganiro yagiranye na Radio Rwanda mu 2019, Uwihanganye yavuze ko urugendo muri guverinoma rwari rukomeye cyane kuko atari yaragize ahandi ayobora ku rwego nk’urwo, kuko yabaga mu mirimo yo gukora imihanda n’ibindi.

Dr. Ndabamenye yasubiye muri MINAGRI

Dr. Ndabamenye yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), asimbuye Eric Rwigamba.

Yari asanzwe ari Umuyobozi Mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi, RAB, kuva tariki ya 2 Werurwe 2023.

Dr. Ndabamenye yabaye umujyanama mukuru muri MINAGRI, anakora indi mirimo itandukanye muri RAB irimo kuyobora ishami rishinzwe umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi no kwihaza mu biribwa.

Yabaye Perezida w’inama y’ubuyobozi y’ikigo cy’igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije (REMA), aba na Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Nyamasheke.

Afite impamyabumenyi y’ikirenga n’iy’icyiciro gatatu cya kaminuza mu bijyanye n’ubumenyi bw’ubutaka.

Dr. Ndabamenye Telesphore yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri MINAGRI
Habimana Dominique yagizwe Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu
Dr. Arakwiye Bernadette yagizwe Minisitiri w'Ibidukikije
Uwihanganye Jean de Dieu yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ibikorwaremezo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages