Ikigo gishinzwe guteza imbere umwuga w’ibaruramibare mu Rwanda (iCPAR), cyatangije gahunda yo gukoresha ibizamini ku bashaka kongera ubumenyi mu bijyanye n’ibarura mibare. Abashaka gukora ibizamini baba basanzwe bafite icyo bazi ku masomo y’ibaruramibare, bahabwa ibitabo bibafasha kwitegura no kongera ubumenyi bafite, ababitsinze bagahabwa impamyabumenyi ziri ku rwego mpuzamahanga.
Mugisha Francis Umuyobozi wa iCPAR mu Rwanda yatangarije IGIHE ko bafite abanyamuryango bagera ku 154 mu Rwanda, harimo Abanyarwanda 50, bakaba bafite gahunda yo kunoza kurushaho ibaruramibare ry’umwuga mu Rwanda.
Mugisha yagize ati ”Ibi bizamini biri ku rwego mpuzamahanga ubikoze akabitsinda, ahabwa impamyabumenyi yemewe ku rwego mpuzamahanga. Ashobora kubona akazi mu bihugu byose byo ku Isi.”
Yakomeje avuga ko abakora ibizamini baba basanzwe biga cyangwa barize ibaruramibare, abandi bakabarangira Kaminuza bajya kwigamo, nk’Ishuri ry’icungamutungo n’amabanki (SFB), hamwe na Kigali Institute of Management (KIM).
Abakora ibi bizamini byatanzwe iCPAR, baba basanzwe bafite ubumenyi ku bijyanye n’ibaruramibare, bashaka kongera ubumenyi bafite, no kubona impamyabumenyi yo ku rwego mpuzamahanga mu bijyanye n’ibaruramibare. Harimo abarangije cyangwa biga muri Kaminuza, hamwe n’abarangije amashuri atandatu yisumbuye mu bijyanye n’ibaruramibare.
Bamwe mu bakoze bakoze ibi bizamini bimaze icyumweru muri uku kwezi kwa Kamena, bavuga ko bibongerera ubumenyi, ariko basanga harimo ibintu byinshi baba batarize mu mashuri makuru n’ayisumbuye.
Mbabazi yagize ati ”Ikizamini batanga kiba gikomeye, ugereranyije n’ibyo dukora muri Kaminuza aho niga, ariko umuntu wabonye umwanya uhagije wo gusoma ibitabo baba baduhaye yabitsinda.”
Ibizamini bitangwa na “iCPAR” bikorwa kabiri mu mwaka, bikazajya bikorwa mu kwezi kwa Kamena hamwe no mu kwezi k’Ukuboza.
iCPR, yatangiye gukorera mu Rwanda mu kwezi kwa Kamena 2008, igamije guteza imbere ibaruramibare ry’umwuga. Mu kwezi k’Ukuboza 2012 ni ho batangije gahunda yo gukoresha ibizamini byo ku rwego mpuzamahanga ku ibaruramibare. Iki kigo kikaba cyemewe n’Urugaga mpuzamahanga rw’ibaruramibare (International Federation of Accountant).



















TANGA IGITEKEREZO