00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Icyo abayoboke ba EAR Kigeme bifuza kuri Musenyeri mushya

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 17 January 2018 saa 07:42
Yasuwe :

Abayoboke b’Itorero ry’Abangilikani muri Diyoseze ya Kigeme bifuza ko Musenyeri mushya uherutse gutorwa yashyira ingufu mu kubagezaho amashuri y’incuke kugira ngo abana babo batangire kwiga hakiri kare bakure bafite uburere buzira ingeso mbi.

Itorero ry’Abangilikani Diyoseze ya Kigeme ku wa 13 Mutarama 2018, nibwo ryahawe Musenyeri mushya, Musabyima Assiel, ukwimikwa kwe kukaba kwarahuriranye no kwizihiza isabukuru y’imyaka 25, EAR Diyoseze ya Kigeme imaze ibayeho.

Bamwe mu bayoboke b’Itorero ry’Abangilikani baganiriye na IGIHE bagaragaje ko bifuza ko Musenyeri mushya yazashyira ingufu mu burezi bw’abana b’incuke.
Ntakiyimana Daniel ati “Twifuza ko yashyira ingufu mu bijyanye n’uburezi bw’abana bato mu mashuri y’incuke, kuko buriya niho itorero rikurira, abana bagakura bafite uburere nta kujya mu ngeso mbi”.

Mukanyonga Cécile na we ati “By’umwihariko twifuza ko yakwita ku bana b’incuke bakabona amashuri ahagije yo kwigiramo n’abarimu bo kubarera kandi babitojwe kuko twifuza ko abana bacu biga hakiri kare bakazakurana umuco wo gukunda ishuri”.

Musenyeri Musabyimana Assiel amaze gutoranywa, kwimikwa no guhabwa inkoni y’ubushumba, yavuze ko azashyira ingufu mu kwita ku bana b’imfubyi, abaturage bakennye, abababaye n’abakomeretse kugira ngo abayobore mu nzira nziza ituma babaho neza.

Yavuze kandi ko azashyira ingufu mu burezi na bwo akabuteza imbere kuko ari umushingi w’iterambere.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Marie Rose Mureshyankwano, yavuze ko amatorero n’amadini ari abafatanyabikorwa ba Leta bakomeye kandi afite abayoboke benshi bityo abayayobora bakwiye gufasha abaturage kugira imibereho myiza n’umutekano.

Ati “Ndagira ngo nongere nsabe ko mwabigira ihame kwita ku muryango dufasha abashakanye kwirinda amakimbirabe yo mu ngo, turinda abana bacu ibiyobyabwenge, ahubwo tubafasha kugira imibereho myiza n’iterambere, bakabaho mu mahoro n’umutekano”.

Mureshyankwano yakomeje ashimira amadini n’amatorero uruhare agira mu guteza imbere abayoboke bayo no kubatoza imikorere myiza, avuga ko ari ibikorwa byiza bikwiye gukomeza.

Musabyima Assiel abaye Musenyeri wa gatatu uyoboye Diyoseze ya Kigeme nyuma ya Musenyeri Mvunabandi Augustin wayiyoboye asimbuye Musenyeri Kayumba Normal wabanje.

Musenyeri Mukuru wa EAR mu Rwanda, Onesphore Rwaje, niwe wayoboye umuhango wo kwimika Musenyeri mushya wa Diyoseze ya Kigeme
Musenyeri Rwaje mu kwimuka Musenyeri Musabyima Assiel wa Diyosezi ya Kigeme
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Marie Rose Mureshyankwano (Hagati)
Musenyeri wa Diyosezi ya Kigeme, Musabyima Assiel yimitswe
Abayoboke b'itorero ry'Abangilikani Diyoseze ya Kigeme bifuza ko Musenyeri Musabyimana Assiel yashyira ingufu mu burezi bw'abana b'incuke
Abayoboke ba EAR Diyoseze ya Kigeme bifuza ko abana babo batangira kwiga hakiri kare mu mashuri y'incuke

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages