00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ifoto y’Umunsi: Ukwezi kwagaragaye muri Kigali kwegereye Isi cyane

Yanditswe na Niyonzima Moïse
Kuya 8 May 2020 saa 11:17
Yasuwe :

Ni ibintu bidasanzwe kubona ukwezi kwegere Isi cyane. Ni igikorwa kiba gake cyane gashoboka kizwi muri Siyansi nka ‘Super-Lune’.

Ibintu nk’ibi byaherukaga tariki ya 7 n’iya 8 Mata 2020. Nibwo imboneko y’uko kwezi yagaragaye.

Muri iki gihe ukwezi kugaragara mu ishusho yiyongereho 7% ndetse urumuri rwako [ukwezi kw’inzora] rumurika mu buryo bwiyongereho 30% kurusha uko bisanzwe. Abahanga berekana ko nibura muri icyo gihe ukwezi gushobora kugaragara mu bilometero biri munsi ya 358 000 uvuye ku Isi mu gihe ubusanzwe intera iri hagati y’umubumbe w’Isi n’ukwezi ingana n’ibilometero 384 400.

Umufotozi wa IGIHE, Moise Niyonzima, yafashe amafoto y’ukwezi kwegereye cyane ikirere cya Kigali ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 7 Gicurasi.

Ni ishusho idasanzwe kuko igaragaza ukwezi kuri hafi y’Isi n’ubutaka bwa Kigali by’umwihariko. Amafoto yafatiwe mu bice bya Remera, hafi y’Ibiro by’Akarere ka Gasabo n’icyicaro cy’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere, RDB.

Muri Siyansi yiga ubumenyi bw’Isi, abahanga berekana ko ukwezi kuba inzora (Super Lune) iyo kwegereye Isi cyane kuruta uko bigenda mu yindi minsi.

Kugira ngo “Super Lune” ibeho, bituruka ku kugaragara k’ukwezi kuzuye (Pleine Lune) bibaho buri minsi 28, biba byahuriranye n’uko mu rugendo rwako kuba kugeze ahegereye Isi.

Imvugo ya “Super Lune’’ yatangiye gukoreshwa mu 1979, bigizwemo uruhare n’umuhanga mu by’isanzure witwa Richard Nolle.

Abahanga bavuga ko Super Lune z’uyu mwaka zisigaye zizaba ku matariki ya 16 Ukwakira 2020 na 15 Ugushyingo 2020.

Muri iki gihe ukwezi kugaragara mu ishusho yiyongereho 7% ndetse urumuri rwako [ukwezi kw’inzora] rumurika mu buryo bwiyongereho 30% kurusha uko bisanzwe
Abahanga berekana ko ukwezi kuba inzora (Super Lune) iyo iki kigendajuru cyegereye Isi cyane kuruta uko bigenda mu yindi minsi
Ukwezi kwagaragaye kwegereye cyane ubutaka bwa Kigali. Aha kwagaragaraga mu kirere cy'i Remera
Amatara yo kuri Stade Amahoro aringaniye neza n'ukwezi kwabaye inzora
Iyo foto yafashwe ubwo amatara yo kuri Stade Amahoro yari aringaniye n'ukwezi
Ukuboko k'umuturage muri Kigali yishimira kubona ukwezi hafi cyane

Reba uko byari byifashe muri Kigali tariki 7 Mata 2020


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages