Ibintu nk’ibi byaherukaga tariki ya 7 n’iya 8 Mata 2020. Nibwo imboneko y’uko kwezi yagaragaye.
Muri iki gihe ukwezi kugaragara mu ishusho yiyongereho 7% ndetse urumuri rwako [ukwezi kw’inzora] rumurika mu buryo bwiyongereho 30% kurusha uko bisanzwe. Abahanga berekana ko nibura muri icyo gihe ukwezi gushobora kugaragara mu bilometero biri munsi ya 358 000 uvuye ku Isi mu gihe ubusanzwe intera iri hagati y’umubumbe w’Isi n’ukwezi ingana n’ibilometero 384 400.
Umufotozi wa IGIHE, Moise Niyonzima, yafashe amafoto y’ukwezi kwegereye cyane ikirere cya Kigali ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 7 Gicurasi.
Ni ishusho idasanzwe kuko igaragaza ukwezi kuri hafi y’Isi n’ubutaka bwa Kigali by’umwihariko. Amafoto yafatiwe mu bice bya Remera, hafi y’Ibiro by’Akarere ka Gasabo n’icyicaro cy’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere, RDB.
Muri Siyansi yiga ubumenyi bw’Isi, abahanga berekana ko ukwezi kuba inzora (Super Lune) iyo kwegereye Isi cyane kuruta uko bigenda mu yindi minsi.
Kugira ngo “Super Lune” ibeho, bituruka ku kugaragara k’ukwezi kuzuye (Pleine Lune) bibaho buri minsi 28, biba byahuriranye n’uko mu rugendo rwako kuba kugeze ahegereye Isi.
Imvugo ya “Super Lune’’ yatangiye gukoreshwa mu 1979, bigizwemo uruhare n’umuhanga mu by’isanzure witwa Richard Nolle.
Abahanga bavuga ko Super Lune z’uyu mwaka zisigaye zizaba ku matariki ya 16 Ukwakira 2020 na 15 Ugushyingo 2020.
Reba uko byari byifashe muri Kigali tariki 7 Mata 2020



















TANGA IGITEKEREZO