Babigaragaje ku wa 3 Ukuboza 2025, ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’abafite ubumuga wari ufite insanganyamatsiko “Dushyigikire umuryango udaheza abantu bafite ubumuga - Duteze imbere imibereho myiza” mu birori byabereye mu Karere ka Nyabihu.
Mujawimana Sifa w’imyaka 39 atuye mu Murenge wa Jenda muri Nyabihu. Yabwiye IGIHE ko afite ubumuga bwo kutabona kuva mu myaka 15 ishize, kandi ko nyina ari we wa mbere wamutoteje, amufata nk’utagira icyo ashoboye.
Ati “Nyuma yo kugira ubumuga bwo kutabona, natangiye kunyura mu nzira y’umusaraba, njya mu bwigunge, Mama umbyara atangira kumpa akato, ambwira ko impumyi atari umuntu, kuko ntaho nakwijyana ndetse ntacyo nashobora batamfashe ukuboko."
Mujawimana yasobanuye ko ikiganiro cyatambutse kuri radiyo, gisobanura ulo abafite ubumuga bafashwa, yasanze bagenzi be bahuje ikibazo, bigishwa gusoma no kwandika inyandiko y’abatabona, nyuma yiga kudoda.
Yavuze ko akora imipira n’ibindi bikorwa mu budodo. Yishimira ko uyu murimo wamurinze kwicara mu muhanda asaba umuhisi n’umugenzi, ariko ko agihura n’imbogamizi yo kuba hari abantu batizera ko yakora ibintu byiza, bakanga kumugurira.
Ati “Ariko kugeza uyu munsi uretse kudodera mu rugo nkagurirwa n’abahazi, abandi ntibambonamo ubushobozi bwo kubadodera neza, kuko bamfata nk’umuntu udashoboye.”
Serugendo Bazira wo mu Karere ka Musanze, avuga ko umugore yari yaramurambiwe kubera ko nta ruhare yagiraga mu mibereho y’urugo, ariko ko nyuma y’aho atangiye kujya akora amasabune, abona iby’ibanze akenera, nubwo agorwa no kwagura ibyo akora.
Ati "Umugore byageze aho arandambirwa, kungaburira nirirwa nicaye ntacyo ninjiza, nyuma niga gukora isabune zitandukanye. Byamfashije kwiha icyo nkeneye ntawe nsabye, gusa ndacyafite inzitizi z’ubushobozi bwo kwagura ibyo nkora, ngaha n’abandi akazi, n’iz’abandi bantu batamfata nk’ushoboye."
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abafite ubumuga (NCPD), Emmanuel Ndayisaba, yatangaje ko abafite ubumuga bashaka kwagura ibikorwa byabo bazahabwa ubufasha.
Ati “Kuba umuntu ufite ubumuga yarabashije kuva mu rugo aho bamuhishaga, akagira icyo akora ngo yiteze imbere, ni urugendo rugeze heza, n’ibitaragerwaho biri mu nzira. Abagifite inzitizi yo kwagura ibyo bakora bazagerwaho bafashwe kandi turahari, kuko inkunga bazakenera batayibura.”
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Ntibitura Jean Bosco yagaragaje uyu munsi nk’umwanya mwiza wo kuzirikana uruhare rw’abafite ubumuga mu iterambere ry’Igihugu.
Ati "Ni umwanya mwiza wo kuzirikana uruhare rwabo mu iterambere ry’Igihugu, mu guteza imbere imibereho yabo hari byinshi Leta ikora, ndetse izakomeza uko ubushobozi bubonetse mu kubafasha kwagura ibyo bakora.”
Imibare itangwa na NCPD igaragaza ko mu Rwanda habarurwa abafite 544.100 bafite ubumuga bwo mu byiciro bitandukanye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!